Ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018 mu mujyi wa Kigali habereye ibirori byo kujonjora abakobwa 20 bazajya mu mwiherero ndetse hakagomba gusigara 15 batabashije gukomeza. Muri iri rushanwa hagaragaye impinduka nyinshi ariko izikomeye ni uguhinduka ku muntu usanzwe uyobora ibi birori ndetse n’ihinduka ry’abagize akanama nkemurampaka.
Mu kiganiro na Mpogazi Vanessa umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu bahinduye uyobora ibirori atari bo byaturutseho ahubwo byavuye kuri RBA, ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru kinyuzaho Live ibirori bya Miss Rwanda kuri Televiziyo Rwanda.
Ubusanzwe ibi birori byakunze kuyoborwa na Andrew Kareba umunyamakuru wa RBA, icyakora kuri iyi nshuro hari hiyambajwe Friday James nawe akaba umunyamakuru wa RBA bityo ngo ku bwa Rwanda Inspiration Back Up bemera uwo RBA yabahaye mu gihe ariyo ifite uburenganzira bwo gutanga uyobora ibi birori.
Rwabigwi Gilbert, Sandrine Isheja na Dr Higiro ni bo bari bagize akanama nkemurampaka mbereUwera Havugimana Francine, Sandrine Isheja na Carine Urusaro ni bo bakoze aka kazi ku munsi wo guhitamo abajya mu mwiherero
Ikindi cyatunguranye ni ihinduka ry’abagize akanama nkemurampaka aho Rwabigwi Gilbert na Dr Higiro bavanywemo hakongerwamo Uwera Havugimana Francine na Carine Urusaro biyongeraga kuri Sandrine Isheja wanakoze mu ntara zose ubwo hashakishwaga abakobwa bazahagararira intara z’u Rwanda n'umujyi wa Kigali. Abategura Miss Rwanda batangaje ko ibi babikoze mu rwego rwo gutinyura abakobwa bagombaga kuba babona ababyeyi imbere yabo.
Andrew Kareba ni we wagiye ayobora iki gikorwa mu ntara zose z'u RwandaFriday James ni we kuri ubu wayoboye iki gikorwa
Mpogazi Vanessa umuvugizi muri Rwanda Inspiration Back Up yatangaje ko batirukanye aba bagize akanama nkemurampaka ahubwo habayeho impinduka ndetse bitavuze ko n'ubutaha badashobora kongera kugaruka mu kanama nkemurampaka.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NABATEGURA IRUSHANWA RYA MISS RWANDA
TANGA IGITECYEREZO