RFL
Kigali

Abanyamakuru b'imikino kuri Flash Fm bahembye abatsindiye ibihembo mu gihe cy'imikino y'igikombe cy'Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/07/2018 16:29
0


Mu minsi ishize ni bwo imikino y'igikombe cy'Isi yarangiye cyegukanywe n'u Bufaransa. Mu gihe cy'ukwezi iki gikombe cyamaze hari abanyamahirwe bari bamaze gutsindira ibihembo babikuye mu gutombora uko amakipe ari butsindane mu mikino inyuranye yabaye mu gikombe cy'Isi.



Aba banyamahirwe batsindiye ibihembo muri iki gihe cy'igikombe cy'Isi bahawe ibihembo n'ubwo hari bamwe bagiye banabishyikirizwa hagati mu gikombe cy'Isi. Mu gushyikiriza abakunzi b'imikino mu Rwanda batsindiye ibi bihembo Radiyo Flash Fm yari ihagarariwe na Theo Barasa ari nawe wari uyoboye uyu muhango wabereye aho iyi radiyo ikorera Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Usibye Theo Barasa ariko kandi hari abanyamakuru bakora mu gisata cy'imikino bari no mubogeje iyi mikino aha hakaba hari William Kadu, Mahoro Nasri ndetse na Claude Hitimana bose bakorera iy radiyo. Theo Barasa yatangaje ko muri rusange igikombe cy'Isi gisize hahembwe abanyamahirwe 45 harimo abahawe ibikoresho byo mu rugo birimo amapasi, firigo, matera n'ibindi byinshi cyane ko ibihembo byiyongeraga bitewe n'abafatanyabikorwa biyongeraga gusa hari n'abatsindiye amafaranga anyuranye bitewe n'imikino bagiye batsindira.

Abatsindiye ibi bihembo bishimiye bikomeye iki gikorwa bagaragaza ko uretse kuba ari abakunzi b'imikino ariko iyo babonyemo ibihembo bituma barushaho gukunda cyane imikino cyane ko usibye kuba biboneye abanyamakuru babagezaho imikino banabashije kubona ibihembo bakesha gukurikirana imikino.

Theo Barasa

Theo Barasa ni we wari wari uyoboye uyu muhango

FlashTheo Barasa nabanyamakuru b'imikino kuri Flash fmFlashTheo Barasa ashimira William Kadu uburyo yitwaye mu gikombe cy'IsiTheo BarasaTheo Barasa ashimira Mahoro NasriTheo BarasaTheo Barasa ashimira Claude Hit uko yitwaye mu gikombe cy'IsiFlashHari abahembwe amafarangaFlashUyu mwana yatsindiye amafaranga ibihumbi makumyabiri FlashFlashAbatsindiye matela bazihawe ziherekejwe n'imisego yazo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND