Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki cyumweru ni bwo abahanzi bahataniye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani n’ibindi byamamare bateraniye i Gikondo ahasanzwe habera Expo berekwa umukino Real Madrid yatsinzemo Liverpool yegukana igikombe cya 13 cya shampiyona.
Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa mbili n’iminota mirongo ine n’itanu. Buri muhanzi wari uhari yakubwiraga ko afite ikipe afana ariko ko byaba byiza abivuze ari uko umukino urangiye. Christopher, abagize Just Family, abagize Active, Khalfan, Jay C ndetse na Young Grace ni bo bitabiriye uyu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje ibigugu, Liverpool na Real Madrid.
Nyuma y’uyu mukino Christopher waranzwe no kutishima, yatubwiye ko asanzwe adakunda ibijyanye n’umupira w’amaguru ariko ko uyu munsi yafanaga ikipe ya Liverpool itabashije kwitwara neza. Mu mu mukino hagati, Christopher wabonaga yabuze amahoro, yakomezaga kwijijisha agahugira kuri telephone ubundi ukabona yihebye mu gihe abandi bishimiraga ikipe ya Real Madrid.
Christopher match yari yamurenze
Ibirenze kuri ibi yatubwiye ko twabibaza Unce Austin. Austin yatubwiye ko we yafanaga amakipe yose. Nyuma y’akanya gato avuga ko afana Cristiano Ronaldo byabuze akagero ariko ngo yishimiye intsinzi ya Real Madrid. Umuraperi Khalfan ugendana icyizere cy’uko azegukana Guma Guma y’uyu mwaka, ni byishimo byinshi yavuze ko anyuzwe n’uburyo ikipe ya Real Madrid yitwaye.
Avuga ko ari urwibutso rudasaza agiye kubika ku mutima we mu myaka yose azamara ku isi. Ati “Musaza ndanyuzwe nawe urabibona [Afata ku rutugu umunyamakuru]. Real Madrid iranshimishije peee ni nk’umunsi nzegukana Guma Guma].
Uncle Austin koko yafanaga amakipe yose
Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wa RBA, umufana ukomeye wa Real Madrid wakunzwe kurangwa no kudahisha amarangamutima ye, yavuze ko akunda iyi kipe ku buryo uyu munsi iyo idatsinda yari kubabara. Nk’umuntu wari wicaranye na Christopher iruhande rwe, yavuze ko ijambo rya nyuma yamubwiye ari ukumwihanganisha kubera y’uko Liverpool yafanaga yatsinzwe.
Lucky ati “Nyine Christopher ndamubwiye ngo pole kbs…Real Madrid ikoze amateka. Uyu munsi ndaye neza….Uri kunyumva….”Asoza ikiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yahise yisomera kuri Coca Cola akomeza urugendo rwe agana mu rugo. David Bayingana wa TV10 afatanyije na Luckman Nzeyimana ni bo bari abasangiza b'amagambo. Hagati mu mukino, abari i Gikondo babashije kwegukana ibihembo binyuze mu bibazo babazwaga bijyanye n'umukino ubashije gutsinda agahembwa umupira wo kwambara, icyo kunywa n'ibindi.
Real Madrid yandikishije amateka adasibangana, ni igikombe yegukanye yikurikiranye inshuro eshatu. Yujuje UEFA Champions League 13. Yahigitse Liverpool mu irushanwa ry'amakipe yabaye aya mbere iwayo. Uyu mukino wabereye mu mujyi wa Kiev muri Ukraine warangiye ari ibitego bitatu bya Real Madrid kuri kimwe cya Liverpool.
Umurinzi wa Safi aba akotanira umutekano
Mbere y'umukino abafana ba Liverpool basekaga
Ukinjira i Gikondo wasanganigarwa n'inkumi nziza, uwa Real n'uwa Liverpool
Uwo muri Active yanyuzagamo amataratara akayakuramo byamurenze...Khalfan ahanze ijisho aho igitego kiva
Uyu ati 'Ndica ikipe nyamara'
Dj Ira umukobwa wahiriwe mu mwuga w'u Dj nawe yarebye uyu mukino
Uyu mufana ngo Liver Pool ayihoza ku mutima
Kevin Papa Gahima [uri ibumoso] nawe yari yaje kureba uyu mukino
Ambasaderi Jay C mu ngofero y'urugara, asoma kuri Heineken
Davis D n'umukunzi we bari imbere bitegeye inyakiramashusho za rutura
"Musaza urabona uyu munsi dutsinda..."Christopher abaza Uncle Austin
DJ Bisoso na Happy
Ubwitabire bwari hejuru
Bahati wa Just Family uri iburyo, Young Grace yahikojeje asohoka areba cyane kuri telephone yihuta bisa n'aho hari uwamushakaga,ntiyagarutse
Uyu musaza yamusohokanye
David Bayingana wa TV10
Nk'ibisanzwe ntiwakwicwa n'icyaka kandi Bralirwa ihari
Umufana ati 'Mbabarira umfotore nzerekane urukundo nkunda Liverpool'
David na Jean Marie umuyobozi w'abafana ba Arsenal
Igitego cya kabiri cya Real Madrid, Luck yahise asubira mu myitozo
Miss Ariane.....Ifoto irivugira
Amb. Joseph Habineza
Edouce Softman ateruye igikombe
Umukinnyi wa filime Nadege uzwi nka Nana muri City Maid
Yitwa No Face 'nta sura' acunga umutekano w'abahanzi
Olvis aganira n'inkumi
AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO