RFL
Kigali

Abategura Miss Rwanda basobanuye impamvu Mike Karangwa yavuye mu kanama nkemurampaka-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/01/2018 14:36
1


Muri iyi minsi mu Rwanda hari kuba irushanwa ryo gushakisha abakobwa bazahagararira intara zose z’u Rwanda mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, bias nibyatunguranye kutabona Mike Karangwa mu bagize akanama nkemurampaka nyamara yari agiye kuzuza imyaka itanu akabamo.



Benshi bakunze kwibaza impamvu Mike Karangwa yavuye mu kanama nkemurampaka ndetse bamwe bakavuga ibinyuranye abandi bakavuga ibindi,icyakora nubwo byari byifashe gutya Inyarwanda.com ntabwo twahwemye gushaka amakuru nyayo cyane ko twagombaga kubaza muri Rwanda Inspiration BackUp impamvu Mike Karangwa atari kugaragara mu kanama nkemurampaka.

Haranugwanugwa impinduka mu bagize akanama nkemurampaka muri  Miss Rwanda 2018Mike Karangwa ubwo yari akiri muri Miss Rwanda 

Usibye iki kibazo ariko ikindi umunyamakuru yari afitiye amatsiko ni ukumenya impamvu Isheja Sandrine ugiye mu kanama nkemurampaka bwa mbere yahise aba umuyobozi wako nyamara Rwabigwi Gilbert na Dr Higiro bafatanya baramutanze kukageramo cyangwa banakamazemo igihe ariko we akaza ahita abayobora.

MISS RWANDA 2018: Mike Karangwa ntari mu bagize akanama nkemurampaka, Sandrine Isheja na Papa Miss bongerewemoAbagize akanama nkemurampaka k'uyu mwaka muri Miss Rwanda 2018

Ibi bibazo kimwe n’ibindi by’amatsiko umunyamakuru yabazaga Rwanda Inspiration Back Up byagombaga gusubizwa n’umwe mu bayobozi bityo Mpogazi Vanessa umukozi muri Rwanda Inspiration Back Up aba ariwe usubiza ibi bibazo cyane ko Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up ariwe yaturangiye wasubiza ibibazo by’abanyamakuru.

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA.COM YAGIRANYE NA MPOGAZI VANESSA UMUKOZI WA RWANDA INSPIRATION BACK UP ITEGURA MISS RWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kami6 years ago
    Ariko Meke, areba neza kandi aratuje agomba kuba yarashishozaga neza, gusa mbona final ya miss Rwanda wagirango baba barahisemwo cyera uzaba miss





Inyarwanda BACKGROUND