RFL
Kigali

Abarega Usher ko yaba yarabanduje imiburu biyongereye, hazamo n’umugabo

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:8/08/2017 12:07
1


Nyuma yaho Usher aregewe n’umugore witwa Quantasia Sharpton amurega kumwanduza imiburu,haje abandi bantu babiri barimo umugore n’umugabo bombi bataramenyekana amazina.



Aya ni amakuru amenyekanye nyuma yaho Quantasia agaragaye ari kumwe n’umuhagarariye mu mategeko,Lisa Bloom avuga ko ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko ku nshuro ya 19,ngo Usher abinyujije ku bamucungira umutekano yamuhamagaye nyuma bakagirana imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi Usher azi neza ko afite indwara.

N’ubwo uyu mugore avuga ibi umuhagarariye mu mategeko we avuga ko we atazi neza niba mu by’ukuri Usher ari we yaba yari yaranduye ubwo yaryamanaga n’umukiriya we gusa ngo we nyibyamubuza gufasha undi mugore n’umugabo baje bamugana nabo bavuga ko yabanduje iyi ndwara ndetse umwe ubu akaba abana na yo.

quant

Quantasia(iburyo) ari kumwe n'umuhagarariye mu mategeko,Lisa Bloom.

Uyu munyamategeko avuga ko we yiteguye gutanga ikindi kirego asaba urukiko ko rwasaba Usher ku gahato ku bijyanye no kuba yashyira hanze uburyo ubuzima bwe buhagaze binyuze ku bandi bantu yaryamanye na bo nyuma.Ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru kivuga ko cyashatse kumenya icyo Usher abivuga ho akaruca akarumira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    niba bari gutanga cash ndaje nange mvuge ko yampohotoye ndebe ko bayampamo daaa





Inyarwanda BACKGROUND