RFL
Kigali

Abanyarwanda 3 barimo Diplomate binjijwe muri ‘Kiwundo’ Inzu itunganya muzika irimo Washington, Vampino na Rabadaba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/05/2017 10:09
1


Mu mpera z’iki cyumweru duteye umugongo ni bwo byamenyekanye ko abahanzi b'abanyarwanda batatu barimo na Diplomate bari kubarizwa muri ‘Kiwundo Entertainment’ inzu itunganya muzika isanzwe ikoreramo Washington, Vampino ndetse na Rabadaba, bose bari bari mu Rwanda aho bari baje gushyigikira uwitwa Milly kumurika amashusho y’indirimbo ye ya m



Washington, Vampino na Rabadaba ni bamwe mu basanzwe bakorera muri Kiwundo Entertainment yatangiriye muri Uganda gusa magingo aya hamaze kwiyongeramo abanyarwanda batatu aribo Diplomate, Spax uzwi cyane muri Family Squad ndetse n’umukobwa mushya muri muzika witwa Milly uyu akaba ari umunyeshuri wo ku ishuri rya muzika ku Nyundo.

Usibye aba ariko Kiwundo yamaze no kongeramo n’umuhanzikazi w’umurundi gusa uri kubarizwa mu Rwanda ari we Miss Erica. Aba bahanzi bose bari muri Kiwundo bakoreye ibitaramo binyuranye muri Kigali ariko byose bigamije gushyigikira abahanzi bashya binjijwe muri iyi nzu itunganya imiziki ibarizwa muri Uganda.

Mu kiganiro na Diplomate umwe mu bahanzi bashya binjijwe muri Kiwundo yaduhamirije ko yamaze kwerekeza muri iyi nzu itunganya muzika ndetse mu minsi ya vuba akaba yiteguye kugaragaza umusaruro. Yijeje abakunzi be ko hari impinduka zigiye kuba mu muziki we, yagize ati: "Muri iyi minsi haraza kuba hari impinduka." Ibi Diplomate cyangwa Dip G nkuko bakunze kumwita yavuze, yabihurijeho na Spax uzwi cyane mu itsinda rya Family Squad nawe wahamije ko yamaze kwinjira muri iyi nzu itunganya muzika.

UMVA HANO DIPLOMATE AVUGA UKO YAKIRIYE KUJYA MURI KIWUNDO ENTERTAINMENT N'INYUNGU AZAKURAMO

Kiwundo Entertainment ni inzu isanzwe itunganya muzika yo mu gihugu cya Uganda isanzwe ikoreramo abahanzi bakomeye muri Uganda barimo Rabadaba, Washington, Vampino n'abandi. Iyi nzu itunganya umuziki ngo intego yayo ni ugufasha abahanzi bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba kuri ubu ikaba imaze kugira abahanzi mu Rwanda, Uganda ndetse n’i Burundi aho biteguye gukomeza kwagua imipaka.

Ubwo bari mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru abahanzi bari muri Kiwundo batembereye mu tubyiniro tunyuranye muri Kigali, bajya no gusura ikigo cy’Agahozo Shalom kiri i Rwamagana aho banaririmbiye abanyeshuri baho.

REBA AMAFOTO:

kiwundoWashington, Rabadaba na Vampino bakigera i KigalikiwundoMilly umunyeshuri wo ku Nyundo winjijwe muri Kiwundo Entertainment yari yagize isabukuru y'amavukokiwundoMilly na Vampino bafata agafoto nyuma y'uko Milly akata umutsima ku munsi we w'amavukokiwundoSpax umwe mu basore bari bagize Family Squad yamaze kwinjizwa muri Kiwundo EntertainmentkiwundoDiplomate yamaze kongerwa mu bagize KiwundokiwundoRabadaba na Vampino basanzwe muri Kiwundo bakigera i Kigali ku wa Gatanu bahise bakora ibitaramokiwundoWashington na Makonikoshwa bataramira i Kigali

Bukeye bwaho basuye Agahozo Shalom i Rwamagana...kiwundoBakigera mu Agahozo ShalomkiwundokiwundoBasobanuriwe imikorere y'iki kigokiwundoAbahanzi binjijwe aho abanyeshuri bidagadurira bakora na muzikakiwundoWashington acuranga gitari y'abanyeshurikiwundoWashington yinjira muri studio y'abanyeshurikiwundoVampino muri studio y'iri shurikiwundoDiplomate na Rabadaba mu kigo cy'AgahozokiwundokiwundoWashington yifata agafoto muri iki kigokiwundokiwundoMilly umunyeshuri wo ku Nyundo wamaze gusinyira Kiwundo Entertainment ataramira abanyeshurikiwundokiwundoMiss Erica umurundikazi winjijwe muri Kiwundo EntertainmentkiwundokiwundoDiplomate ataramira abanyeshuri nyuma yo kwinjira muri Kiwundo EntertainmentkiwundokiwundoSpax wo muri Family Squad yazanye na mugenzi we baririmbana bataramira abanyeshurikiwundoAbanyeshuri bari benshikiwundokiwundoRabadaba umugande usanzwe muri Kiwundo Entertainment imbere y'abanyeshuri kiwundoVampino umugande nawe uri muri Kiwundo kiwundoWashington imbere y'abanyeshuri 

AMAFOTO: Nsengiyumva Emmy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kristie naomi6 years ago
    school





Inyarwanda BACKGROUND