RFL
Kigali

ABAHUNGU GUSA: Nubona umukobwa wujuje ibi bintu 5 ntuzamureke ngo agende waba wikuye amata mu kanwa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:30/10/2018 20:08
4


Kimwe n’abagabo cyangwa se abasore, abagore n’abakobwa nabo bateye bitandukanye, mu ndeshyo, mu miterere n’ibindi. Biterwa n’uwawe uko ameze kandi buri wese agira ibyihariye akundira uwe burya ndetse n’ibyo buri wese agenderaho.



Burya hari abatwarwa n’ubwiza cyangwa imigaragarire y’inyuma mu kujya guhitamo abo bakunda nyamara basore, hari byinshi byo kurebaho ndetse bitanagirwa n’abakobwa bose. Nubona umukobwa ubifite ukamureka uzaba wikuye amata mu kanwa. Ibyo bintu ni ibi bikurikira:

1.Umukobwa w’inyangamugayo kandi udakomeza ubuzima

Musore, nubona umukobwa uteye uku ntuzamureke ngo agucike kuko aba ari umunyakuri kandi ntazaba aje kugukinisha uyu ni uwo kugumana nawe si uwo kwirirwa yiruka. Abakobwa nk’aba nta shyaka ry’ubwihisho baba bafite mu basore batandukanye, ni umukobwa uzakubwiza ukuri ntanaguhishe umuhungu washatse kumutereta kuko azakubera umunyakuri ku gato n’akanini. Yego abakobwa nk’aba bagira inshuti nyinshi z’abahungu ariko nta n’imwe bazagirana umubano wihariye kandi agufite, ashimishwa n’umukunzi umwe akabyoroshya cyane.

2.Umukobwa wiyumvamo ukanamwizera

Kuba hari intambwe yateye agatuma umwizera ubwabyo ni uko ari ukwiye kuri wowe. Umukobwa w’umutima azakumva, akwemerere aguhe umwanya wo kuvuga ikikurimo atagucira urubanza atanaguca intege. Ibi ntiwabikora ku muntu utizera, kandi ntawe wagereranya umukobwa ukumva kandi wizera niba atarangiza icyizere umufitiye.

3.Umukobwa ugukunda ntacyo agendeyeho

Kuri ubu biragoye ko ubona umuhungu cyangwa uri mu rukundo adafite ikintu cyihariye agamije. Musore rero, umukobwa nakwereka urukundo nk’urwo ntuzaruteshe agaciro kuko umukobwa nk’uwo nta kindi aba akwiriye uretse kwitabwaho no gukundwa byuzuye.

4.Umukobwa ukorwa ku mutima

Umukobwa ukorwa ku mutima si umwe uba ufite umutima woroshye akenshi aba agira n’ubuntu kandi aba anatekereza cyane yita ku mutimanama we. Wibuke ko hari abakobwa hanze aha batagira icyo twakwita ubumuntu. Umukobwa ukorwa ku mutima uzasanga iyo bigeze mu gihe cyo gufata ibyemezo cy’uwo bazabana akaramata, ni wowe ahitamo kuko aba yumva atakureka waramukoze ku mutima.

5.Umukobwa ukora cyane kandi wicisha bugufi

Umukobwa mukundana akunda gukora cyane no guca bugufi? Akunda kubaho gishabitsi ashakisha uko yabaho cyangwa ni ba bakobwa bicara bagategereza abaterankunga? Numara kumenya neza ko akunda gukora, yiyubahisha kandi yicisha bugufi, ntuzamurekure ngo agende kuko hanze aha hari abagore n’abakobwa benshi bategereje abagabo bo kubakemurira ibibazo by’amafaranga. Numureka ni benshi bazamusamira hejuru.

Ibi ni bicye muri byinshi wagenderaho umenya umukobwa ukwiriye kandi wihariye. Nubona umukobwa ubyujuje byose, uburaho kimwe cyangwa urengejeho byinshi kuri ibi ukamureka, musore uzaba ureba hafi cyane kandi uwabimenya ntiyatinya kukwita umupfapfa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    wamukurahe?
  • Tom Mandela5 years ago
    Ibi bigirwa Na bakobwa Bake muri iyi Si dutuyemo peeee
  • Brunnel5 years ago
    Basigaye ari nka1% ,rero urumva ko kugira umubone ari danger
  • Cashalot5 years ago
    mwivuga ngo wamukura he kuko barahari rwose kdi muzarebe neza muzababona hari ubwo wasanga mubashakira ahantu hahaba n'iriya mico bityo ntimubabone





Inyarwanda BACKGROUND