RFL
Kigali

Abasore bishyize hamwe bahimbira indirimbo Nyabingi bashimangira ko ntaho ihuriye n’imyuka mibi y’amashitani-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/09/2018 13:02
2


Umuziki nyarwanda mu gukomeza kwaguka ni nako inganzo idasiba kuvuka kuko mu bugeni n’ubuhanzi hahora hashibukamo amashami mashya.



Abasore bane bishyize hamwe bakora indirimbo itangaje aho bahamya ibyiza bya Nyabingi bagaragaza ko uko Nyabingi abenshi bamutekereza atari ko ari ahubwo we ari intwari idasanzwe ndetse yanatabaye akanafasha benshi bityo ubutwari bwe bukaba bukwiye kuratwa iteka.

Nyabingi

Indirimbo y'aba basore yitwa Nyabingi

Mu ndirimbo ‘Nyabingi’ ya Pogatsa afatanyije na Bushali, Neriwest na Mufasta bumvikana baririmba Nyabingi banamutaka cyane bagira bati “Erega Nyabingi yanyinjiriye, erega Nyabingi yangendereye.Iranyaruka, nkomeze ngeze ahamanuka…Naga inzuzi mu kirere nizigwa nabi ubwo urazana irende. N’ubwo inzira yaba ari ndende ntucike integer wowe icara usenge. Yaje afite agacuma karimo urwagwa, yasanze tumeze nabi twicaye mu kaga…Nkigera iyo mu rutoki nsanga umupfumu yateye bongi(yasinziriye)…”

Nyabingi

Neriwest umwe mu baririmbye Nyabingi

Nyabingi

Mufasta umwe mu bari muri Nyabingi

Akomeza avuga ko atari yanze kwamamara abikesha umupfumu ariko hari impamvu Imana yamusinzirije n’ibindi byinshi muri iyi ndirimbo. Ubwo Pogatsa wahimbye iyi ndirimbo yaganiraga n’umunyamakuru INYARWANDA yagize ati “Nyabingi ni ikintu cyanjemo numvako ngomba kumuririmba kubera ukuntu baba bamuvuga, abenshi baziko Nyabingi ari ibintu by’amashitani nyamara yari umwamikazi wagiye ugirira abantu neza. Sinizerera muri Nyabingi ni uko mufata nk’umuntu mwiza kandi w’intwari, nakoze iyo ndirimbo kuko umwuka wa Nyabingi wari wangendereye kandi sinari natewe n’amashitani habe na gato.”

Nyabingi

Pogatsa wazanye igitekerezo cyo kuririmbira Nyabingi

Hagenimana Jean Paul ari nawe uririmba avuga ibyo kunaga inzuzi mu kirere, yitwa Bushali nk’izina ry’ubuhanzi nawe yatangarije umunyamakuru wa INYARWANDA ko Nyabigi yari intwari idasanzwe agira “Nyabingi yari nk’intumwa y’Imana abantu bareba ibyo akora mu butunzi n’ubushobozi yari afite bakamufata nk’Imana…Nta mpamvu yo kujya mu nzira mbi ahubwo Nyabingi yari intumwa nziza.”

Nyabingi

Bushali uririmba ibyo kunaga inzuzi mu kirere

Aba basore bavuga ko indirimbo Nyabingi bayituye abanyarwanda bose kuko na Nyabingi uwo yari umunyarwandakazi kandi basaba abafataga nabi Nyabingi ko babihindura bashimangira ko yari umuntu mwiza kandi w’intwari ahubwo basaba ababishobora kumwigiraho.

Kanda hano wumve Nyabingi ya Pogatsa afatanyije na Bushali, Neriwest na Mufasta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gonzalez5 years ago
    Sha njye murabo banyarwanda bayituye njy sindimo.pu pu pu toka nyabingi mwizina rya Yesu
  • 5 years ago
    Yego rata,erega na biriya byose usanga bitirira abakurambere ibibi ni ibinyoma abakoroni bababeshye kugirango mutamenya amateka yanyu meza mwasigiwe na abakurambere,abakurambere bagendanye n Imana iteka nubu ngubu bari mu ijuru ndabihamya,bari wumva ngo ba aburahamu ba dawidi ntibigeze barusha abakurambere bacu kugendera imbere y Imana,mucyo tubavuge kandi tubavuge ubutwari kuko nibwo bagize gusa.





Inyarwanda BACKGROUND