RFL
Kigali

BUGESERA: Abahatanaga muri Miss Rwanda 2018 batangije gahunda izazenguruka igihugu yo kurwanya imirire mibi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/08/2018 9:05
0


Ku munsi mpuzamahanga w'urubyiruko nk'uko babyiyemeje ubwo bari mu mwiherero ko bazahurira ku ushinga bakawufatanya abakobwa 20 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018 batangiye umushinga wabo bihitiyemo wo gufasha no gutanga umusanzu wabo muri gahunda yo kurwanya imirire mibi.



Ni igikorwa batangiriye mu ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama ndetse na Nyamata aho kuri uwo munsi mpuzamahanga w'urubyiruko abakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2018 bifatanije n'urubyiruko rwo muri ako karere bagakora ibikorwa byinshi bitandukanye, harimo nko gutunganya ikibuga cy'umupira ndetse n'ibindi bitandukanye ari nabwo aba bakobwa batangije kampanye yabo izazenguruka mu bice byinshi by'igihugu yo kurwanya imirire mibi bubakira abatishoboye ndetse nabafite intege nkeya uturima tw'igikoni tugezweho banigisha ibijyanye n'imirire myiza aho bifashisha na bamwe mu nzobere muri byo ndetse no kwigisha ku bijyanye no kuboneza urubyaro ari nayo mpanvu kenshi ikunda gutera ibibazo byinshi muri sosiyete y'u Rwanda.

Ni igikorwa cyitabiriwe nabantu benshi biganjemo urubyiruko ndetse nabayobozi batandukanye barimo umuyobozi w'urubyiruko ku rwego rw'igihugu, umuyobozi w'akarere ka Bugesera, uyu mu ijambo rye yibanze cyane mu kugira inama urubyiruko arusaba guharanira kwigira  ndetse no gukunda igihugu cyane ko arirwo mizero y'igihugu.

miss RwandaAba bakobwa basuye ababa mu nzu y'amasaziro yatashywe n'umufasha wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane hamwe na bagenzi be bubatse uturima tw'igikoni ndetse banateramo imboga muri uwo murenge wa ntarama ariko siho bagarukiye kuko bahise bajya gusura  urugo rwa Mpinganzima (umudugudu) basangira n'Intwaza (abagizwe incike na Jenoside yakorwewe Abatutsi mu 1994) aho bubatse akarima kigikoni kari kagezweho.mu ijambo rye Uwase Fiona wavugiye bagenzi be yibanze cyane mu gushima cyane ubuyobozi bw'igihugu bwahurije hamwe intwaza ndetse bagatuma basubira ibukumi nkuko byemejwe n'uwavuze mwizina ry'Intwaza.

Aha yagize ati"Turi bato ndetse muri twe hari abataragize amahirwe yo kuba babona ababyeyi babo cyangwa se ba nyirakuru bangana namwe kandi tuziko utaganiriye nabantu nkamwe aba ahombye byinshi ariko iyo tugeze aha tugasanga mwishimye tugasangira tukaganira mutwigisha byinshi kandi bizadufasha mu buzima bwacu bwose ariko nanone bigatuma dushima ubuyobozi bwacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame"

Impanvu batekereje kubihuza n'uyu munsi ngo nuko basanze bagomba kubaho nk'urubyiruko ariko rutari urubyiruko gusa rurebera ahubwo ari urubyiruko rufata iyambere rugakora cyane kandi rugakorera sosiyete rubamo nkuko byemezwa na Ingabire Belinda watanze ikiganiro mu izina rya bagenzi be

"Twahisemo gutangiza iki gikorwa ku munsi mpuzamahanga w'urubyiruko kuko dukwiye kuba urubyiruko rutarebera ahubwo rufata iyambere mugukemura ibibazo biri muri sosiyete niko kwigira nyako.kuko dukomeje kurebera abana bagwingira ejo se u Rwanda twifuza twarugeraho gute? Niyo mpanvu rero tugomba guhaguruka kandi Bugesera urabizi ko ariho twabaga igihe twigishwaga icyo Nyampinga aricyo mugihe twari mu mwiherero bityo rero iyagiye kurisha yahereye kurugo."

miss Rwandamiss Rwandamiss Rwandamiss Rwandamiss Rwandamiss RwandaAba bakobwa bahatanaga muri Miss Rwanda 2018 bifatanyije n'urubyiruko rwinshi rwo mu karere ka Bugeseramiss RwandaUmuyobozi w'akarere ka Bugesera ari mu bitabiriye iki gikorwamiss Rwandamiss Rwandamiss RwandaUrubyiruko rwari rwitabiriye ku bwinshimiss Rwandamiss Rwandamiss Rwandamiss RwandaAba bakobwa bubakiye aba babyeyi akarima k'igikoni kagezwehomiss Rwandamiss Rwandamiss Rwandamiss RwandaAba bakobwa baganiriye nababyeyi bo muri uyu mudugudu ubundi babagenera impano zinyuranyemiss RwandaIfoto y'urwibutso na bamwe mu rubyiruko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND