RFL
Kigali

Abakekaga ko ubwo Sauti Sol ije mu Rwanda isiga Mani Martin ashyize hanze indirimbo bakoranye bakureyo amaso

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/04/2018 9:12
1


Muri Mutarama 2018 ni bwo itsinda rya Sauti Sol ryafashe amashusho y’indirimbo bahuriyemo na Mani Martin, amashusho afatirwa mu Rwanda ariko magingo aya iby’iyi ndirimbo ntabwo birasobanuka cyane ko itarajya hanze. Muri iyi minsi itsinda rya Sauti Sol ritegerejwe mu Rwanda benshi mu bafana bibwiraga ko iyi ndirimbo ishobora guhita ijya hanze.



Abibazaga ibi basubijwe na Mani Martin mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda cyane ko asa n'uwashwishwiburije aba bafana abamenyesha ko iyi ndirimbo itari bujye hanze bya nonaha dore ko ku bwe itaranarangira neza nk'uko yabitangarije Inyarwanda. Mani Martin yagize ati”Iki kibazo nanjye ndi kukibazwa n'abantu benshi kandi birumvikana indirimbo imaze igihe kinini ikorwa inavugwa, gusa icyo nababwira kugeza ubu iri kugana ku musozo yaba indirimbo n’amashusho yayo.”

SautisolSauti Sol na Mani Martin ubwo bafataga amashusho y'iyi ndirimbo

Uyu muhanzi yanakomoje ku byo kuba agomba kubonana na Sauti Sol dore ko bagomba kuganira igihe iyi ndirimbo izagira hanze. Yagize ati”Muri iki cyumweru Sauti Sol izaza mu Rwanda mu gitaramo tuzahuriramo cya Mo Ibrahim, muri urwo ruzinduko rwabo ni bwo tugiye kuganira tuzemeze igihe ntarengwa indirimbo yacu izasohokera  ubu turi mu biganiro byo kwemeranya igihe nyacyo cyane ko twifuje ko yasohoka mu gihe twese tudafite undi mushinga mushya w'indirimbo kugira ngo tubashe gufatanya kuyimenyekanisha ku mpande zombi.”

Asoza iki kiganiro Mani Martin yabwiye inyarwanda.com ko kimwe yabwira abakunzi be n'abandi bategereje iyi ndirimbo ari uko izaba ari nziza kandi yizeye ko abakunzi ba muzika bazayishimira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Nashaka azareke kuyisohora maze mpombe





Inyarwanda BACKGROUND