RFL
Kigali

Abasigaye muri Salus Populi batangaje ko niba ntagikozwe iri tsinda rishobora kuba amateka muri Kaminuza y'u Rwanda -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/10/2018 19:29
2


Salus Populi ni itsinda ry'abacuranzi rigizwe n'abize muri Kaminuza y'u Rwanda, iri ni tsinda ryahoranye imizi kuva na mbere i Huye ahahoze ari Kaminuza nkuru y'u Rwanda ubu yabaye Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye. N'ubwo iri tsinda rigifite abanyamuryango biga muri iyi kaminuza, abarigize bahamya ko niba nta gikozwe rishobora kuba amateka.



Salus Populi ni Orchestre yashingiwe muri kaminuza y'u Rwanda iyi ikaba yari nk'ikirango cya muzika ya Kaminuza y'u Rwanda, hari abanyeshuri benshi bize i Butare bahora bibukira iyi kaminuza ku kuba baranyuze muri iri tsinda ry'abacuranze muri Salus Populi. Usibye aba ariko hari n'abanyeshuri batari bake bize muri Kamuza y'u Rwanda bahibukira kuri Salus Populi cyane ko ari imwe mu matsinda yari akunzwe muri iyi kaminuza.

Mu minsi ishize ubwo Inyarwanda.com twahuraga na bamwe mu basigaye bacuranga muri Salus Populi twagiranye ikiganiro kirekire. Patrick Uwayisenga na Kabeza Joachim bamwe muri barindwi basigaye bacuranga muri Salus Populi batangarije Inyarwanda ko nubwo bo bahari bakaba banifuza ko i Butare haba abandi bacuranzi nkuko byahoze muri Kaminuza ariko bagorwa no kuba abasigaye i Butare nta bikoresho na bike basigaranye.

Aba bacuranzi bahamirije Inyarwanda ko i Huye muri Kaminuza y'u Rwanda hari abacuranzi bari muri Salus Populi ariko babangamiwe bikomeye no kuba nta bikoresho bafite mu gihe bo igihe bigaga bafashwaga n'uko hari bakuru babo bahoze muri Salus Populi  bajyaga baza bakabahugura mu gucuranga, ibi bikaba ari nabyo nabo ubwabo bifuza ariko bagasanga kuba ntabikoresho biri muri kaminuza ari inzitizi ikomeye.

Salus Populi

Babiri muri barindwi basigaye bacuranga muri Salus Populi

Aba bacuranzi basabye Kaminuza ko ibishoboye yabafasha ikagurira abanyeshuri ibikoresho bya muzika kugira ngo iri tsinda ritazaburirwa irengero.iri tsinda ryafatwaga nk'irya kaminuza y'u Rwanda n'ubwo nta n'ubufasha bugaragara kaminuza yigeze iha aba bacuranzi. Uretse ibikoresho, aba bacuranzi basabye kaminuza ko bafata Salus Populi nk'umusaruro wa Kaminuza bakita kuri iri tsinda bityo rigakomeza kwaguka.

Salus Populi ni Orchestre yahoze yitwa iya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yacuranzwemo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Masabo Juvenal Nyangezi, Bizimana Lotti n’abandi. Mu bayinyuzemo mu myaka ya vuba twavuga umuhanzi nka Bisangwa Nganji Benjamin n’abandi.

Twifuje kuvugana n'ubuyobozi bwa Kaminuza ariko ntibyahise bidukundira gusa iminsi uko izagenda yigira imbere tuzabashakira icyo ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda buvuga kuri iri tsinda rya Salus Populi niba koko hari n'ubufasha bazarigenera nk'uko abarangije muri iyi kaminuza babisabira abanyeshuri bacyigayo bafite impano yo gucuranga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Yewe yewe iritsinda rwose ryakanyujijeho ahubwo UR nirebe uko ibafasha kuko baraturyoherezaga cyane
  • 5 years ago
    Ahubwo nibaduhe ibitaramo turabikumbuye





Inyarwanda BACKGROUND