RFL
Kigali

RSAU nibanze idusobanurire neza ibyayo mbere yo gutangira kwishyuza abakoresha indirimbo zacu-ABAHANZI 11 BAKOMEYE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/04/2017 19:43
1


Muri iyi minsi mu bitangazamakuru binyuranye inkuru ni nyinshi nyuma yuko RSAU ifatanyije na RDB batangaje ko bagiye gutangira kwishyuza abakoresha ibihangano by’abahanzi nyarwanda, nyuma yo kumva byinshi hanze aha aho ibitangazamakuru byafashe iya mbere bishaka kwamagana iki cyemezo INYARWANDA twifuje kumenya icyo abahanzi babivugaho.



Sosiyete Nyarwanda y'Abahanzi (Rwanda Society of Authors, RSAU) ni yo yatangaje ko izanye gahunda nshya mu Rwanda yo kwishuriza abahanzi nyarwanda bakajya bishyurwa n'ibinyamakuru bikoresha umuziki wabo ndetse n'abandi bose bawukoresha mu buryo butandukanye. Biranavugwa ko ndetse n’abakoresha indirimbo z’inyamahanga na bo bagomba kuzajya bishyura, ko iyi gahunda ibareba, nubwo hatagaragajwe uko bizakorwa n'uko bizakunda.

INYARWANDA twaganiriye n’abahanzi banyuranye, batanga ibitekerezo byabo kuri iki cyemezo cyafashwe aho guhera muri Nyakanga 2017 ama Radiyo, Televiziyo ndetse n’ahandi hose bakoresha ibihangano nyarwanda bagombaga gutangira kwishyuzwa. Iyo uganiriye n’abahanzi usanga nabo ubwabo batavuga rumwe ku cyemezo cya RSAU ishaka kubishyuriza ibihangano.

Twaganiriye na bamwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu ndetse benshi bakaba bahurije ku kuba iki cyemezo cyaba kihuse, bamwe muri aba bahanzi bakaba basabaga ko cyaba gihagaze hakabanza gukorwa ibiganiro byimbitse ku mpande zose zirebwa n’iki kibazo bityo bikazorohera abafata ibyemezo kubishyira mu bikorwa ariko hari ibyo abantu bumvikanyeho ariko nanone aba bahanzi bakaba bahurije mu kuba iki gitekerezo ubwacyo ari cyiza kuko ngo usanga bavunika bakora ibihangano bityo bagakwiye kugira inyungu runaka babona kubabikoresha mu buryo bunyuranye. Abahanzi bose baganiriye na Inyarwanda.com, babaga bari gusubiza ibi bibazo bikurikira:

1) RSAU igiye kujya ikurikirana ikanishyuza abakoresha ibihangano byawe urayizi?  Mwaba mwarabonanye bakagusobanurira uko bazajya babikora?

2) Wowe se ubona muri iki gihe bikwiye ko amaradiyo , televisiyo n’utubyiniro batangira kwishyuzwa kugira ngo babashe gucuranga indirimbo zawe?

3) Kwishyuza biratangira muri uku kwa Karindwi (Nyakanga 2017). Waba uzi igiciro indirimbo zawe zizajya zishyuzwaho se?

4) Kwishyuza abacuranga indirimbo zawe bivuze ko na bo bazatangira kukwishyuza kugira ngo bagukorere Promotion. Witeguye kujya wishyura na we?

5) Ni iki wabwira "abasomyi bacu" cyangwa " abantu"  kuri iki gikorwa cyo gutangira kwishyuza abakoresha indirimbo z’abahanzi ?

Menya icyo abahanzi bavuga kuri iki cyemezo cya RSAU:

Umuraperi Jay Polly avuga ko itangazamakuru rigikenewe mu kwamamaza umuziki w'abahanzi

Uyu muraperi akaba umwe mu bigeze kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yaganiriye na Inyarwanda.com abazwa niba RSAU ayizi ndetse niba barigeze bamwegera bakamumenyesha uko bazajya bamwishyuriza ibihangano, Jay Polly adutangariza ko RSAU ayizi ariko ko nta na rimwe baramwegera ngo bamusobanurire uburyo bazacuruzamo ibihangano bye. Uyu muraperi yongeyeho ko kuba baramaze gushyiraho umunsi bazatangira kwishyuriza nyamara we nk’umuhanzi atazi byinshi ku kuntu ibihangano bye bizacuruzwa asanga ari ikibazo gusa nanone akemeza ko hakwiye kubaho ibiganiro mbere yuko iki gikorwa gitangira.

Image result for Umuhanzi Jay Polly inyarwanda

Jay Polly yagize ati:

Iki si cyo gihe cyo kwishyuza ibihangano byacu cyane cyane mu bitangazamakuru kuko itangazamakuru turacyarikeneye hari byinshi twifuza ko ryadufasha, ni byo koko ni igitekerezo cyiza ariko na none hakabanje kuba ibiganiro umuhanzi agasobanurirwa uburyo agiye kwishyurizwa ibihangano bye, ibitangazamakuru n’abandi bafatanyabikorwa bakagira ibyo bemeranya na RSAU haracyakenewe igihe cyo kubyigaho.

Usibye ibingibi Jay Polly yatangaje, yanavuze ko nta byinshi yavuga kuri iki gikorwa cyane ko batigeze bakimumenyesha ngo agire byinshi asobanukirwa aha akaba yanemeje ko magingo aya atazi uko ibihangano bye byazishyuzwa ndetse ko atazi n'amafaranga bajya bamuha ari naho nawe ubwe yashingiye ahamya ko hagikenewe ibiganiro byimbitse kandi bireba abantu banyuranye barebwa n’iki kibazo bityo akaba yasabye ko iki cyemezo cyaba gihagaze hakabanza umwanya w’ibiganiro bireba impande zose ziri muri iki kibazo.

Intore Masamba asanga iyi gahunda ikwiye kwitonderwa

Massamba Intore ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse nta n’uwashidikanya k’ubunararibonye bwe mu ruganda rw’umuziki. Uyu ni umwe mu bahanzi twaganiriye, aho yaduhamirije ko iki kigo cya RSAU cyamuganirije ariko hakaba hari byinshi atabashije gusobanukirwa. Ikindi avuga ko ibihangano by’abahanzi nyarwanda kuba byarengerwa ari byiza ariko ari ibintu bigomba kuganirwaho neza hakagira amahame agenderwaho yumvikanyweho n’abarebwa n’iyi ngingo bose. Yagize ati:

Ni ibintu abantu bagomba kumvikanaho neza, ama radiyo, televiziyo n’abandi turabakeneye. Yego nabo baradukeneye kugira ngo babone ibyo bagezaho abanyarwanda, ni cyo gituma nibwira ko hagomba kubamo kubyitondera neza hakabanza hakabaho ukuntu umuntu yahuza nabo bose babifitemo uruhare, aba Djs, producers, ama radiyo, ibinyamakuru, utubyiniro,..ndumva ari industrie (uruganda) irimo amasecteur(ibice) menshi. Abo bantu bakumvikana ariko igikuru bagomba gusoza bumva y’uko umuhanzi agomba kugira icyo abona ku bihangano bye. Masamba

Abajijwe niba yaba azi uburyo ki azajya yishyurwa Masamba yagize ati

Nta kintu na kimwe nzi, icyo nzi ni uko uwo mugambi w’iyo sosiyete(RSAU) wari uriho kuva cyera ariko ibijyanye na modalities(uburyo umuhanzi azishyurwa n’uburyo inyungu izasaranganywa)ibyo byose nta kintu na kimwe nzi, nta makuru n'amwe mfite ku bijyanye no kwishyuza ibihangano by’abahanzi kandi ibyo byose bigomba kubaho ari uko mbahaye uburenganzira bwo kubikora, ntabahaye uburenganzira ntabwo bapfa guhaguruka ngo bagiye kwishyuza igitangazamakuru runaka cyangwa se radiyo runaka bagomba kuba bafite signature yanjye(umukono), bafite cashe yanjye, uko kumvikana nabo ndibaza ko hagomba kubaho ubwumvikane hagati y’abahanzi n’iyo sosiyete ariko nanone twamaze kubyumvikanaho na secteur zidufasha kugira ngo ibihangano byacu bigere ku baturage ubwo ni ibitangazamakuru, amaradiyo, aba djs, abo bose hagomba kubaho ikiganiro tukaganira nabo bakabikora babyiyumvamo n’imbaraga bazi ko hari icyo bazakuramo ariko nanone nabo ntibikunde cyane ngo bumve ko imyaka yose irangiye babayeho babikora aribo bunguka bonyine abahanzi batunguka batagomba kuguma muri ako kajagari.

Akomeza agira ati “Njyewe nakunze ko ako kajagari kagiye gucika, ariko karacika gute? Karacika ari uko abantu bishyize hamwe bakumvikana kuri principes(amahame) zigomba kugenderwaho ariko mu by’ukuri nkuko wabimbwiraga nta information(nta makuru) na nkeya ya modalite ya biriya bintu nzi ariko kiriya kigo ndakizi tumaze no kuganira urabona ko ingamba bafite ari nziza ariko se bizakorwa gute, bizinjira gute muri industrie yose? Kuko twe nk’abahanzi ntabwo dushaka kugirana ikibazo n’itangazamakuru, ntabwo dushaka kugirana ikibazo n’abaDjs ariko tugomba kumenya ko niba koko ibyo batanga byacu hari icyo babyungukaho, tuvuge niba  ari 100%, bavuge bati iyi pourcentage(ijanisha) bayigeneye uyu muntu wakoze iki gihangano kuko biratuvuna tujya muri studio, biratuvuna tubikora, biratuvuna kwicara tugahimba icyo kintu, ntibyakagombye rero kukuvuna ngo abandi babyungukiremo."

Image result for Umuhanzi Masamba inyarwanda

Tuganira na Masamba kandi yanakomoje ku bijyanye no kumenya aho uburenganzira bw’iki kigo bugarukiraho aho yavugaga ko mu gihe umuhanzi ashobora kuganira n’ikigo runaka cy’itangazamakuru cyangwa se icy'ubucuruzi bakagira ibyo bemeranya mu buryo bw’imikoranire, iki kigo cya RSAU kitagombye kubyivangamo. Yagize ati:

Niba mwemeranyije ko ugiye kubibaha k’ubuntu noneho wazaza gusaba poromosiyo ku bikorwa ugiye gukora nabo bakabigukorera k’ubuntu uko kumvikana kurimo babiri ni abo ng’abo ndibaza ko imishyikirano iri hagati y’umuhanzi n’ikigo runaka, kiriya kigo(RSAU) kitazayijyamo. Nshobora kuvuga ngo Inyarwanda nyihaye indirimbo zanjye mu buryo bwihariye nkanandika n’ibaruwa ngo bazazicurange kubera ubushuti dufitanye, ibyo ntabwo babyinjiramo, icyo binjizamo ni ukuvuga ngo ibigo by’ubucuruzi birashaka amafaranga abo nzaha ngo banyishyurize abo bazabishyuze ariko abo nzahera ubuntu ntabwo babishyuza ariko numva ko igikuru abantu nibajye hamwe bumvikane uburyo basaranganya inyungu babyungukemo bose, itangazamakuru ryunguke, abahanzi bunguke, bitabaye ibyo niba abahanzi aribo bazunguka bonyine, ibitangazamakuru byari bidufitiye runini ntibyunguke batwishyuze twishyure poromosiyo. 

King James asanga icyagashyizwe imbere ari ibiganiro

King James yabwiye Inyarwanda ko RSAU ayizi ariko nta muntu n'umwe wigeze amwegera ngo agire byinshi amusobanurira. King James yavuze ko asanga iki atari cyo gihe cyiza cyo gutangira kwishyuza abakoresha ibihangano by’abanyarwanda cyane ko hari ibitarasobanuka ku mpande zose zirebwa n’iki kibazo. King James yavuze ko asanga RSAU icya mbere yagakoze ari ukuganiriza abahanzi n’abafatanyabikorwa ba muzika.

Image result for Umuhanzi King James inyarwanda

King James yagize ati: "Urumva nta muntu urambwira nuko kwishyura bizaba bimeze ndetse nta muntu numwe wigeze ansobanurira byinshi kuri uyu mushinga rero nibaza ko icyagashyizwe imbere ari ibiganiro kuruta kwihutisha kwishyuza.” King James umuhanzi wegukanye PGGSS2 yasoje asaba inzego zose zirebwa n’iki kibazo gutegura ibiganiro bigamije kumvikana kuri uyu mushinga nubwo nawe yemeza ko hakenewe ko ibihangano by’abahanzi nyarwanda byakabaye byishyura kugira ngo bitunge ba nyirabyo.

Dominic Nic yavuze kuririmba atabikora nk’umwuga ahubwo abikora nk’umuhamagaro

Dominic Nic Ashimwe umwe mu bahanzi banditse amateka mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, abajijwe niba yaraganirijwe kuri gahunda nshya yo kumwishyuriza ibihangano bye yazanywe na RSAU, yabwiye Inyarwanda.com ko RSAU ari ubwa mbere ayumvise. Yibukije abantu ko we adakora umuziki nk’umwuga we ahubwo ko awukora nk’umuhamagaro. Yahaye uburenganzira buri wese wifuza kugeza indirimbo ze ku bantu.Yagize ati:

Murakoze, abo bantu ba RSAU mumbajije ndumva ari ubwa mbere mbumvise nta kintu nigeze mvugana nabo. Dusubiye inyuma gato nkuko n'ubundi nagiye mbisobanura no mu bihe byabanje, kuririmba ntabwo mbikora nk'umwuga ahubwo mbikora nk'umuhamagaro. Indirimbo yanjye uwari we wese yemerewe kuyihaho mugenzi we, kuyicuranga no kuyiririmba ahariho hose igafasha abandi nta kibazo kuko ni cyo mba nayikoreye. Ikibujijwe kizira ni ukuba undi muntu yajya muri studio akongera kuyisubiramo ntabimuhereye uburenganzira, ibi byo ntibyemewe.Ubu buryo nahisemo gukoramo rero ni bwo butuma mbona ntaho nahurira n'iki cyemezo cy'ibijyanye no kujya kunyishyuriza indirimbo.

Image result for Umuhanzi Dominic inyarwanda

Dominic Nic

Butera Knowless avuga ko ibyo RSAU izanye ari byiza ndetse ngo ni itegeko riri gushyirwa mu ngiro

Butera Knowless ni umuhanzi w’umunyarwanda akaba umwe mu begukanye PGGSS dore ko we yayegukanye ku nshuro yayo ya gatanu, uyu muhanzikazi ubwo twifuzaga kuvugana nawe ntibyatworoheye ariko twabashije kuvugana n’umujyanama we ariwe Ishimwe Clement akaba n’umuyobozi wa Kina Music. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Ishimwe Clement we yavuze ko bitandukanye n'abandi kuko bo RSAU yabegereye bakagirana ibiganiro mbere.

Clement Ishimwe yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko mu myaka ibiri ishize aribwo RSAU yabegereye ikabaganiriza gusa icyabatunguye kikaba kumva ko icyemezo cyamaze kunozwa nyamara batarigeze bongera kubegera ngo bababwire ibyo bumvikanye aho bigeze. Ku bwa Clement we asanga RSAU ifite ukuri ndetse ifite ishingiro kuko ari itegeko ishaka gushyira mu ngiro.

Image result for Umuhanzi Butera inyarwanda

Ishimwe Clement ku bwe ngo asanga itegeko ritagira igihe cyo gushyirirwa mu ngiro kuko ari itegeko rimaze igihe rihari we asanga RSAU nyuma yo kuganira n'abahanzi bagasobanurirwa uko bazajya bishyurizwa bagomba guhita batangira gukurikiza itegeko. Clement yagize ati “Uko biri kose ni itegeko kandi rigomba gushyirwa mu ngiro uko byageda kose wenda icyo navuga ni uko hakenewe ibiganiro ariko itegeko ni itegeko kandi rimaze igihe rihari rero numva ntakibazo ryagateye mu gushyirwa mu ngiro.”

Liza Kamikazi ngo yamenye RSAU mu myaka ine ishize

Ku ruhande rwa Liza Kamikazi. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko nubwo kugeza ubu ataramenya uburyo umuhanzi azajya yishyurwa ariko ku bwe ashyigikiye iki gikorwa. Yagize ati:

Icyo kigo ndumva kimaze igihe kinini gitegura icyo gikorwa cyo kwishyuriza abahanzi ahubwo nari naribajije aho bigeze kuko hashize nk’imyaka ine bagenda bakora amaformation (amahugurwa) bahugura abahanzi babasobanurira uburenganzira bwabo, ndabizi ibyabo naraniyandikishjemo, baradusobanuriye ariko kubera ko hashize iminsi sinibuka details zose ariko nyine batubwira ko bazagenda bavugana n’amaradiyo, amahotels ahantu hatandukanye bakoresha muzika noneho bakagenda babaka ijanisha rito rigenewe abahanzi. Liza

Akomeza agira ati “Njyewe nibaza ko ari ikintu cyiza ko byakorwa kuko n’ahandi hose mu bindi bihugu byateye imbere birakorwa, abahanzi nyine uburenganzira bwabo burakurikizwa hanyuma baba bakoze indirimbo zaramuka zikinwe bagahabwa ikiguzi kandi usanga ari n’udufaranga duke duke ariko nyine twagenda duteraterana bikagira icyo bibyara, nibaza ko byafasha na muzika nyarwanda kubera ko abahanzi babasha nabo gukomeza ibikorwa byabo bigatera imbere.”

Image result for Umuhanzi Liza Kamikazi inyarwanda

Dusoza ikiganiro twagiranye, Liza Kamikazi yageneye ubutumwa inzego zose zirebwa n’iki kibazo aho yagize ati  “Icyo navuga muri rusange kugira ngo muzika nyarwanda itere imbere ni uko dukora dukurikiza amabwiriza n’abandi bagenderaho ku rwego mpuzamahanga tukareka nyine gukora ibintu mu buryo nakwita ubw’akajagari, cyane cyane ko niba dukunda muzika nyarwanda tunashaka ko utera imbere hari ibintu tugomba kubahiriza kugira ngo ababikora babashe gutera imbere, njyewe rero nashishikariza abo bireba bose gushyigikira icyo kintu cyo kuba abahanzi bahabwa ikiguzi cy’ibyo bakoze kugirango batere imbere kandi noneho n’urwo ruganda rukure.”

Urban Boyz ngo nta makuru bafite kuri RSAU

Urban Boyz itsinda riherutse kwegukana igikombe cya PGGSS ku nshuro yaryo ya 6 nabo twabegereye dushaka kumenya icyo bavuga ku cyemezo cyo gutangira kwishyuza ibihangano by'abahanzi. Mu kiganiro na Safi Madiba umwe mu bagize iri tsinda yabwiye Inyarwanda ko bo batari mu Rwanda nta byinshi bazi kuri iki kibazo. Safi Madiba yagize ati:

Urumva twe ntabwo turi mu Rwanda iki kibazo ntabwo twamenye uko kimeze usibye kubisoma bisanzwe gusa icyo navuga nka Safi umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boyz ni uko abo bantu bari kurwanira ishyaka abahanzi bakabanje gutegura ibiganiro bituma tubamenya tukamenya ari ibiki, tukabisobanukirwa. Numva hakenewe ibiganiro mbere yuko iki gikorwa gitangira.

Image result for Umuhanzi Urban Boys inyarwanda

Urban Boys

Thacien Titus yavuze ko atari yaganizwa na RSAU

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Thacien Titus umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR akaba umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel yavuze ko kugeza ubu nta muntu wo muri RSAU wari wamwegera ngo amuganirize kuri iyi gahunda yayo yo kwishyuriza abahanzi. Yasabye amaradiyo n’abandi bajyaga bakoresha ibihangano gukomeza kubikoresha nk’ibisanzwe. Yagize ati:

"RSAU nyumva ntyo gusa ntawe urangeraho ngo ambwire iyo gahunda cyangwa ngo ampamagare abimbwireho mbibona bicacana mu itangazamakuru. Dusanzwe dukorana neza n'amaradio n'amatelevision bibaye ngombwa ko bigenda bityo twabiganiraho ku mpande zombi cyane ko icyo gitekerezo kitazanywe n'abahanzi cyangwa se Radiyo na Televiziyo."

Image result for Umuhanzi Thacien Titus inyarwanda

Nta makuru na make mbifiteho uwo wishyuza (RSAU) afite ubuhe burenganzira bwo kunyishyuriza ntamutumye agomba kubanza akegera ba nyiri bihangano bakabyumvikanaho bagafatanya no gushyiraho ibyo biciro biramutse bibaye ngombwa. Ni tubyumvikanaho nyuma y’ibiganiro bikaba ngombwa ko twemeranyije ko bazanyishyuriza icyo gihe aba promoters nabo twagira uburyo twumvikana nabo kugira ngo turusheho gukorana neza igikenewe mbere y’ibindi ni batwegere nka ba nyiri ibihangano tubiganireho dufate icyemezo cyimwe kugira ngo impande zose zibyumvikaneho. Icyo nabwira abantu badukurikiye nuko bakomeza gucuranga ibihangano byanjye nkuko bisanzwe ntakibazo niharamuka hagize igihinduka tuzabamenyesha ariko kugeza ubu nibakomeze bakire ubutumwa bwiza mu ndirimbo nta gahunda yo kwishyuza ndafata nibiba ngombwa nzabamenyesha. Thacien

Patient Bizimana asanga hakiri kare kwishyuriza abahanzi

Umuhanzi Patient Bizimana umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yabwiye Inyarwanda.com ko iyi gahunda yo kwishyuriza abahanzi ari nziza cyane, gusa ngo haracyari kare. Patient Bizimana yavuze ko kugeza ubu atari yaganirizwa na RSAU, akaba ari naho yahereye ayisaba kwegera abo bireba ikabasobanurira iyi gahunda. Mu kwizera, Patient Bizimana avuga ko iyi gahunda ishobora kuzaba nziza nimara gusobanurirwa ibo ireba na cyane ko itangira ryose ngo rigora. Yagize ati:

Igiciro indirimbo zanjye zizajya zishyuzwa icyo ntacyo nzi rwose. Nta n’ubwo nzi nukuntu bizagenda sinzi niba bazajya bishyuza ku ndirimbo niba ari kuri album ntabwo mbizi rwose mu by’ukuri ariko turizera ko bazaza bakadusibanurira twe bireba nk’abahanzi, bakadusobanurira tukabyumba kugira ngo bigende neza cyane kurushaho. Ku bijyanye no kuba wenda amaradiyo ashobora kuzanyishyuza,amateleviziyo akanyishyuza n’abantu bose nkenera bakanyishyuza promotion wenda bataranyishyzaga kuva mbere ariko kubera iyi system ije bagatangira kutwishyuza natwe, sinakubwira ngo siniteguye kwishyura cyangwa se nditeguye kwishyura ahubwo bizaterwa n’ibiganiro bizabaho hagati yacu na RSAU, tukamenya uko ibyo ari ibyo uko amafaranga azinjira, uko bizagenda, inyungu bidufitiye, so nitumara kubyumva tumaze kumenya uko ayo mafaranga azajya atangwa n’ayo mafaranga ayo ariyo ngo ni angahe, aho nibura ni bwo nshobora gusubiza ko niteguye kuba nakwishyira ama tv, radiyo n’ibindi bintu byose bireba promotion bishobora kugira ingaruka uko twari dusanzwe dukora.

Image result for Umuhanzi Bizimana inyarwanda

Patient Bizimana yakomeje agira ati: "Mu by’ukuri ntabwo baratuganiriza ku giti cyanjye, nanjye ndimo ndabyumva gutyo nkabisoma mu itangazamakuru ko kuva mu kwezi kwa 7 bazatangira kujya bishyuza amaradiyo n’amateleviziyo n’abandi bacuranga indirimbo zacu.Njyewe simbizi ntabwo turaganira nabo ntabwo tuzi ibyo aribyo, ngo tumenye ese bazajya bishyuza gute, tubanze tunabyumve, tumenye iyi bigana n’aho biganisha muzika yacu. Ku giti cyanjye mbona igihe kitari cyakageze, mbona mu kwezi kwa 7 ari kare ahubwo mbona icyihutirwa cyane ari ukwicara bagasobanura neza iki kintu bakakiva imuzi, tukamenya ibyo ari byo n’uburyo bwiza byakorwamo no kumenya inzitizi n’inyungu bidufitiye kugira ngo ibintu byose bibe byiza kurushaho."

Yasoje agira ati: "Icyo navuga ku giti cyanjye uko ni uko mbona iyi gahunda ni nziza kandi idufitiye inyungu cyane nk’abahanzi ndetse na muzika yose muri rusange ariko ku ruhande rwanjye mbona hakiri kare, hagakwiye kubaho step ikomeye yo gusobanura neza no kubiva imuzi abo bireba ndavuga abahanzi, abanyamakuru n’abakuriye amaradiyo na televiziyo kugira ngo habeho guhana ibitekerezo kugira ngo bitaza kwangiza n’ibyari bimaze kugerwaho, uko ni ko mbitekereza ariko turizera ko izo steps nizimara kubaho ibintu bishobora kuba byiza kandi bikagenda neza cyane ko itangira ryose rigora ariko nibura iby’ibanze bimaze gukorwa turizera ko bizagenda neza muri rusange."

Mako Nikoshwa asanga ibiganiro bizahosha induru ari kumva zatejwe na gahunda ya RSAU

Kuri Mako Nikoshwa we asanga akurikije aho isi igeze, igihe cyari kigeze ngo ibihangano by’abahanzi nyarwanda birengerwa ariko kandi asanga kuvuga ko bizatangira muri Nyakanga uyu mwaka wa 2017 ari ukwihuta cyane kuko hari byinshi bigomba kubanza gusobanuka neza. Mako yagize ati “ Dukeneye protection(kurengerwa) gusa sinzi inzira niba ari izihe…Umuhanzi arakora indirimbo ikaba hit(ikamamara)ariko nta kintu ari kwinjiza nyamara indirimbo irakinwa ahantu hose,… ubuse niba umuntu afata indirimbo zose yishakiye akazishyira muri computer ye(mudasobwa) akazikoresha uko yishakiye, niba haje urwego ruvuga ngo apana umuntu agomba kuyibona ari uko nawe yatanze ikiguzi urwo rwego urumva rudakwiye?”

Image result for Umuhanzi Makonikoshwa inyarwanda

Yongeyeho ati “Muri Nyakanga hashobora kuba habaye hafi, icya kabiri hakabayeho inama ihuza cyane abahanzi muri rusange n’abanyabugeni hanyuma n’ibitangazamakuru kuko ikintu kiri guteza induru kuko nsigaye byumva cyane , ni uko hajemo conflict of interest (kutumvikana ku nyungu) uwa radiyo aravuga ngo kuva cyera twabafashije kwamamaza indirimbo zanyu ukumva afite aho ahagaze, hakaza n’umuhanzi uvuga ngo murazipromotinga ariko muba muri kuzikoresha(indirimbo), icyo numva nuko izi mpande zombi zakoroherana bakagira aho bahurira kuri iyi ngingo.”.

Tonzi avuga ko hari byinshi adasobanukiwe kuri gahunda ya RSAU ibintu byose ngo bIracyari mu cyuka

Tonzi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ndetse ni umuyobozi wungirije mu ihuriro ry’abahanzi nyarwanda ba Gospel. Mu kiganiro na Inyarwanda.com yavuze ko RSAU yayimenyeye mu nama yagiye yitabira nk’umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abahanzi ba Gospel, gusa ngo ntabwo araganirizwa na yo nk’umuhanzi. Tonzi avuga ko nta makuru ahagije afite kuri RSAU kuri gahunda yayo yo kwishyiriza abahanzi. Yagize ati;

RSAU ndayizi, narayumvaga, mu minsi ishize twagize inama y’abayobozi bafite aho bahurira n’iterambere ry’ibihangano, twagize amahugurwa y’iminsi itatu, ni bwo namenye RSAU mu buryo bwimbitse ariko tumenyana mu buryo batubwira ibikorwa bagiye gukora bisanzwe byo kuba wacuruza umuziki nyarwanda, ni uko nayumvise ko ari sosiyete ije kudufasha kuducururiza ibihangano. Ibijyanye no kudusobanurira, duhurira mu bindi bikorwa bitandukanye nk’umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abahanzi ba Gospel ariko ntabwo turicara nk’umuhanzi ngo menye uko tuzakorana, ese bimeze gute, ese abayikoramo ni bande, byatangiye ryari, ntabwo mfite amakuru ahagije ya RSAU.

Tonzi arasaba RSAU kugirana ibiganiro n’abahanzi n’abafatanyabikorwa babo

Yagize ati: "Njye mbona byaba ari igikorwa cyiza ariko ikintu cya mbere kuko buri wese aba yifuza iterambere yaba ku maradiyo na televiziyo ari umuhanzi ku giti cye, twese turakorana kandi turakenerana ahubwo icyihutirwa ni uko twahura niba turi abafatanyabikorwa kuko umuziki ukorwa na twe, amaradiyo n’amateleviziyo ni abafatanyabikorwa bacu mu buryo bwiza kandi bunini n’andi makomyanyi yaba aza,icya mbere ni uko abantu bicara kandi bakumvikana ntibibe nk’aho ari intambara ahubwo dufatanye kubaka umuziki nyarwanda. Numva hakwiye kubaho kubanza kwicara, abantu bagasobanurirwa, RSAU ije ite, ikora ite, yatangiye gukora ryari, ..babanze bahure natwe batubwire uko bashaka ko dukorana tumenye ibyo turimo, kuko byaba bisa nk’aho buri wese ari gukora ku giti cye, byaba ari business (ubucuruzi) cyane kurusha ubuvandimwe cyangwa kuba abanyarwanda. Twakabanje kwicara tukareba niba twese tubyumva kimwe tukareba umurongo ngenderwaho. " Yakomeje agira ati:

(…) Ibintu byose biracyari mu cyuka. Twicare tuganire,.. Niba twarafashanyije nta shusho ikintu kiragira, sintekereza ko noneho twaba turimo kujya mu murongo mwiza ngo abe ari bwo tudakorana, ikintu cyose gihera mu bwumvikane n'uko abantu bicaye bakaganira. Tutari twaganira, harakomeza kubaho guterana amagambo, burya umuntu utari waganira nawe ushobora kumucira urubanza, umuntu utari wamenya uwo ari we ushobora kumufata uko ubonye, ariko twicaye tukumva buri wese igitekerezo cye cy’uko twajya dukorana, dushobora no gusanga ibi byose turi kwibaza ari ibintu byoroshye. Kuko twese ntekereza ko ari promoter, umuhanzi, kompanyi, twese umusingi wa mbere ni uko twufuza gutera imbere, njye ubu tutari twicarana naba ndi kuvugira mu kirere, reka abafatanyabikorwa bicare, abahanzi twicare tuganire, ese ibi bintu byaje gute, bigiye gukora gute, ese uko kwishyura nzishyura gute, ese uko kwishyuza bizakorwa gute? Kugeza ubu nta shusho yabyo dufite, turabibona ahantu hatandukanye,.. ariko twe nk’umuhanzi ufite isuka ya mbere ni we wagakwiye kwegerwa mbere kugira ngo amenye ibyo agiyemo.

Image result for Umuhanzi Tonzi inyarwanda

Tonzi

Tonzi aribaza ati “Ese umuntu azakwishyuriza utamuzi?”

Nta giciro nzi ntabwo nzi ngo bakorera he kandi ndi umuhanzi. Ni igitekerezo cyiza kuko nta muntu udakunda amafaranga kuko mu buzima bwacu bwa buri munsi turayakenera. Byaba ari ikintu cyiza ni ibintu byiza kumva ko umuhanzi na we agezweho, yatekerejweho na we hari umuntu wamureba akavuga ati ese twakora gute ku buryo umuhanzi nyarwanda atera imbere, no mu bindi bihugu bibaho ahubwo noneho tugiye gukorana gute? Byaba byiza abaririmbyi n’abahanzi tubanje kwicara, na twe ubwacu tukamenya ese abahanzi ni bande, ese turi hamwe? Ubu hagiye haza amahuriro (Union), dufite federasiyo yacu dufite aho dukorera, ko twabanza tukamenyana n’abo bantu, noneho turi hamwe nk’umuryango apana umuntu ku giti cye tukumva ese abahanzi turabivugaho iki? Ese RSAU iradusaba iki, tukabanza tukamenyana, nonese umuntu azajya kukwishyuriza utamuzi cyangwa se umuntu azajya kukwishyuriza mutaganiriye, ese arakwishyuza ahereye ku ki? Twumvikane, byose ni communication, communication ni ikintu cyiza cyane ku bantu bafite icyo bagiye guhuriraho cyangwa se bagiye gukorana.

Tonzi asoza avuga ko igitekerezo cya RSAU ari cyiza, gusa ngo hakenewe ibiganiro

Yagize ati: "Buri gihe ikintu cyose iyo gitangiye habaho kutacyumva ariko igitekerezo ni cyiza kuko umuntu avuze ngo ndabona imbaraga ukoresha mu kazi ukora, hari uburyo bw’ukuntu wabibonamo amafaranga, buri wese ni cyo kintu aba yifuza, ari umucuruzi aba yifuza ko ibicuruzwa bye byagurwa. Niba haje umuntu ushobora kutwunganira nk’abahanzi akavuga ati hari uburyo mwajya mubonamo amafaranga kandi twese tukumvikana, igitekerezo ni cyiza ahubwo igisigaye reka twicare hamwe nk’abanyarwanda tuganire kuko twese biratureba, he kuba n’intambara ahubwo buri wese ashakishe igisubizo cy’ikibazo gihari cy’uko wenda umuziki tuwubona muri rusange, hari aho tuvuye hari n’aho tugeze ariko noneho hari aho twuifuza kugana, heza harenze, reka twicare turebe uburyo twese twashyira hamwe kugira ngo tuhagere hatabayeho guhangana no kutabyumva, abantu ni bo batera ibibazo kandi ni nabo batera ibisubizo, kandi nkeka ko twese turi Intore turifuza yuko byazarangira neza, reka twese dushyire hamwe nk’abanyarwanda, dukundane, Unity is power."

Iyi nkuru yanditswe na: Nsengiyumva Emmy, Nizeyimana Selemani na Gideon N Mupende






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dj price6 years ago
    Ok ndumva list yabumva iryoshirahamwe yashirwa ahayo Abatayiyumvamwo nabo bakaja Ahabo Maze uwufute ubwenge aramenya icyo aribukore murakoze





Inyarwanda BACKGROUND