RFL
Kigali

Abakobwa 20 bari muri Miss Rwanda 2018 barebeye umukino wa Rayon Sports na LLBS4A muri Stade Amahoro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/02/2018 20:07
3


Abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018, kuri uyu wa Gatandatu tariki 10/02/2018 baje kuri Stade Amahoro i Remera bakurikirana umukino wa Rayon Sports na LLBS4A y'i Burundi, umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.



Aba bakobwa uko ari 20 baje i Remera kuri Stade Amahoro kureba imbonankubone uyu mukino wa Rayon Sports na LLBS4A nyuma y'umunsi umwe bamaze mu mwiherero (Boot Camp) dore ko bawutangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 9/02/2018. Ni umwiherero uri kubera i Nyamata ukaba uzamara iminsi 14.

Umukino aba bakobwa baje kureba ni umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze (1/32) ku makipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (CAF Champions League). Ni umukino wari witabiriwe n'abantu batari bacye, urangira ikipe ya Rayon Sports na LLBS4A zinganyije igitego 1-1. 

Shaban Hussein ’Tchabalala’ ni we watsinze igitego cya Rayon Sports nyuma y'iminota 8 iyi kipe yambara ubururu n'umweru yinjijwe igitego na Jamali Bazunza wa LLBS4A ku munota wa 75 w'umukino. Nyuma yo kureba umupira, aba bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bahise basubira i Nyamata gukoza umwiherero bazamaramo iminsi 14.

REBA AMAFOTO UBWO ABAHATANIRA MISS RWANDA 2018 BARI KURI STADE AMAHORO

Miss Rwanda 2018

Bavuye i Nyamata baza i Kigali kuri Stade Amahoro kureba imbonankubone umukino wa Rayon Sports na LLBS4A

Miss Rwanda 2018

Baje bambaye ubururu n'umweru,... bafanaga Rayon Sports

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Babahaye imyanya aho babasha kureba neza umukino

Amakipe yombi asuhuzanya

Amakipe yombi asuhuzanya

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Manishimwe Djabel agenzura umupira ashaka izamu

Manishimwe Djabel agenzura umupira ashaka izamu 

AMAFOTO: Mihigo Saddam-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rayon6 years ago
    aba baswa nibo baduteye umwaku mn Reba ahantu bari bicaye abarezi subundi ubu twishyuye koko sh umuti wanze gukora wajyirango nindabo bateretse imbere skiii
  • Ottovordegentsscenfelde6 years ago
    Niyo mpamvu match yarinziza,harabakinnyi bakinaga nkaho ari match yabo yanyuma.
  • member6 years ago
    Ibitera inyatsi ntibibura. ubonye iyo bazana team Rwanda y'amagare. twese twari kugira morale. n'abakinnyi bagashyiramo agatege ngo nabo babe intwari nkabo. Aya ni amakosa atagomba gusubira.





Inyarwanda BACKGROUND