Kuri uyu Gatandatu tariki 25 Werurwe 2017 mu ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri haratorwa Nyampinga wa 2017 ugomba gusimbura Natete Liliane watowe muri 2016. Ni ku nshuro ya gatatu iri rushanwa ry’abakobwa bahiga abandi uburanga n’ubwenge muri iri shuri rigiye kubaho.
Muri uyu mwaka wa 2017 abakobwa barindwi nibo bahatanira ikamba rya Nyampinga wa kaminuza ya Ines Ruhengeri, aba bakobwa uko ari barindwi bazahatanira iri kamba mu gitaramo kizaba tariki 25 Werurwe 2017. Kugeza ubu aba bakobwa bose uko ari barindwi bari mu mwiherero mu mujyi wa Musanze muri Curves Hotel aho biteguye guhatana kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2017.
REBA ABAKOBWA 7 BAHATANIRA IRI KAMBA RYA MISS INES RUHENGERI:
Ishimwe Henriette
KIZA KATARE Channnel
NYINAWABEGA Anaise
MAGEME Henri Grace
INGABIRE Peace
MUKASINE Diane
UMUTONI Adeline
TANGA IGITECYEREZO