RFL
Kigali

Abasore bagize itsinda rya P Square bapfushije se bari basigaranye

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:25/11/2014 12:32
5


Nyuma y’imyaka ibiri gusa impanga Peter na Paul Okoye baririmba mu itsinda rya P Square babuze nyina ubabyara, ubu noneho aba basore bamaze kuba impfubyi burundu dore ko bapfushije na se bari basigaranye.



okoye

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo se wa P Square yazize

Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Nigeria avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri aribwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Okoye se w’abasore babiri b’impanga bagize itsinda rya P Square.

p

Aba basore bapfushije se nyuma y'imyaka ibiri gusa bapfushije nyina

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza icyo uyu musaza yazize ariko andi makuru avuga ko yari amaze iminsi avuye mu bitaro aho yari yarabazwe mu ivi ariko bikaba byari byagenze neza.Kugeza ubu kandi nta muntu n’umwe wo muri uyu muryango wari bwagire icyo atangaza kuri uru rupfu.

 Twabibutsa ko tariki 11/07/2012 aribwo nyina wa P Square witwaga Josephine Okoye yitabye Imana nyuma y’igihe kinini yari amaze arwariye mu bitaro bya Kolkata mu gihugu cy’u Buhinde aho yashyinguwe tariki 2/8/2014.

Turacyakomeza gukurikirana amakuru yerekeranye n’uru rupfu…

 Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jeanne9 years ago
    Nonese nyina wabo yamaze 2 ans umurambowe ubitswe?!!!!!
  • jeanne9 years ago
    Nonese nyina wabo yamaze 2 ans umurambowe ubitswe?!!!!!
  • david nojambwe9 years ago
    uwoni dayimoni gupfa utazi icyimwishe bagirekwihanga abobahungu
  • RUHIMBANA JEAN DE DIEU9 years ago
    aba basore barambabaje cyane! kuba babuze se bihangane.
  • MukamanaBucucu Clementine9 years ago
    Oh pole basi!





Inyarwanda BACKGROUND