Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2018 abasore n’inkumi b’ibigango (B KGL) bacungira umutekano abantu cyane ibyamamare bakarinda n'utubyiniro n'ahandi habera ibitaramo basuye abamugariye ku rugamba batuye mu murenge wa Kanombe. Usibye gusangira nabo banabageneye inkunga y’amafaranga na 1,800,000 Frw
Muri uru rugendo aba basore n’inkumi basaga makumyabiri na barindwi babanje kunyura ku kigo cy’igihugu gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero babanza kugirana ibiganiro bigufi, ubundi bakomereza mu mudugudu ubamo abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda wubatse mu murenge wa Kanombe.
Mu kiganiro kirekire bagiranye, abamugariye ku rugambva batangiye bashimira aba basore n’inkumi kuba babibutse bakabazirikana babasaba ko nabo aho bazabakenera bazabitabaza cyane ko ngo nubwo bamugaye ingingo z’umubiri ariko mu mutwe ho bakimeze neza. Iki cyari igisubizo cyiza cy’ibyifuzo Kanimba Bosco uhagarariye aba basore yari yatanze.
Uhagarariye aba basore n’inkumi bihurije muri B KGL yasabye abayobozi bari aho ko bagenerwa amahugurwa bakagira ubumenyi bw’ibanze mu gucunga umutekano w’umuntu, abasaba guca akajagari katangiye kugaragara muri uyu mwuga kimwe no kuba nabo bajyanwa mu itorero ry’Igihugu bakigishwa indangagaciro na Kirazira z’umuco w’u Rwanda.
Ibi byose uyu mugabo yasabye yasubijwe n’umushyitsi mukuru Col. Ruzibiza wari uhagarariye Minisitiri w’Ingabo wamenyesheje uyu musore kimwe na bagenzi be ko ibyifuzo byabo bigiye gukorerwa ubuvugizi kandi ko bishoboka. Col. Ruzibiza ikindi yasabye aba basore ni ukongera imikoranire n’inzego z’umutekano ndetse nawe asanga kimwe mu byo basabaga cy’ubumenyi bw’ibanze bashatse bakwitabaza aba bahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba cyane ko usibye kuba badafite ingingo zimwe na zimwe ariko mu mutwe bameze neza kandi babafasha.
Iki gikorwa cyaranzwe no kuganira cyasojwe no gusangira aho nyuma yo gushyikiriza sheke aba bamugariye ku rugamba, basangiye fanta bakaganira bakungurana ibitekerezo.
Aba basore n'inkumi bahereye ku cyicaro cy'ikigo cy'igihugu gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero Bamwe muri aba basore Ku muryango bari bakoze akaziUhagarariye abamugariye ku rugamba baba muri uyu muduguduMorali yari yose
Major Gasangwa umujyanama wa B KGL yari yabaherekejeKanimba Bosco uhagarariye B KGLCol. Ruzibiza wari uhagarariye Minisitiri w'ingabo
Babashyikirije inkunga
Basangiye agafantaBafatanye agafoto k'urwibutso
AMAFOTO: Nsengiyumva Emmy
TANGA IGITECYEREZO