RFL
Kigali

Havutse itsinda Heart Boyz rifite intego yo kuzana impinduka muri Hip hop umuziki waryo ukamamara ku isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/10/2016 9:25
1


Heart Boyz ni itsinda rishya rigizwe n’abaraperi batatu aribo : Mani Karo, Amakadora na YourKeb. Aba basore bafite intego yo gukora Hip Hop, bagakundwa mu Rwanda ndetse by’akarusho umuziki wabo bakawugeza mu mahanga nk’uko babitangarije Inyarwanda.com.



Kwizera Orest uzwi nka Man Karo ku izina ry’ubuhanzi yatubwiye ko itsinda ryabo ryatangiye mu mwaka 2015, kugeza ubu rifite indirimbo esheshatu arizo: Target, Peace ku maniga, Umuturika, Shishikara ukore, Umunsi utazwi bakoranye na P Fla na Kana ka mama bakoranye na Gisa cy’Inganzo.

Mani Karo yakomeje avuga ko umuziki wabo uba urimo ubutumwa bwigisha abantu bose bumva ibihangano byabo. Intego bafite ngo ni ugutanga ubutumwa bukagera ku isi yose, bakamamara ariko icya mbere bibandaho ngo ni ubutumwa. Mu minsi ya vuba, bari guteganya gushyira hanze amashusho y’indirimbo zabo.

Heart Boyz

Mani Kalo umwe mu bagize itsinda Heart Boyz

UMVA HANO 'UMUNSI UTAZWI' YA HEART BOYZ BAKORANYE NA P FLA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • truth 7 years ago
    Umva rero abo bantu sinzi indirimbo yabo ariko izina ryabo ntago rifite muri hip hop kbsa nta group ya hip hop yakwitwa heart Boyz bahindure izina iryo riri soft sanaaaaaa





Inyarwanda BACKGROUND