RFL
Kigali

Minisitiri Kaboneka yasabye abanyamakuru kutarebera abapfobya amateka y’u Rwanda bifashishije imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/04/2018 16:42
0


Mu muhango wo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi, Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yasabye abanyamakuru kutemera kuganzwa n’ubutumwa busenya amateka y’igihugu bunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.



Kuri uyu wa 4 tariki 12/04/2018 ni bwo kuri RBA habaye umuhango wo kwibuka abahoze ari abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, muri uyu muhango hagarutswe ku ruhare rw’itangazamakuru mu gukwirakwiza ubutumwa bwuzuyemo amacakubiri n’urwango.

Hanavuzwe kandi uburyo hari abanyamakuru bagerageje kuvuga akarengane kari mu gihugu, ibyo bamwe bakaba barabizize bakamburwa ubuzima. Mu buhamya bwa Sam Gody, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi wahoze ari umunyamakuru, yavuze ko kuba amahanga ahakana imvugo ‘Jenoside yakorewe abatutsi’ bagahitamo ‘Jenoside yakorewe abanyarwanda’ bitumvikana. Yagize ati:

Niba ari Jenoside yakorewe abanyarwanda se bayikorewe na nde? No mu buhamya nkunda kumva abavuga ngo abajepe, interahamwe cyangwa abasirikare baraje badusanga aha n’aha….. ubwo se tuzavuge ngo ni Jenoside yakozwe n’interahamwe n’abajepe? Wenda mu mijyi kuko ari naho benshi muri abo bajepe bari batuye, byashoboka, ariko umubare w’interahamwe wari uhari uzwi bariyandikaga, n’ubwo bari gutondesha umurongo abatutsi bose, abajepe n’interahamwe sibo bamaze abantu bose muri Jenoside. Ugiye nk’i Nyanza ukababaza interahamwe baba bazi mu gace kabo, bashobora kutayibona. Jenoside yabayeho, ikorerwa abatutsi, ikorwa n’abahutu b’inshuti zabo, abaturanyi babo babanaga umunsi ku wundi.

Sam Gaudin Nshimiyimana umwe mu bakoraga umwuga w'itangazamakuru mbere ya Jenoside

Sam Gody yavuze ko ubu intambara ihari ari iyo kurwana n’amahanga ahakana ko Jenoside yakorewe abatutsi, bakayiha indi nyito mu rwego rwo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi. Aha ni ho Ministiri Francis Kaboneka yahereye ashishikariza abanyamakuru kudaceceka mu gihe abafite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abandi bagoreka amateka y’u Rwanda bifashisha imbuga nkoranyambaga. Yagize ati “Igihugu cyacu ntikibuze itumanaho n’abo bakoresha bahakana amateka yacu. Ntimwagakwiye kurebera ngo amajwi yabo aganze ayanyu, muharanire ukuri.”

Francis Kaboneka kandi yasabye abanyamakuru kwitondera ibyo batangaza ngo nabo batazagwa mu mutego abanyamakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi baguyemo. Yabasabye kumvira umutimanama wabo.

Minisitiri Francis Kaboneka ageza ijambo ku bitabiriye muhango wo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi

Abanyamakuru 60 bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Mu muhango wo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND