RFL
Kigali

Abahanzikazi bahabwa amahirwe yo kuvamo babiri bazitabira PGGSS8 hagendewe ku bikorwa bakoze muri 2017

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/03/2018 7:02
12


Ubusanzwe buri mwaka mu muziki haba igikorwa gikunze guhangayikisha abahanzi, iki ni PGGSS cyangwa Primus Guma Guma Super Star mu magambo arambuye. Ni irushanwa ryitabirwa n’abahanzi baba barakoze neza mu mwaka wabanjirije uwo riberamo. Mu rwego rw’uburinganire mu bahanzi icumi bitabira ab’igitsina gore babiri.



Kuri ubu abahanzi benshi n’abakunzi ba muzika muri rusange bahanze amaso iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya munani ari nayo mpamvu nka Inyarwanda.com twifuje gusangiza abasomyi bacu abakobwa bafite amahirwe yo guhatanira imyanya ibiri y’abakobwa bitabira iri rushanwa rifatwa nk’irya mbere mu Rwanda ndetse n’ibikorwa byabaranze mu mwaka wa 2017 umwaka uzaba urebwaho kugira ngo uhabwe amahirwe yo kwitabira iri rushanwa.

Oda Paccy

oda paccy

Oda Paccy ni umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya munani. Ni umwe mu bahanzi bari muri iri rushanwa umwaka ushize akaba ari umuhanzikazi wakoze indirimbo ebyiri zonyine arizo ‘No Body’ ifite n’amashusho akaba ari indirimbo yakorewe muri Tanzania muri Wasafi Record. Indi ndirimbo Oda Paccy yakoze ni ‘Oda’ yakoranye na Urban Boys ariko ikaba itarakorewe amashusho. Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 uyu muhanzikazi yashyize hanze indi ndirimbo yise ‘Kano’ inafite amashusho yayo.

Young Grace

young grace

Young Grace ni umwe mu bahanzikazi badaheruka muri iri rushanwa, mu mwaka wa 2017 uyu muhanzikazi yakoze ibikorwa binyuranye birimo igitaramo yakoze cyo kumurika Album ye yise ’20 a 22ans. Usibye iyi Album uyu muhanzikazi yamurikiye mu gitaramo cyabereye i Rubavu, yanashyize hanze indirimbo eshatu arizo; OG, Ikofi ndetse na Whisky ya papa, zose akaba ari indirimbo zifite amashusho ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 Young Grace yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na musaza we yise Mama nayo ikaba ifite amashusho yayo.

Queen Cha

Queen Cha

Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe mu muziki, umwaka wa 2017 uyu muhanzikazi yitabiriye iri rushanwa rya PGGSS7. N'ubwo yari ari muri iri rushanwa uyu Queen Cha yakoze indirimbo ebyiri ari zo Baby Love yakoranye na Safi Madiba ndetse na Ishusho y’urukundo, izi zose zikaba zifite amashusho. Mu ntangiriro za 2018 uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Never’ yakoranye na Riderman.

Abandi bahanzikazi bahabwaga amahirwe yo kwitabira iri rushanwa barimo Charly na Nina ariko aba bahanzikazi nk'uko byagenze ubushize bashobora kutitabira iri rushanwa cyane ko igihe risanzwe ribera bazaba bari mu bitaramo ku mugabane w’Uburayi. Undi muhanzi wari ukwiriye iri rushanwa ni Marina cyane ko uyu arusha cyane aba bandi ibikorwa yakoze muri 2017, icyakora kugira ngo agemo we bikaba byasaba ko itegeko rigenga iri rushanwa rihindurwa ku buryo uryitabira bitamusaba kuba amaze imyaka itatu mu muziki na cyane ko Marina yinjiye mu muziki muri 2016 bivuze ko awumazemo imyaka ibiri. Mu gihe abategura iri rushanwa, batagendera ku itegeko bari basanzwe bagenderaho, Marina nawe yaba mu bahabwa amahirwe ya hafi yo kwitabira iri rushanwa.

Marina yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Like That’ –YUMVE

Itegeko rihindutse Marina ni umwe mu baba bafite amahirwe menshi yo kwitabira PGGSS8

Ku bwawe nk’umusomyi hari umuhanzikazi ubona tutavuze? Ese muri aba urabona babiri bakwitabira iri rushanwa ari abahe? Byose ni mu bitekerezo byanyu dusanzwe twakira n’ubusanzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aime6 years ago
    abantu jyenaha amahirwe in 2 uwambere Queen ch uwakabiri young Grace
  • Boofet6 years ago
    Marina kabisa yaryoshya
  • Miss Colombe6 years ago
    Marina, you are the queen, kora indirimbo zibyinika, nutayitwara ubu, uzayibikaho ubutaha. Uzanyibuke gusa (As a fan), ndisabira ka mutzing
  • Just A Fun6 years ago
    Queen Cha, na Marina bakwiye guhabwa amahirwe, ariko Grace mbona ari scam somehow, sinshaka kubabaza abari, nziko ibyo yakora byose kuberako ari muri hip hop, yababarirwa. Gusa total yamakuru ashyira hanze ubona hari somethings bitagenda
  • unkwown6 years ago
    njye ndaha amahirwe menshi young Grace kuko ndumva we yarakoze cyane kuko afite Na album gusa yajyanamo Na Marina kuko yarakoze nawe keretse itegeko rimugonze
  • michel rukundo6 years ago
    young grace Na queen Cha
  • divine or gwiza6 years ago
    young grace OG wacu kuri whisky ya papa Na queen Cha igisumizi
  • karake6 years ago
    Ikibazo nuko bagiye kwamamaza INZOGA kandi amadini menshi yamagana inzoga. Ariko nubwo amadini yigisha ko Kunywa INZOGA ari icyaha,ntabwo ariko Bible ivuga.Imana yemera ko umuntu ashobora kunywa VINO nkeya.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8 hamwe na 1 Timote 5:23.Bible ivuga ko VINO ishimisha abantu.Byisomere muli Zaburi 104:14,15.Imana iha VINO cyangwa INZOGA abantu ikunda.Nabyo bisome muli Yesaya 25:6 na Gutegeka 14:26.Mwese muribuka ko YESU yatanze Vino mu bukwe bw'i Kana.Ntabwo yatanze umutobe nkuko amadini avuga.Icyo imana itubuza,ni ugusinda (Abefeso 5:18).Kandi ikavuga ko “ABASINZI” batazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Aho gupfa kwemera ibyo Pastors bigisha,mujye mwiga Bible neza,kugirango mumenye UKURI.
  • fire6 years ago
    Bahindure itegeko Marina ntakwiye kuburamo kuko ibikorwa bye birenze ibyabo bose.
  • David6 years ago
    Marina arabarusha bose. Nyuma ye hakwiyingeraho young grace nawe burya ni indwanyi
  • edmo6 years ago
    ehhh marina yarakoze bikaze nge namuha amahirwe
  • 6 years ago
    Oda& marina





Inyarwanda BACKGROUND