Hashize igihe kinini abahanzi nyarwanda bacururizwa ibihangano akenshi mu buryo butemewe cyane ko ibi bihangano bikunze gucuruzwa n'abazwi nk’aba dj (Disc Burner) bo ku muhanda. Kuri ubu hari gutunganywa uburyo aba bahanzi bajya bishyurwa ku bihangano byabo byacurujwe n’aba ba Dj.
Ibi bigiye kuba binyuze mu kigo cy’ubucuruzi kitwa ‘Hafi yawe co ltd’ gisanzwe gikora ibijyanye no gukora amafilime, kuzamura abana bafite impano n’ibindi. Iki kigo kikaba kemeza ko kigiye gutangiza ubu buryo nyuma y'aho basanze ntacyo ubuhanzi bushobora kumarira umuhanzi hagikoreshwa uburyo bwo gucuruza ibihangano by’abahanzi ku buntu n’aba ba dj, nyamara ntibigire icyo bimarira ba nyiri ibihangano.
Mu kiganiro twagiranye na Ayinkamiye Assuminia umuyobozi w’iki kigo yadutangarije ikigiye gukorwa kugira ngo abahanzi batangire kugira umusaruro bakura mu bihangano byabo. Aha yagize ati:
Twe ubusanzwe dukora ibijyanye n’ubuhanzi cyane binyuze mu mafilime no kuzamura impano z'abana bakizamuka. Twaje gusanga ntacyo bitumarira akenshi nk’abahanzi cyangwa ngo bigire icyo bimarira igihugu, uyu musaruro muke akenshi uturuka mu bantu bacuruza ibihangano by'abahanzi ku buntu ntibigire icyo bimarira nyiri igihangano. Ni muri urwo rwego kompanyi yaje gutekereza uburyo binyuze mu bucuruzi nk'uko ibifite mu nshingano zayo yateza imbere umuhanzi ndetse n'igihugu binyuze mu gucuruza ibihangano mu baturage.
Uyu muyobozi akomeza yemeza ko ibi bizakorwa binyuze mu bacuruzi bw’ibi bihangano (disc burner) aho byibuze buri munyarwanda uzakenera kugura igihangano cy'umuhanzi runaka agura, azajya yishyura nk'uko byari bisanzwe ariko ayo mafaranga akaba yateza imbere nyiri igihangano, umu disc burner n'igihugu binyuze mu buryo bw’imisoro.
Ibi bikazakorwa binyuze mu bufatanye bw'aba Dj n’iki kigo, aho buri mu Dj wese agiye guhabwa imashini isohora inyemezabwishyu ya EBM ariho hazajya havamo amafaranga ashobora kugira icyo amarira umuhanzi, umu Disc burner, kandi hagatangwa n’umusoro ku gihugu. Ibi bikazakorwa binyuze mu bwumvikane n'amasezerano y'abagaragazwa muri uyu mushinga cyane ko buri muhanzi mbere yo gutanga ibihangano bye ngo bijye ku isoko azajya abanza akagirana amasezerano y'imikoranire n’iki kigo k'uburyo azajya yishyurwamo.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n'umuyobozi mukuru w'inama y'igihugu y'abahanzi, Ntihabose Ismael yatangaje ko aba bazanye ubu buryo bavuganye nabo bagasanga ari gahunda nziza bagiye gutangiza, gusa ngo bakazabemerera gutangira nyuma yo guhura n'iki kigo no kuganira nacyo.
Ese wowe ubu buryo urabwumva gute?
TANGA IGITECYEREZO