RFL
Kigali

Abanyarwenya Siriki na Souké bari kubarizwa mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/06/2017 13:04
13


Abanyarwenya Frédéric Soré na Mahamoudou Tiendrébéogo bazwi nka Siriki na Souké muri filime z’uruhererekane z’urwenya za Bobodioufs bari kubarizwa mu mujyi wa Kigali.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’aba bagabo b’abanyarwenya bo muri Bourkina Faso, batangaje ko bari mu Rwanda nk’abagenzi kuko bahageze baturutse i Bukavu mu iserukiramuco rya sinema yo mu biyaga bigari (Festival de Cinema des Grands Lacs), gusa ngo bishimiye cyane kugera mu mujyi wa Kigali.

Mahamoudou Tiendrébéogo uzwi nka Souké, yatangaje ko mbere y’uko aza mu Rwanda yajyaga areba amakuru atandukanye avuga ku Rwanda cyane cyane kuri YouTube, icyo yari azi ku Rwanda ngo ni uko haba umujyi usukuye, ibi akaba yasanze birenze uko yabitekerezaga ubwo yakandagizaga ibirenge ku kibuga cy’indege no mu nzira agana aho bacumbitse kuko basanze Kigali ari umujyi ufite isuku batigeze babona mu bindi bihugu byose bagiyemo. 

Siriki et Souke

Aba bagabo bagira urwenya rwinshi no mu biganiro byabo bisanzwe

Kuri Frédéric Soré cyangwa se Siriki, kugera mu Rwanda byamugaragarije ko ari igihugu ibindi bihugu byo muri Afurika bikwiye gufatiraho urugero kubera ko yabonye rufite gahunda. Mu rwenya, aba bagabo bombi batangiye guterana amagambo, Souké ati, “Ni njye ugira gahunda kurusha Siriki mwese murabizi” (Je suis le plus organisé, vous le savez tous), naho Siriki ati, “Souké nareke kwishyira imbere, njyewe ndi umusore mwiza kurusha abandi” (Je suis le garcon le plus mignon).

Ni inshuro ya mbere aba banyarwenya bombi bari bageze mu Rwanda, gusa ngo kugeza ubu nta munyarwenya n'umwe w’umunyarwanda bazi, ariko bakaba bateganya ko mu gihe kiri imbere bazafatanya n’abanyarwenya bo mu Rwanda bagakora igitaramo gikomeye bagasusurutsa abanyarwanda mu rwenya.

Siriki et Souke

Siriki na Souké birebera umujyi wa Kigali

Mu kanya turabagezaho amashusho y’ikiganiro twagiranye nabo.

REBA HANO URWENYA SIRIKI NA SOUKE  BAKINIYE I KIGALI


AMAFOTO: Sabin Abayo

VIDEO: Mupende N Gideon






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TANGO6 years ago
    UHHH?? NONE SE KO MPERUKA BIVUGWA KO NGO SIRIKI YAPFUYE!!???? YEWE NDUMIWE KOKO BURYA NO UTAGERA I BWAMI ABESHYWA BYINSHI
  • Pat6 years ago
    gusssssh this guys are ow some they always make my days goes well,merci souke et siriki pour la visite est pour considere notre belle pays le Rwanda.
  • sv6 years ago
    Bazadukinira se?soyeux les bienvenus Souke et Siriki!
  • ppac6 years ago
    siriki avec son histoire de patte!!!!haaaaaaaaaaaa
  • marthens6 years ago
    WOW abo bantu ndabakunda cyane murakoze kuko bajyaga batubesha ko umwe yapfuye.
  • J6 years ago
    Ese siliki aracyabaho? Nishimiye kubabona pee bazadutaramire
  • Frero6 years ago
    Bari baratubeshye ko umwe yapfuye wanaaa Aba batipe muri Bobodioufs bari abakwanza
  • Janvier6 years ago
    Waaaw mbonye iyi nkuru mugihe narindimo ndeba les bobodiouf Beaumont kuri YouTube hahahahaha ndabemera cyane
  • c6 years ago
    Hahahahaha. Ese burya baracyabaho? Byonyine no gusoma amazina yabo birimo gutuma nseka
  • ppac6 years ago
    impossible , je dois les voir kabisa
  • Mimi6 years ago
    Bakwibeshye se bakagira igitaramo bahakorera ukareba ko babona aho bicaza abantu! I like them
  • Ange6 years ago
    OMG!! Bazaze kuduha live show!!
  • Charles6 years ago
    IWACU TWESE DUKUNDA LES BOBODIOUF BAZAZE BOSE: SIRIKI, SOUKE, TONTON BRAMA, SALIF, OUMOU, SULEIMAN, FATI, AMADOU, TONTON DRISSA, TANTE ABI,...





Inyarwanda BACKGROUND