RFL
Kigali

Abahanzi nyarwanda bacururizwa ibihangano mu buryo butazwi bagiye kujya bishyurwa

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:23/03/2017 18:20
10


Hashize igihe kinini abahanzi nyarwanda bacururizwa ibihangano akenshi mu buryo butemewe cyane ko ibi bihangano bikunze gucuruzwa n'abazwi nk’aba dj (Disc Burner) bo ku muhanda. Kuri ubu hari gutunganywa uburyo aba bahanzi bajya bishyurwa ku bihangano byabo byacurujwe n’aba ba Dj.



Ibi bigiye kuba binyuze mu kigo cy’ubucuruzi kitwa ‘Hafi yawe co ltd’ gisanzwe gikora ibijyanye no gukora amafilime, kuzamura abana bafite impano n’ibindi. Iki kigo kikaba kemeza ko kigiye gutangiza ubu buryo nyuma y'aho basanze ntacyo ubuhanzi bushobora kumarira umuhanzi hagikoreshwa uburyo bwo gucuruza ibihangano by’abahanzi ku buntu n’aba ba dj, nyamara ntibigire icyo bimarira ba nyiri ibihangano.

Mu kiganiro twagiranye na Ayinkamiye Assuminia umuyobozi w’iki kigo yadutangarije ikigiye gukorwa kugira ngo abahanzi batangire kugira umusaruro bakura mu bihangano byabo. Aha yagize ati:

Twe ubusanzwe dukora ibijyanye n’ubuhanzi cyane binyuze mu mafilime no kuzamura impano z'abana bakizamuka. Twaje gusanga ntacyo bitumarira akenshi nk’abahanzi cyangwa ngo bigire icyo bimarira igihugu, uyu musaruro muke akenshi uturuka mu bantu bacuruza ibihangano by'abahanzi ku buntu ntibigire icyo bimarira nyiri igihangano. Ni muri urwo rwego kompanyi yaje gutekereza uburyo binyuze mu bucuruzi nk'uko ibifite mu nshingano zayo yateza imbere umuhanzi ndetse n'igihugu binyuze mu gucuruza ibihangano mu baturage.

Uyu muyobozi akomeza yemeza ko ibi bizakorwa binyuze mu bacuruzi bw’ibi bihangano (disc burner) aho byibuze buri munyarwanda uzakenera kugura igihangano cy'umuhanzi runaka agura, azajya yishyura nk'uko byari bisanzwe ariko ayo mafaranga akaba yateza imbere nyiri igihangano, umu disc burner n'igihugu binyuze mu buryo bw’imisoro.

Ibi bikazakorwa binyuze mu bufatanye bw'aba Dj n’iki kigo, aho buri mu Dj wese agiye guhabwa imashini isohora inyemezabwishyu ya EBM ariho hazajya havamo amafaranga ashobora kugira icyo amarira umuhanzi, umu Disc burner, kandi hagatangwa n’umusoro ku gihugu. Ibi bikazakorwa binyuze mu bwumvikane n'amasezerano y'abagaragazwa muri uyu mushinga cyane ko buri muhanzi mbere yo gutanga ibihangano bye ngo bijye ku isoko azajya abanza akagirana amasezerano y'imikoranire n’iki kigo k'uburyo azajya yishyurwamo.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n'umuyobozi mukuru w'inama y'igihugu y'abahanzi, Ntihabose Ismael yatangaje ko aba bazanye ubu buryo bavuganye nabo bagasanga ari gahunda nziza bagiye gutangiza, gusa ngo bakazabemerera gutangira nyuma yo guhura n'iki kigo no kuganira nacyo.

Ese wowe ubu buryo urabwumva gute? 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dj fabu7 years ago
    twe dutanga amafaranga 2000 buri cyumweru muri street promotion yoguhemba abahanzi kuko Bose basinye amasezerano nayo.mugabanye kudusebya muzababaze bababwire ko batasinye murine street promotion mubaze street aho ayo frw ajya mbere yo kudusebya
  • Pacman7 years ago
    Byari byaratinze kuko Ibihangano byacu ntacyo bitumarira kandi biba byatuvunye, ariko ugasanga Aba Dj babicuruza uko bashaka ntihagire icyo tubibonaho. Ahubwo se iyo Gahunda izatangira ryari ngo urebe ukuntu Abahanzi bagiye gukora Ibihangano byiza by Umwimerere kandi Bitanga Ubutumwa,
  • Rukundo jean poul 7 years ago
    Ibyo bintu sibyo pe abanyarwanda basoresha ayikorenga ebm
  • ndahimama Jean de Dieu7 years ago
    ariko narumwiwe sinumva aho muhera muvugako batishyurwa knd buri mu dj yakwa ibihumbi umunani byaburi kwezi by'indirimbo nyarwanda ahubwo bayashyirahehe nyamara ibi nugukandamiza noguca intege urubyiruko izi ndirimbo zirishyurwa ndabizi neza numu dj utayatanze imachine yiwe barayitwara
  • Umukunzi7 years ago
    Twavuganye n ushinzwe Inama nkuru y' igihugu y abahanzi! we rwose ngo we iki kigo ntago akizi ninabwo bwambere yacyumva! Kdi ngo niba bashaka gucuruza nibyiza ariko bagakorana n abasanzwe babifitiye ububasha n uburenganzira! Mukoze
  • frank7 years ago
    NJYE NAKISABIRA LETA KO YABYINJIRAMO IGACA AKAJAGARI KARI KUZAMO MURI IYI MINSI ,UBU HARINDI COMPANY IRI PROFESSIONAL IRI GUKORANA N'ABAHANZI HAFI YA BOSE NA BA DJ YITWA VIGAR ,HARI N'INDI IDASOBANUTSE YA UNITED YIBA ABAHANZI NA BA DJ IKISHYIRIRA MU MUFUKA MBIVUZE NSHINGIYE KI MAFARANGA YA BURI CYUMWERU BAKA ABA DJ NGO BAFITANYE AMASEZERANO N'ABAHANZI ,BO BABYIHAKANIRA KO NTAYO BAFITANYE ,NONE NGO HAGIYE KUZA INDI YITWA HAFI ,NJYE NASABA KO URUGAGA RW'ABAHANZI MWAZARUTUMIRA RUGATANGA IBISOBANURO HAMWE N'IZO COMPANY ZOSE ZITWA KO ZIKORANA N'ABAHANZI TUKUMVA IKIVAMO KUKO ABA DJ BO KU MIHANDA BARI KUBIRENGANIRAMO CYANE
  • Mark7 years ago
    Ibi ni ukwbeshya aba nta technique irenze bafite, kuko na United Street Promoters imaze imyaka myinshi irya amafaranga na Leta nabyo izi klandi bakanifashisha ba polisi ba baringa ntamasezerano bafitanye nabo bishjyuriza ibihangano kandi bagaragaza urutonde ruriho abahanzi hafi ya bose, ikindi nuko uburyo mushaka bwo kwishyuza bugaragaza ko umuhanzi ya gira amafaranga agenerwa kandi abahanzi indirimbo zabo ntizigurwa kimwe niyo mpamvu batahuza amafaranga hari inditechniqueb yihishe mutaramenya yakemura iki kibazo nuko abayifite badafite ubushobozi bwamafaranga nibindi yakabaye yarashyize umuziki kumurongo. IYI NI ADVERT MWABAKOREYE ARIKO KUMUNTU UZI UBYUMUZIKI YABONYE ARI UBUSA
  • 7 years ago
    RWOSE NIBYO POLICE N'IHURIRO RY'ABAHANZI NIBASHYIRE HAMWE BAKURIKIRANE ABANTU BA UNITED BIYITIRIRA KO BARANGUYE IBIHANGANO BYOSE BY'ABAHANZI BAKIRIRWA BICUZA ABA DJ NGO BAHAGARARIYE INYUNGU Z'ABAHANZI ,BACA 2000 BYA BURI CUMWERU N'IBIHUMBI 50.000FRW ,ARI ABA DJ NTA WUMENYA IRENGERO RYAYO CYANGWA ABAHANZI
  • willy7 years ago
    ububuryo bavuga buragoye cyane ark niba babishobora babikore natwe turifuza kubona abahanzi bacu batera imbere
  • C7 years ago
    Biroroshye cyane! Umuntu wese wakira amafranga ajye atanga EBM. Ibisigaye mubiharire RRA ndayizeye izabikemura!





Inyarwanda BACKGROUND