Tariki 31 Werurwe 2017 muri Kigali hateganyijwe kubera igitaramo cyizitabirwa n’umuraperi Navio, igitaramo kizabera hejuru ku nyubako ya CHIC, abateguye iki gitaramo cya Navio mu kiganiro bagiranye na Inyarwanda.com bavuze uko biteguye guhangana n’ikibazo cyagaragaye ubwo Ykee Benda yari ku rubyiniro Polisi igasaba ko bagabanya imiziki.
Ykee Benda wamamaye mu ndirimbo Munakampala ubwo yari ku rubyiniro mu bihe bishize akorera igitaramo mu Rwanda nawe yakoreye kuri CHIC ageze hagati Polisi yaje gusaba ko imizindaro yagabanywa cyane, uku kugabanya imizindaro kwatumye benshi mu bari mu gitaramo bahita bitahira. None nta ni byumweru bingahe binyuzemo ahabereye iki gitaramo hagiye kubera ikindi noneho kizaririmbamo Navio.
Ykee Benda ubwo aheruka i Kigali yashimishije abantu ariko bataha batishimye kuko Polisi yasabye ko imizindaro igabanywa
Abateguye iki gitaramo cya Navio bamaze kwerekwa n Inyarwanda.com impungenge z'ibyabaye kuri Ykee Benda bakabazwa uko bo bazitwara ngo iki kibazo kitazasubira kikaba no kuri Navio, Bruce Twagira umwe mu bateguye iki gitaramo atangaza ko ibyabaye kuri Ykee Benda babibonye ndetse nawe ubwe (Bruce Twagira) akaba yari ahari ariko kimwe mu byateye Polisi gufata kiriya cyemezo ari akaba uko abateguye igitaramo bari barengeje amasaha.
Navio yaherukaga gutaramira i Kigali mu gitaramo Wizkid yakoreye i Rugende
Twagira Bruce yagize ati” Hariya habayeho kurenza amasaha, twe twagerageje kwaka amasaha ahagije kandi twari tubizi ko bishobora kuba ikibazo bityo twe dufite amasaha ahagije.” Tubibutse ko Navio agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo kizaba tariki 31 Werurwe 2017 aho kwinjira bizaba ari amafaranga 10,000Frw ku muntu umwe ndetse na 50,000 Frw ku bantu batatu bazaba bazanye bicaye mu myanya y’icyubahiro.
TANGA IGITECYEREZO