RFL
Kigali

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda biseguye ku mahano yo gukamira imbyeyi mu kadobo k'isabune

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/02/2018 18:51
15


Irushanwa ry’ubwiza rikuriye ayandi mu gihugu, Miss Rwanda, ritorwamo umukobwa ubereye u Rwanda akitwa Nyampinga w’igihugu riherutse kugaragaramo igikorwa cyateye benshi kumirwa. Ibi byabaye ubwo hasohokaga ifoto y’aba bakobwa bambaye imyenda ya siporo umwe ari gukamira imbyeyi mu kadobo k’isabune izwi nka NOMI.



Nyuma y’uko iyi foto ikwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, benshi batangiye gutunga agatoki abaritegura bavuga ko ibi bikojeje isoni mu muco nyarwanda, kubona imbyeyi ikamirwa mu kadobo kajya kanakoreshwa indi mirimo itiyubashye mu ngo z’abantu. Benshi bavugaga ko ntawe ukwiye kurenganya aba bakobwa mu gihe baba batowe bagatangira gukora ibihabanye n’umuco dore ko ngo baba baratangiye gutozwa kuwuhonyora muri uyu mwiherero barimo.

Abantu ku mbuga nkoranyambaga bari bumiwe

Nyuma yo kubona uburyo abanyarwanda banenze iki gikorwa, Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa yasohoye itangazo ryo kwisegura ku banyarwanda rigira riti “Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gashyantare, abahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2018 berekeje i Gashora  muri ‘siporo kuri bose’ hamwe n’abaturage bahatuye.

Baje kwerekeza ahari ubushyo bagiye kwiga uko bakama mu muco n’izindi ndangagaciro zijyanye n’inka, ni mbere yo gusangira n’abatuye hafi aho. Ku bw’ibyago, amwe mu mafoto yavuye muri uru rugendo agaragaza nabi ibikorwa byacu n’icyo twari tugamije. Turicuza ko ibi byabaye kandi twizera ko mutubabarira, dusabye imbabazi bivuye ku mutima."

Bakomeje bagira bati "Umuco ni ikintu gikomeye kurusha ibindi muri gahunda yacu yo kuzamura umukobwa, ubukerarugendo bushingiye ku muco kandi tuzakomeza kuzamura indangagaciro zacu cyane cyane binyuze mu bikorwa byo muri uyu mwiherero (bootcamp).”

nokia-623939_1280

Miss Rwanda 2018

Abahatanira Miss Rwanda bakamiye mu kadobo ibintu bitabaho mu muco nyarwanda

Miss Rwanda 2018

Itangazo ryo kwisegura ryashyizwe hanze n'abategura Miss Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ariko njye muransetsa ubu c ko bari bagiye muri sport wagiragango bambare bate? Nibafata gahunda yo kujya kwiga gukama bazabereka ibyibanze bikenewe, ubu c abatarabyaye abahungu numugabo adahari bazareke gukama ngo nuko ntamukobwa ukama? Umuco sukwica akazi mujye mubitandukanya
  • Mudasiru barista6 years ago
    Hahahahahha ariko Mana we umuco waracitse pe ikijori banyaramo ikidobo cyisabune hahaah nge simbyemera pe niryo tangazo ntaryo nemeye kuko riri mucyongereza KD niba ari ugusaba imbabazi abanyamahanga bakoresha icyo cyo ngereza bivuzeko bakoshereje bene cyongereza batakoshereje abanyarwanda nibazisabe mukirimi million 12.5 zumva urwo rurimi murakoze
  • po6 years ago
    jye ncaka kumenya uyu mwana baciye umutwe ari nde
  • Mico6 years ago
    Yewe nubwo mwiseguye kuri kimwe cyo gukamira mu sabune ariko nimyambarire yabo bakobwa si umuco mubatoza. Reba uhagaze inyuma aragaragaza ishusho yubusa bwe. Ubwo se abo baturagewasuye koko mwabasangije uwuhe muco? Muzanabanze mubigishe uko umwari yambara akikwiza si ukurata ubusa bwe.
  • Kab6 years ago
    Icyerekanako babantu bategura Miss Rwanda batabishoboye ese imbabazi bazatse abazungu cg nabanywanda kwandikabasaba imbabazibmucyongereza byerekana ubujiji bafite.
  • Monica6 years ago
    Ariko se ibi byateye mu bakobwa na bagore byo kwambara amapantalo bakayazamura cyane ibitsina byabo bikagenda bigaragara byo nibiki ,mwebwe mwereka nabatabikeneye mwagiye mubyereka ababibasabye gusa koko ?? Mukamenya ko igitsina ari umwanya wibanga ??
  • Flo6 years ago
    Nkuyu uhagaze iruhande rw'ukama rwose akwiye no kuva nu irushanwa rya nyampinga akigira gucuruza igitsina ndabona aricyo yashyize kuri piburisite daa,
  • zz6 years ago
    Ba Miss mubambika naaaaaaaabi cyaneeeeeeee. Ayo mapantaro namakabutura bibashushanyije imiterere yabo yose; sex zabo zose ziba ziri exposés!!!!!!!!!!!!!!!!!!! mwarangiza mugashyiraho agapira k'impenure!!!!!! bambaye bakikwiza nk'umwari wurwanda ntibaba ba miss Koko??? sindabona aho mwabambitse amajipo!!!! collants gusa.....!!!!!! Ntabwo bikwiye mukosore imyambarire. kuba miss si ukugaragaza imiterere yumubiri wawe. Satan ni mubi.........
  • muhimakazi6 years ago
    uyu yayizamuye abishaka ko abandi zigeze mu mavi se
  • abby6 years ago
    Rwanda inspiration backup yakagombye kuba yasbye imbabazi ikoresheje ururimi rw'ikinyarwanda kuko irimo gusaba imbabazi abanyarwanda.nanone kandi nibo basaba abanyarwanda gukoresha neza ururimi rwacu ariko dore nibo bashaka kuruheza inyuma. akawamugani w'i kinyarwanda ngo umwana murizi ntakurwa urutozi! ubwo se bakosoye iki?
  • King6 years ago
    Haaah ibyo kuvuga ngo ibi n’umuco ibi siwo nimushaka rwose muzabivemo twese mbona twarawutaye,twibera muri free style.none se nkubu iri tangazo urabona ritasohotse mucyongereza kandi 99% by’abanyarwanda bavuga ikinyarwanda
  • spypictures6 years ago
    Iradukunda Liliane
  • teter6 years ago
    Uyu mukobwa uri hejuru y'ukama afite igitsina cyiza rwose. Bazamugire Miss. Nshimiye umuntu wamufotoye. iyo anaduha isura yo hejuru.
  • Ndumiwe6 years ago
    Uriya mwana afite ikintu vyiza nimuge mureka...Ni miss hose...Biriya mbiheruka nkiri Bukavu..Degat mwayikoze ariko muradukanguye ba bakobwa bafite imizahabu mu maguru mbega mbega
  • Byukusenge Bernard6 years ago
    Manawe Biratangaje Kbs Njenumiwe Ariko Nibeza 2! Bakomerezaho Mbarinyuma,





Inyarwanda BACKGROUND