Abahanzi nyarwanda bamenyerewe mu ndirimbo z’urukundo bagera ku icumi, bagiye guhurira mu gitaramo cy’ijoro ry’abakundana kizaba mu ijoro rya tariki 13 rishyira irya tariki 14 Gashyantare 2016; umunsi uzwi nka St Valentin benshi hirya no hino ku isi bafata nk’umunsi wo kwishimana kw’abakundana.
Igitaramo ngarukamwaka “Soirée des amoureux” kizaba kibaye ku nshuro yacyo ya kabiri, kikaba gitegurwa n’umunyamakuru Mike Karangwa, kikaba umwanya wo kwishimana kw’abakundana banogerwa na muzika y’umwimerere iba icurangwa n’abahanzi bamenyerewe kandi bakundwa mu ndirimbo z’urukundo, ziganjemo amagambo afasha abakundana kubwirana akari ku mutima kuri uwo munsi.
Abahanzi 10 bazaririmba muri iki gitaramo, ni Tom Close, Dream Boys, Christopher, Bruce Melodie, Umutare Gaby, Jules Sentore, Ivan Buravan, Davis D, Hope Irakoze wegukanye Tusker Project Fame iheruka ndetse n’umuhanzi Mani Martin, aba bose bakazaririmba umuziki w’umwimerere uzafasha abakundana kuryoherwa n’uwo munsi.
Mike Karangwa niwe utegura iki gitaramo ngarukamwaka gifasha abakundana kwishimana
Iki gitaramo cy’ijoro ry’abakundana, kizaba ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2016, kibere muri Hotel De Mille Collines, aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 10.000 ku muntu umwe, n’amafaranga 15.000 ku muntu uzaba uherekejwe n’umukunzi we.
TANGA IGITECYEREZO