Nyuma y’umwaka umwe n’igice, itsinda rya Active rimaze rivutse, abasore batatu bagize iri tsinda bateguye igitaramo kidasanzwe cyo kwizihiza iyi sabukuru banishimira ibyo bagezeho mu gihe gito cyane gishize bihurije hamwe.
Iki gitaramo kikaba gitegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 28, Werurwe 2015 mu kabyniro ka Class club gaherereye The Mirror hotel.
Olivis, Dereck na Tizzo bagize ACTIVE, bamaze umwaka umwe n'igice batangiye gukorana nk'itsinda ndetse umusaruro bamaze kugeraho urashimishije
Muri iki gitaramo, iri tsinda rivuga ko ryiteguye kuzakora ibyo batigeze bakora na rimwe bakishimana n’abakunzi babo babafashije muri uru rugendo.Uretse gutaramira abazaba baje kwifatanya nabo, nk’uko Tizzo yabidutangarije, biteganyijwe ko hazanerekanwa filimi mbara nkuru igaragaza urugendo Active yakoze kuva ikivuka kugeza magingo aya, hari gahunda yo gutambuka ku itapi itukura, kwifotozanya n’abafana babo ndetse no kubyinana.
Tizzo ati “ Ni igitaramo kizihiza igihe Active imaze, umwaka n’igice iri mu muziki, hanyuma hakaba hazaba hari ibintu byinshi, hazerekanwa documentary yaranze urugendo rwa Active, ikivuka kugeza magingo aya, hazaba hari performance ya Active, Red Capert, tuzifotozanya n’abafana, tunabyinane.”
Biteganyijwe ko nyuma yo kuva I Nyamagabe aho bazaba bafite igitaramo cyabo cya kabiri mu bitaramo bizenguruka igihugu bya Primus Guma Guma Super Star, ku isaha ya saa mbili z’umugoroba Active bazaba bageze The Mirror hotel ari nabwo ibirori nyirizina bizatangira. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu ku gitsinagore naho igitsinagabo kikaza kizishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu(5000frw).
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO