RFL
Kigali

Uganda: Abagore babiri b’abanyamahanga birukanwe bashinjwa gushyigikira Bobi Wine

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/09/2018 10:24
0


Abanyamahanga babiri bashinjwa gushyigikira Depite Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] umugambi wo gufata ubutegetsi muri Uganda, birukanywe.



Anne Whitehead, umunyamwuga mu bijyanye n’itumanaho yasubiye muri Canada ku bw’igitutu cy’inzego z’umutekano. Aganira na Chimpreports, Whitehead yemeje ko yavuye muri Uganda kubera ko yari ‘akeneye kuruhuka”. Yongeye ho ati “Hari hashize umwaka ntabonana n’umuryango wanjye. Ikindi nari nyeneye akaruhuko."

Ku bijyanye n’igitutu yashyizweho n’inzego z’umutekano, Whitehead yabyemeje muri aya magambo, agira ati “N’ibyo koko nari maze iminsi ndi ku gitutu cya politiki kubera Bobi Wine n’ubwo nziko nta gihe kinini cyari gishize nkorana nawe. Rero cyari igihe kiza kuri njye cyo kujya ahandi.”

Whitehead yari ashinzwe gutegura no gushyiraho ibijyanye n’itumanaho kuri Bobi Wine. Yaharaniraga gushyira Bobi Wine ku rundi rwego kuburyo yigarurira imitima ya benshi, yaba imbere mu gihugu no mu mahanga. Uyu ariko yavuye kuri uyu mwanya ku mpamvu zitigeze zimenyekana.

Jackie Wolfson na Whitehead birukanwe muri Uganda

Iki nyamakuru kivuga ko mu bucukumbuzi cyakoze cyasanze uwitwa Jackie Wolfson ushinjwa gufasha Bobi Wine, nawe yaravuye mu gihugu. Wolfson yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Entebbe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru twasoje. Yageze ku ivuko amahoro i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Inyandiko yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga isobanura ko Wolfson yari ashinzwe gukuraho isura mbi ya Bobi Wine muri rubanda, akamukuraho isura y’ibirara, gutegura ubutumwa bukangura urubyiriko, kumwengereza no kumusiga isura nziza ku mbuga nkoranyambaga, kumufasha mu bikorwa bimuhuza na sosiyete, kumuhuza n’abaterankunga anamutegura gushinga ishyaka rye.

Mu ijambo Perezida Museveni yagejeje ku baturage ba Uganda kuri iki cyumweru, yagize ati “Ni ubuhe bwenge waba ufite ku buryo wakumva ikibazo kiri mu nzu yanjye kurusha njye uyibamo. Niba hari ikibazo mu nzu, twe abayimo ni twe dukwiye kukikemurira…”

Byavuzwe ko Whitehead yaba akorana bya hafi na Wolfson muri gahunda ya Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine]. Ku ruhande rwa Whitehead yavuze ko atigeze ahura na Wolfson, avuga ko bombi bashyizwe mu mugambi umwe, ibintu afata nk’ibinyoma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND