Mu mashusho y’indirimbo “Kure cyane” y’umuraperi Gauchi The Priest yahuriyemo na mugenzi we w’umuraperi Bull Dogg yiganjemo abakobwa b’abanyabirori batigisa umubyimba mu buryo budasanzwe.
Muri iyi ndirimbo Gauchi agira ati “Buri gihe numvaga ko bizashobora. Rungano rwanjye nirwumvaga ko byashoboka, bansetse kenshi, bamvuze menshi..Barasaze, banyifurije y’uko napfa..."
Ifatwa ry'amashusho ryiganjemo abakobwa b'abanyabirori
Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Trackslayer, ifatwa ry’amashusho (Video) riyoborwa na Fayzo Pro. Gauchi yari aherutse gushyira hanze indirimbo yahuriyemo na Fireman bise “Nkore iki”.
TANGA IGITECYEREZO