RFL
Kigali

Abaraye ku kibuga cy’indege i Kanombe bategereje Alpha Blondy bakamye ikimasa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/08/2017 6:59
0


Alpha Blondy ni we muhanzi mukuru iserukiramuco rya Kigali Up ryari ryateguye kwifashisha ngo asusurutse abazitabira iri serukiramuco, icyakora uyu muhanzi byarangiye ataziye ku gihe ndetse bisiga ikibazo kubatizeye niba koko azitabira Kigali Up.



Ubusanzwe kuri gahunda yari iteganyijwe ni uko uyu muhanzi n’itsinda ry’abacuranzi be bagombaga kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017 saa sita z’igicuku (00:05’) n’indege ya Turkish. Ubuyobozi bwa Kigali Up bwahageze hafi sita na 25 (00:25’ ) bategereza ko uyu muhanzi asohoka baraheba bohereza umuntu ngo abarebere imbere nabwo baraheba.

Ku isaha ya saa saba z’igicuku ni bwo bafashe icyemezo cyo kwitahira bakeka ko indege yaba yasize uyu muhanzi wenda akaba ari bufate ikurikiye, ibi byatangajwe na Might Popo umuyobozi mukuru wa Kigali Up ubwo yari akase yitahiye nyuma yo kubura uwo baje kwakira.

alphaNgayo nguko...

Ikibazo cyo kwibaza ni iki; Ese koko se indege yaba yasize uyu muhanzi?, ese ubu koko birarangira aje mu Rwanda cyangwa byapfuye? Ibi byose kubisubiza byari bigoranye muri iri joro dore ko ubuyobozi bwa Kigali Up butavuganaga bya hafi na Alpha Blondy. Uyu bikaba byari byitezwe ko aririmba saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa 20 Kanama 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND