Agasobanuye kakunzwe n'abatari bake mu Rwanda. Ni filime zinyuranye zagendaga zisobanurwa zigashyirwa mu kinyarwanda mu rwego rwo kugira ngo n'abatabasha kumva indimi z'amahanga babashe kuryoherwa n'izi filime. Kuri ubu abakoraga aka kazi kari gatunze abatari bake bamaze kwihanangirizwa ndetse ngo nibiba na ngombwa n'amategeko arakurikizwa.
Mu ibaruwa Federasiyo ya sinema mu Rwanda yashyize hanze, yihanangirije bikomeye abakora izi filime zamamaye nk'udusobanuye babashinja kwica no kwangiza amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye y'ibijyanye n'umutungo kamere ku bahanzi. Indi mpamvu igaragara muri iyi baruwa ni uko ngo ikorwa n'icuruzwa ry'izi filime byangiza cyane isoko rya sinema nyarwanda mu gihe nyamara abahanzi bo mu Rwanda bahagurukiye guteza imbere iby'iwabo.
Ibaruwa Federasiyo ya sinema mu Rwanda yageneye abanyamakuru yihanangiriza bikomeye abakora umwuga wo gusobanura filime
Ibikubiye muri iyi baruwa yanasinyweho n'inzego zinyuranye byatumye Inyarwanda.com twifuza kuvugisha umuyobozi w'iyi Federasiyo ya sinema mu Rwanda, John Kwezi. Mu kiganiro twagiranye umuyobozi w'iyi Federation yadutangarije ko icyo bakoze ari ukwibutsa abakora izi filime ko binyuranyije n'amategeko mu gihe nta burenganzira bafite bw'abakoze ibihangano bityo bakaba bashobora gukurikiranwa nk'abigana ibihangano by'abandi batabiherewe uburenganzira na ba nyirabyo.
Abavandimwe 3: Nkusi Thomas uzwi nka Yanga (hagati), Junior (iburyo) na Sankara (ibumoso) bose bamamaye mu gusobanura filime mu Kinyarwanda
John Kwezi yatangaje ko nyuma yo kuburira abakoraga aka kazi baramutse batabyumvise hakurikizwa amategeko cyane ko ahari ndetse n'inzego zo kubakurikirana zikaba zihari. Yabasabye kutirengagiza ko hari uburenganzira bw'abandi baba bangiza iyo bakoresha filime z'abandi mu gihe batabifitiye uburenganzira. John Kwezi yabwiye Inyarwanda.com ko ushaka gukora uyu mwuga yajya abanza akajya gushaka ibyangombwa by'abakoze filime akabikora abifitiye uburenganzira.
TANGA IGITECYEREZO