RFL
Kigali

Abakongomani batigishije umubyimba bisendereza ibyishimo by'abitabiriye ibirori bya FESPAD i Rwamagana-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/07/2018 22:13
0


Itorero ry'ababyinnyi gakondo n'abacuranzi baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) banyuze benshi bitariye iserukiramuco nyafurika (FESPAD) riri kuba ku nshuro ya 10. FESPAD y’uyu mwaka yitabiriwe n’ibihugu birimo Senegal, Burkinafaso, Congo, RDC n’ibindi.



Ibi birori ngarukamwaka byabereye mu mujyi wa Rwamagana ku kibuga cya Polisi, ni muri metero nke uvuye ku biro by’Intara y’Uburasirazuba. Ibi birori byatangiye ku gicamunsi cy'uyu wa kabiri tariki 31 Nyakanga 2018 bisozwa mu masaha akuze binyura abantu basaga ibihumbi bitatu bari bahanze amaso imbyino n'imico y'ibihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Burkinafaso, Ethiopia (ejo bazasubira iwabo) ndetse n’u Rwanda rwakiriye ibi birori.

Ibi birori bikomeye byatangijwe n'Umutambagiro w'Abayobozi kuva ku rwego rw'umudugudu kugeza ku rwego rw'igihugu; abikorera, ibigo by’ubucuruzi, ingabo na Polisi n’abandi bihereye ijisho ibyamurikiwe muri iri serukiramuco ryakomewe amashyi.

itprerp

Itorero Garuka urebe ryashimishije benshi.

Abakongomani bigaragaje cyane muri iri serukiramuco, batigishije umubyimba biratinda byunganirwaga n’umudiho ndetse n’amashyi y’urufaya bahabwaga n’abarebaga ibyo bakoraga. Claver witabiriye iri serukiramuco, yabwiye Inyarwanda.com ko FESPAD y’uyu mwaka yateguwe ariko ko itamamajwe cyane nk’uko byagiye bigenda mu myaka yatambutse. Ati “Irimo udushya nawe wabyiboneye. Ariko kumenya y’uko iri kuba biragoye. Nka njye mbimenye aha ku muhanda ndavuga nti reka nze ndebe. Abategura iki gikorwa bagashyize ingufu mu kwamamaza.”

Mu ijambo rye, Umushyitsi mukuru, Minisitiri w'Ikoranabuhanga n'Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu yavuze ko bishimishije kuba Afurika ihurije hamwe binyuze mu muco ibihugu bisangiye. Yavuze ko imico y'ibihugu ifitanye isano ashingira ku kuba harimo itandukaniro rito cyane. Yavuze ko umuco w’u Rwanda usobanuye byinshi ku banyarwanda. Yagize ati “ Turi hano kugira ngo twishimire umuco wacu, tuwusigasire kuko umuco uri mu ndangagaciro zacu. Umuco wacu uraturanga, umuco wacu ni wo batumenyeraho nk’abanyarwanda.”

Nyuma y’Akarere ka Rwamagana na Musanze, ibirori by’imbyino Gakondo birakomereza i Rubavu na Huye, kuwa 01 Kanama 2018  n’i Nyanza tariki 02 na 03 Kanama 2018. Twabibutsa ko tariki ya 29 Nyakanga 2018, ari bwo hatangijwe ku mugaragaro icyumweru cy’iserukiramuco Nyafurika (FESPAD) cyahujwe n’umuganura.

AMAFOTO:

abanyaethiopie

burukinafaso

congo

abanya

Abanya-Ethiopia bashimishije benshi

nambaje

Mayor w'Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis [uri ibumoso] mu mutambagiro

umutambagiro

urubyiruko9

bitabiriye

Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi

bari benshiu

abo miuroi

belyse kaliza

Abo muri Burkinafaso

rdf

uwavugiye

ministri

Minisitiri w'Ikoranabuhanga n'Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu

fespad

Abo muri Congo banyuze benshi

belyse

Umuyobozi mukuru w'ishami ry'ubukerarugendo mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB),Belyse Kaliza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND