RFL
Kigali

Abanyarwenya Salvador na Idriss Sultan bamwe mu bazasusurutsa abantu muri Seka Fest bamaze kugera i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/03/2018 11:01
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018 ni bwo abanyarwenya b’ibyamamare mu karere Salvador ndetse na Idriss bamwe mu baje mu Rwanda gutaramira abantu muri Seka Fest bageze i Kigali, aba bakaba bari mu bambere bageze mu Rwanda mu gihe nyamara hategerejwe nabandi benshi bazataramira abantu kuri uyu wa 24 Werurwe 2018.



Nk'uko Nkusi Arthur yabidutangarije mu kiganiro kirekire yagiranye na Inyarwanda, kwinjira mu modoka zizaba zirimo abanyarwenya ni ukwishyura 500frw ukoresheje ikarita ya TAP&GO mu gihe bukeye bwaho hazaba igitaramo cya rurangiza kizabera mu ihema rya Camp Kigali kizaba kirimo abanyarwenya bakomeye. Idriss Sultan ni umunya Tanzania waje aturutse muri Tanzania mu gihe Salvador we aturutse muri Uganda iwabo.

Muri iki gitaramo kizabera Camp Kigali tariki 25 Werurwe 2018, hazaba hari abanyarwenya batandukanye barimo; Captain Khalid wo muri Tanzania, Kigingi w’i Burundi, Idris Sultan wo muri Tanzania, Eric Omondi wo muri Kenya, Salvador wo muri Uganda n'abandi benshi bazwiho gusetsa abantu mu buryo bikomeye. Kwinjira bizaba ari 2000frw ku banyeshuri, 5000frw na 10000frw mu myanya y’icyubahiro n’ameza ya 300000frw azaba ateye mu myanya y’icyubahiro.

Kuri ubu amatike y’iki gitaramo akaba ari kugurishwa cyane ko ubu wayabona kuri Jumia Food ndetse no kuri Kigali Century Cinema. Amatike yatangiye kugurishwa ni aya 5000frw na 10000frw mu gihe aya 2000frw yo ari butangire kugurishwa mu minsi iri imbere nkuko bitangazwa na Nkusi Arthur uri gutegura iri serukiramuco ry’urwenya. Hanashyizweho nimero ku bashaka amatike ya 2000frw bakaba bahamagara 0783187845.

salvadorsalvadorsalvadorSalvador, Idriss Sultan bakiriwe na Nkusi Arthur

AMAFOTO: NIB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND