RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Abahanzi bo mu Rwanda bakeneye guhindura imikorere bakemera kujyana n'igihe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/09/2018 11:26
2


Muri iyi minsi umuziki ni umwe mu myuga itunze neza umubare w'abatari bake mu rubyiruko rwaba urwo ku isi hose muri Afurika ndetse no mu Rwanda muri rusange, abahanzi bafite umubare munini w'abandi bantu bagendera muri uwo mwuga baba batunzwe n'ubuhanzi bw'umuntu umwe uririmba. icyakora uyu mwuga usaba kugendana n'igihe.



Iyo bavuze kugendana n'igihe ubundi buri wese bihita bimworohera kumva igitekerezo nyiri izina, aha iyo urebye uburyo benshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda bakora umuziki wabo wibaza icyo bagamije kugeraho ndetse ukanibaza niba babona neza ko umuziki ari akazi kabatunze ndetse kakanatunga imiryango myinshi y'ababa muri iki gisata, bikakuyobera. Ibi bituma kenshi umuziki udindira nyamara abanyarwanda bo batarigeze bahwema kwerekana ko bakunda muzika y'abana babo.

Abahanzi b'abanyarwanda bakora umuziki nk'ababigize umwuga ?

Iki kibazo ukibajije ubundi buri wese yahita avuga ngo 'YEGO' kuko akenshi usanga abahanzi ba muzika hano mu Rwanda bakora umuziki nk'umwuga umwe rukumbi bihariye cyane ko hari n'abareka akandi kazi bakoraga kugira ngo babashe guha umwanya uhagije umuziki. Ibi bishatse kuvuga ko abenshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda nta kandi kazi bakunze gukora ahubwo ari abantu baba barihebeye umuziki ari nawo ubatunze.

Umuhanzi w'umunyarwanda atunzwe na muzika mu buhe buryo?

Iyo usubije amaso inyuma ukareba abo umuziki utunze neza ubona umubare muke cyane w'abahanzi ugereranyije n'umubare munini w'abahanzi bari mu gihugu. Ibi akenshi biterwa n'uko abahanzi ba hano mu Rwanda usanga bakora umuziki bategereje ko amafaranga bazunguka yaturuka mu bitaramo batumiwemo bakishyurwa, kuririmbira abantu mu birori binyuranye cyangwa bake cyane bakaba babona ama kontaro n'amakompanyi akomeye mu gihugu. Ibi rero ntabwo bigera kuri bose ahubwo bifasha umubare muto w'abahanzi bijyanye n'urwego bamamayemo mu gihe umubare munini w'abahanzi wo usigara nta nyungu bakura mu muziki.

Ni gute umuhanzi w'umunyamwuga yakabaye akora kugira ngo ahaze isoko rya muzika kandi nawe atungwe na muzika?

Ubusanzwe umuhanzi wabigize umwuga by'umwihariko umuhanzi utunzwe na muzika yakabaye ari umuhanzi utunzwe na muzika kandi abayeho neza, icyakora ibi siko byifashe hano mu Rwanda cyane ko uzasanga benshi mu bahanzi batekereza ko  baririmba kubera impano gusa bityo kuririmba nkuwabigize umwuga ugasanga birapfuye. ubusanzwe umuhanzi usibye kuririmba ashaka gutambutsa ubutumwa no gushimisha abantu be yakabaye ari umuntu uririmba ashaka inyungu mu byo akora bityo akareka kuririmba ngo ashimishe abantu gusa.

Ibi bituma kenshi abahanzi badatekereza ubucuruzi n'inyungu mu kazi kabo ka buri munsi batinya gushyira hanze indirimbo nyinshi mu gihe gito ngo badatuma zimwe zidacurangwa uko bikwiye, uku kwibeshya kwa bamwe guterwa nuko batangiye muzika hariho radiyo na televiziyo nkeya cyane ku buryo washoboraga gusohora indirimbo igacurangwa igihe kinini cyane ko nabahanzi icyo gihe batari benshi. kuri ubu rero kuko ama radiyo nama televiziyo kimwe nibindi bitangazamakuru byabaye byinshi ku buryo igihe wasohoye indirimbo nyinshi bitazibuza kwamamara ndetse ugasanga n'umuhanzi acuranga cyane kuko baba bacuranga indirimbo ze zitandukanye ikiba gikenewe ni kimwe nuko iba ari nziza gusa.

Ahandi umuziki wateye imbere umuhanzi atunzwe n'umuziki aho gutungwa n'ibitaramo rimwe na rimwe bitamuhesha agaciro

Ubusanzwe abahanzi bari mu bantu baba basabwa kwihesha agaciro, biba bitunguranye binasekeje iyo usanze umuhanzi ufite izina rikomeye mu gitaramo ubusanzwe cyakabaye kiririmbamo abahanzi bakizamuka. Aha wakwibaza uti 'Iyo yahawe amafaranga menshi se'? Ariko igisekeje cyane ni uko usanga kenshi n'amafaranga abahanzi ba hano baba bahawe aba ari amafaranga akwiye umuhanzi ukizamuka. Ibi biterwa akenshi n'uko ubukungu mu bahanzi buba buhagaze nabi ariko nyamara ikibazo cy'ubukungu hari uburyo bashobora kugikemuramo kigakemuka burundu.

Dream Boys

Abafana ba muzika y'u Rwanda bo ntibajya bahwema kugaragaza ko bakunda umuziki ariko bahora biteze ibirenze ibyo bahawe kuva cyera

Ubusanzwe gukora cyane k'umuhanzi ni ugukora indirimbo nyinshi kandi nziza akanafata umwanya uhagije n'uburyo bwiza bwo kuzamamaza, iyo ufite indirimbo nziza byanze bikunze irakwinjiriza ku buryo bumwe cyangwa ubundi dore ko kuri ubu hari uburyo bunyuranye umuhanzi ufite indirimbo ikunzwe yinjizamo amafaranga yaba mu buryo bwa murandasi cyangwa n'amakompanyi aba yifuza kuyikoresha yamamaza ibikorwa byayo. Ibi bisaba umuhanzi kuba afungutse amaso agatekereza ko umuziki ari ko kazi ke kandi kagomba kumutunga ndetse neza.

Usibye ibi ariko usanga kenshi umuhanzi ukora indirimbo nyinshi kandi nziza ahora mu mitwe y'abantu dore ko buri gihe usanga afite indirimbo igezweho aho kugira ngo umuhanzi umwumvane indirimbo igezweho azongere gukora indirimbo nyuma y'umwaka nk'uko benshi mu bo u Rwanda rufite babigenza. Uko ukora indirmbo nyinshi kandi nziza ni ko winjiza mu buryo bw'amafaranga ndetse no mu buryo bwo kwamamara intego nyamukuru zakabaye ziraza ishinga abahanzi.

None se ko ibi abahanzi babizi kandi bigaragara ko ari iby'abafasha gutera imbere kuko batabikora?

Mu Rwanda usanga ahanini tukiri imbata z'amateka atari meza y'uko umuziki wacu ari mushya bityo abahanzi ugasanga batekereza ko uwateye imbere ikintu cyamufasha kubaho ari uko yatumirwa mu bitaramo binyuranye rimwe bitari no ku rwego rwe, cyangwa agasinyana amasezerano n'ama kompanyi amwe amusaba n'ibitari ku rwego rwe.

Kugira ngo abahanzi bacu bahinduke neza kandi biteze imbere birabasaba guhindura imyumvire ndetse no gushaka uko bajyana n'igihe bagakora ibigezweho aho umuhanzi ashobora gutungwa na muzika nyamara bitanamuteshereje izina rye agaciro nk'uko twabivuze haruguru.

Amakosa ajyanye n'akazi abahanzi muri iyi minsi bijanditsemo basabwa gukosora

Muri iyi minsi usanga abahanzi bo mu Rwanda bari gukura cyane ariko uburyo bw'imikurire yabo ntibujyane n'uburyo babyazamo amazina yabo inyungu, kenshi abakunzi ba muzika ba nyabo batungurwa bikomeye no kubona umuhanzi w'icyamamare amara umwaka urenga atarashyira hanze indirimbo kandi mu by'ukuri kuririmba ari ko kazi ke ka buri munsi.

Irindi kosa ni uko umuhanzi bijyanye n'uburyo agezweho usanga hari abacuruzi yaba ab'utubari, amahotel n'ahandi bamufatirana bakamukoresha akazi kenshi kiganjemo kubaririmbira kandi ku mafaranga make cyane nyamara ari we wakabaye aca menshi ku buryo na barumuna be bagira igiciro runaka baboneraho amafaranga. Kuri ubu umuhanzi ufatwa nk'uwa mbere mu gihugu amafaranga umwishyuye hari igihe usanga n'ukizamuka ari yo aheraho aca kandi akayafata. Ibi bijyanye no kwiyubaha mu kazi ukihesha agaciro ugakora akazi gake ariko kakubahishije.

Abahanzi bo mu Rwanda bameze nkaborozi b'inka bayorora igakura yabyara itangiye gukamwa bakayikama batayigaburira

Mu Rwanda umuhanzi iyo atangiye urugendo rwa muzika aba afite umuhate, yaba ari umunyempano ufite ubuhanga abanyarwanda bakamushyigikira nk'umwana wo mu rugo ushobora kuzamuka akavamo icyamamare yaba mu Rwanda mu karere no muri Afurika gusa igitungurana ni uko aba bose bashyigikirwa usanga bageze hejuru ariko nyuma yo kuba ibyamamare ugategereza ko hari ikirenze bakora ugaheba nyamara ari bamwe mu baba banigaruriye amasoko ya muzika yano mu Rwanda.

Ibi akenshi byo biterwa n'uko abahanzi usanga batangira muzika batayifata nk'akazi bityo bakuramo amafaranga bakayakoresha mu bindi bikorwa bikenera amafaranga y'umuntu mu buzima bwa buri munsi nyamara yakabaye ashorwa muri muzika kugira ngo n'iterambere ryabo ryaguke bave ku rwego rw'igihugu babe bakwamamara mu karere no ku mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi. Ahubwo usanga abahanzi bahitamo gushora amafaranga bakuye mu muziiki mu yindi mishinga aho kuyashora mu muziki ngo biteze imbere banateza imbere muzika.

Ibi icyakora ntibivuze ko mu Rwanda muzika yaho ikiri hasi oya irakura ariko abahanzi bashoboye kongeramo imbaraga yakura cyane kurushaho cyane ko uretse kuba muzika yatunga abahanzi yanatunga imiryango ya benshi mu baba hafi abahanzi. Ibi ni bimwe mu byakusanyijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com ariko mu by'ukuri buri wese afite uko abibona bityo buri wese abinyujije mu gitekerezo aduha kuri iyi nkuru yagira uruhare mu kubaka umuziki w'abanyarwanda ukaba wajya ku rwego mpuzamahanga ndetse ukanatunga abawukora bose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    None se uzi impamvu ahagarika kuririmba ?amafranga ni make abafana bafite make nikindi bacika intege kubera ikimnyemane kitazashira mu itangwa rya kazi mu muziki,nikindi abahanzi bari out of traditioal or needed songs
  • Munana5 years ago
    Wangu amafranga yo barayafite nubwo atari bose. Kandi bamwe murabo baca cash zakayabo biteww ariko nibikorwa bahereza abakunzi babo. Aha ndabaha nkurugero. Ejo bundi Twashatse ko Butera yaza kuturirimbira ahantu muri hotel imwe gutya ntavuze , aduca miliyoni ebyiri na maganatanu!! Twayabangiye ingata, twimyiza imoso. Kandi byari nkincuro ya karindwi Boss amushatse bikananirana. Bivuze ko rero njyewe nanjye uko mbibona ntago abahanzi bose ari kimwe. Buriwese afite ukwatwaramo ibintu bye ndetse nurwego ariho. Ikibazo ahubwo nukumenya nkawe wowe muhanzi niba urwego uriho rugukwiye. Kuko nyuma yuko Butera akatiye boss twapfuye gushaka undi kandi nabo bitwa ngo bagezweho, babakubise ane yabo baritahira da! Urumva rero inzego zirarutana.





Inyarwanda BACKGROUND