RFL
Kigali

Abategura Miss Supranational batangaje impamvu 3 zikomeye zatumye bahagarika Munyaneza Djazira wagombaga guhagararira u Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/11/2018 8:57
0


Munyaneza Djazira umunyarwandakazi usanzwe amurika imideri, muri uyu mwaka wa 2018 yari yatoranyijwe nk'uzahagararira igihugu mu marushanwa ya Miss Supranational 2018, icyakora mu minsi ishize yaje guhagarikwa amenyeshwa ko atagihagarariye u Rwanda ku mpamvu zitari zatangajwe.



Kuri ubu abahitamo umukobwa ugomba guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss Supranational bamaze gutangaza impamvu eshatu zikomeye zatumye bafata icyemezo cyo guhagarika Munyaneza Djazira kugira ngo ntazahagararire u Rwanda muri aya marushanwa nk'uko byasohotse mu ibaruwa igenewe ababishinzwe yashyizwe hanze kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2018.

Ku isonga harazaho amafoto y'urukozasoni uyu mukobwa yashyize hanze mu minsi ishize. Impamvu zatangajwe zatumye Munyaneza Djazira ahagarikwa mu irushanwa rya Miss Supranational 2018 ni;

-Amafoto uyu mukobwa aherutse gushyira hanze yambaye ubusa ahabanye n'imyitwarire isabwa umukobwa ugiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

-Kuba uyu mukobwa yaranze kwitabira ibiganiro yagombaga kugirana na RALC yagombaga kumuha impanuro z'uko agomba kwitwara muri iri rushanwa kugira ngo ahagararire igihugu nk'umunyarwandakazi wuje indangagaciro z'umuco w'abanyarwandakazi.

-Kuba uyu mukobwa atarigeze yuzuza inshingano yari afite nka Miss Supranational Rwanda cyane cyane kwitabira bimwe mu bikorwa yasabwaga n'abahitamo umukobwa witabira irushanwa rya Miss Supranational ahagarariye u Rwanda.

Munyaneza Djazira

Ibaruwa yashyizwe hanze igaragaza impamvu zo guhagarikwa kwa Munyaneza Djazira

Mbere yo gushyira hanze iri tangazo Dr Yvonne Uwamahoro uhagarariye Miss Supranational Rwanda yagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com abazwa niba hari undi mukobwa wateganyijwe uzasimbura Munyaneza Djazira adutangariza ko ntawe ndetse aduhamiriza ko muri uyu mwaka wa 2018 nta mukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018. Icyakora kugeza magingo aya ntibiradukundira kuvugana na Munyaneza Djazira ngo tumubaze uko yabyakiriye. Twabibutsa ko umwaka wabanje wa 2017 u Rwanda rwahagarariwe na Habibah Ingabire utarabashije gutahukana ikamba. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND