RFL
Kigali

Abahanzi bo muri The Mane bagiye gukora ibitaramo bizazenguruka u Rwanda bahereye mu Majyepfo n'Iburengerazuba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/10/2018 13:40
0


The Mane ni inzu ifasha abahanzi ibarizwamo Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Marina. Aba bahanzi uko ari batatu bagiye gukora ibitaramo bizenguruka igihugu bigiye guhera mu ntara y'Amajyepfo binagere mu ntara y'Iburengerazuba, gahunda y'ibi bitaramo yamaze kugera hanze.



Ibi bitaramo byo kuzenguruka intara byamaze gutangazwa n'ubuyobozi bwa The Mane ko bizatangira tariki 16 Ugushyingo 2018 kuri Centre Culturel ya Rubengera mu ntara y'Uburengerazuba. Nyuma yo kuva muri aka gace aba bahanzi bakazahita bajya gutaramira i Rusizi ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Ground) tariki 17 Ugushyingo 2018. Nyuma yo kuva mu ntara y'Uburengerazuba aba bahanzi bakazahita bajya gutaramira mu ntara y'Amajyepfo.

Mu ntara y'Amajyepfo abahanzi bo muri The Mane bakazatangira bataramira i Huye muri kaminuza y'u Rwanda(Grand Auditorium) tariki 23 Ugushyingo 2018 naho tariki 24 Ugushyingo 2018 bakazataramira muri stade ya Nyamagabe, ibitaramo bizakurikirwa nI ibyo mu ntara y'Amajyaruguru n'Iburasirazuba icyakora nk'uko umuyobozi wa The Mane yabitangarije Inyarwanda.com ngo amatariki y'ibi bitaramo yo bazayashyira hanze mu minsi iri imbere cyane ko hari ibyo bakiri kurangiza bashyira ibintu ku murongo.

The Mane

Gahunda y'ibitaramo bya The Mane

Abajijwe impamvu bahisemo guhera muri izi ntara ebyiri umuyobozi wa The Mane yatangaje ko ari uko aribo bahise babemerera ariko ahamya ko n'ahandi biri kugenda bijya mu buryo ku buryo mu minsi ya vuba baba batangaje amatariki n'aho bazakorera. ku bijyanye n'ibiciro byo kwinjira muri ibi bitaramo uyu mugabo yatangaje ko mu minsi ya vuba nabyo biba byamaze kujya hanze dore ko icyari kigoye ari ukubona aho bazakorera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND