RFL
Kigali

Abakobwa 7 barimo Anastasie wamamaye kubera gutega moto batangiye umwiherero muri Miss Earth 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/09/2018 15:05
1


Muri iyi myaka u Rwanda ni rumwe mu bihugu bikomeje kwitabira amarushanwa anyuranye y'ubwiza ku rwego mpuzamahanga. Rimwe mu marushanwa mpuzamahanga u Rwanda rwitabira ni irya Nyampinga w'ibidukikije ndetse kuri ubu mu Rwanda hagiye kuba amarushanwa y'abakobwa bagiye gushakwamo umwe uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa.



Mu minsi ishize ni bwo hatangajwe ko mu Rwanda hagiye kuba irushanwa rizatanga Nyampinga w'ibidukikije ku rwego rw'igihugu uzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Earth ku rwego rw'Isi. Aya marushanwa yitabiriwe n'abakobwa bake cyane ko kugeza kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nzeri 2018 umwiherero wari urimo abakobwa barindwi bonyine mu gihe abari bemerewe ari abakobwa bahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu mwaka wa 2015 kugeza 2018.

Uwase Hirwa Honorine umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda wanahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Earth ku rwego rw'Isi mu mwaka wa 2017 akaba umwe mu bari gutegura iri rushanwa, yatangarije Inyarwanda.com ko batekereje iki gikorwa ngo bamenye umukobwa uzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Nyampinga w'ibidukikije ku rwego rw'Isi. 

Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nzeli 2018 muri Onomo Hotel. Abakobwa barindwi bari mu mwiherero mu gihe hagitegerejwe abandi batatu ngo buzure 10 bateganyijwe;

-Igihozo Dariane
-Umutoni Bideri Mireille Destin
-Ashimwe Fiona Doreen
-Uwonkunda Belinda
-Umutoni Belise
-Uwase Fiona
-Umutoniwase Anastasia

Umukobwa uzegukana ikamba azamenyekana tariki 29 Nzeli 2018 muri Kigali Serena Hotel aho n'ibiciro byo kwinjira byamaze gutangazwa. Kwinjira bizaba ari 5000frw, 10000frw na 150000frw ku meza y'abantu umunani bicaye ku meza ari mu myanya y'icyubahiro.

Miss Earth

Impanga ebyiri zahatanye muri Miss Rwanda 2018 nazo ziri mu bahatanira iri kamba

Miss Earth

Anastasie wateze moto muri Miss Rwanda 2018 ari mu bahatanira ikamba rya Miss Earth

Miss Earth

Abakobwa barindwi bahatanira iri kamba ni bo bamaze kugera mu mwiherero

AMAFOTO: UMUSEKE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwineza confiance5 years ago
    abobakobwabazitwareneza





Inyarwanda BACKGROUND