RFL
Kigali

Abahanzi bo mu Rwanda bashobora kungukira ku masezerano Clouds Media yasinyanye na Universal Music Group

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/12/2018 15:25
0


Mu minsi mike ishize nibwo muri Nigeria hasinyiwe amasezerano y'imikoranire hagati ya Clouds Media International ndetse na Universal Music Group, aya akaba ari amasezerano y'imikoranire yasinywe ku ruhande rwa Clouds Media yari ihagarariye n'umunyarwanda Lee Ndayisaba usanzwe arinawe muyobozi wa Clouds Tv mu Rwanda.



Nkuko Lee Ndayisaba yabitangarije Inyarwanda.com ngo mu masezerano bagiranye na Universal Music Group  ari amasezerano agamije gufasha iyi nzu kwamamaza ibihangano by'abahanzi babo by'umwihariko mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba nayo ikaba hari abahanzi bo muri aka karere ishobora gukorana nabo.

Lee Ndayisaba yabajijwe n'umunyamakuru niba nk'umunyarwanda asanga aya masezerano hari icyo abahanzo bo mu Rwanda bazayungukiramo, aha akaba yabwiye umunyamakuru ko muby'ukuri abahanzi bo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba bashobora kungukira muri aya masezerano cyane ko bashobora kuzabona amahirwe yo gukorana n'iyi nzu ifasha abahanzi b'ibyamamare ku Isi.

ku ruhande rw'abahanzi b'Abanyarwanda uyu mugabo akaba yaize ati" Ntiturashaka kibavugaho, gusa nanone  hari abo murwanda tumaze igihe tuganiraho tunitegereza na mbere yo gusinya aya masezerano akazi bakora kazabaha uburenganzira bwo gukorana na Universal Music Group  baramutse babishatse na label ubwayo igasanga babikwiriye."

Lee Ndayisaba

Lee Ndayisaba wari uhagarariye Clouds Media Internation amaze kugira amasezerano yemeranya n'ubuyobozi bwa Universal Music Group i Lagos muri Nigeria

Aya masezerano y'igihe kirekire Clouds Media Intenational iyasinyanye na Universal Musc Group mu gihe iki kigo gifite televiziyo mu Rwanda ariko ubona ko itarashinga imizi mu gihugu gusa icyo twabibutsa ni uko umuyobozi wa Clouds Rwanda Lee Ndayisaba asanzwe ari "The business development director muri Clouds Media International ya Abu Dhabi." .

Twibukiranye ko aya masezerano yasinyiwe muri Nigeria hamwe muho Universal Music GRoup ifite icyicaro dore ko inagifite kandi muri Afurika y'Epfo, iyi nzu ifasha abahanzi ikaba ifite abahanzi b'ibyamamare benshi bayisinyemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND