RFL
Kigali

Abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda kuva 2015 kugeza 2018 bagiye guhatanira ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/09/2018 8:54
0


Muri iyi myaka u Rwanda ni rumwe mu bihugu bikomeje kwitabira amarushanwa anyuranye y'ubwiza ku rwego mpuzamahanga. Rimwe mu marushanwa mpuzamahanga u Rwanda rwitabira ni irya Nyampinga w'ibidukikije ndetse kuri ubu mu Rwanda hagiye kuba amarushanwa y'abakobwa bagiye gushakwamo umwe uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa.



Magingo aya hamaze gutangazwa ko mu Rwanda hagiye kuba irushanwa rizatanga Nyampinga w'ibidukikije ku rwego rw'igihugu uzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Earth ku rwego rw'Isi. Aya marushanwa azitabirwa n'abakobwa batari bake batoranyijwe mu mubare munini w'abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu mwaka wa 2015 kugeza muri 2018 aho abakobwa bitabiriye iri rushanwa rifatwa nk'iriruta ayandi bahawe amahirwe yo kongera kwitabira irushanwa ryatuma umwe muri bo ahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth ku rwego rw'Isi.

Miss Earth

Itangazo ryashyizwe hanze rivuga iki gikorwa

Uwase Hirwa Honorine umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda wanahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Earth ku rwego rw'Isi mu mwaka wa 2017 akaba umwe mu bari gutegura iri rushanwa, yatangarije Inyarwanda.com ko batekereje iki gikorwa ngo bamenye umukobwa uzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Nyampinga w'ibidukikije ku rwego rw'Isi.

Abajijwe niba hari ibihembo bindi bizagenerwa uzegukana ikamba cyangwa se ibisonga bye Uwase Hirwa Honorine yabwiye Inyarwanda.com ko hari byinshi bari kurebaho n'ubwo batabitangaza. Abajijwe umubare w'abakobwa bamaze kwiyandikisha bazitabira iri rushanwa yatubwiye ko hari umubare munini w'abakobwa bafite ariko adashobora gutangaza. Yabwiye Inyarwanda.com kandi ko kugeza ubu nta mukobwa n'umwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda uzahiganwa muri aya marushanwa.

Miss Earth

Iri rushanwa ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2015 aho Miss Erica Urwibutso Emmanuella ari we wari wegukanye ikamba

Iri kamba rizahatanirwa tariki 29 Nzeli 2018 muri Kigali Serena Hotel aho n'ibiciro byo kwinjira byamaze gutangazwa. Kwinjira bizaba ari 5000frw,10000frw na 150000frw ku meza y'abantu umunani bicaye ku meza ari mu myanya y'icyubahiro. Usibye ibi ngo abakobwa bose bahatana baratangira umwiherero wihariye uzatangira ku wa mbere tariki 24 Nzeli 2018 muri Onomo Hotel.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND