Heart Boyz ni itsinda rishya rigizwe n’abaraperi batatu aribo : Mani Karo, Amakadora na YourKeb. Aba basore bafite intego yo gukora Hip Hop, bagakundwa mu Rwanda ndetse by’akarusho umuziki wabo bakawugeza mu mahanga nk’uko babitangarije Inyarwanda.com.
Kwizera Orest uzwi nka Man Karo ku izina ry’ubuhanzi yatubwiye ko itsinda ryabo ryatangiye mu mwaka 2015, kugeza ubu rifite indirimbo esheshatu arizo: Target, Peace ku maniga, Umuturika, Shishikara ukore, Umunsi utazwi bakoranye na P Fla na Kana ka mama bakoranye na Gisa cy’Inganzo.
Mani Karo yakomeje avuga ko umuziki wabo uba urimo ubutumwa bwigisha abantu bose bumva ibihangano byabo. Intego bafite ngo ni ugutanga ubutumwa bukagera ku isi yose, bakamamara ariko icya mbere bibandaho ngo ni ubutumwa. Mu minsi ya vuba, bari guteganya gushyira hanze amashusho y’indirimbo zabo.
Mani Kalo umwe mu bagize itsinda Heart Boyz
TANGA IGITECYEREZO