Nyuma y’imyaka ibiri gusa impanga Peter na Paul Okoye baririmba mu itsinda rya P Square babuze nyina ubabyara, ubu noneho aba basore bamaze kuba impfubyi burundu dore ko bapfushije na se bari basigaranye.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo se wa P Square yazize
Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Nigeria avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri aribwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Okoye se w’abasore babiri b’impanga bagize itsinda rya P Square.
Aba basore bapfushije se nyuma y'imyaka ibiri gusa bapfushije nyina
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza icyo uyu musaza yazize ariko andi makuru avuga ko yari amaze iminsi avuye mu bitaro aho yari yarabazwe mu ivi ariko bikaba byari byagenze neza.Kugeza ubu kandi nta muntu n’umwe wo muri uyu muryango wari bwagire icyo atangaza kuri uru rupfu.
Twabibutsa ko tariki 11/07/2012 aribwo nyina wa P Square witwaga Josephine Okoye yitabye Imana nyuma y’igihe kinini yari amaze arwariye mu bitaro bya Kolkata mu gihugu cy’u Buhinde aho yashyinguwe tariki 2/8/2014.
Turacyakomeza gukurikirana amakuru yerekeranye n’uru rupfu…
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO