RFL
Kigali

Abahanzi bazaririmba muri Kigali Up batangiye kugera mu Rwanda, Joey Blake na Jah Bone D bari mu bahageze mbere-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/07/2018 15:38
0


Mu minsi mike iri imbere mu Rwanda hitezwe ibirori by'iserukiramuco rikomeye rya Kigali Up, iri serukiramuco rya muzika ubusanzwe rifite intego yo guha abahanzi umwanya ngo bagaragaze impano bafite ndetse banahe abakunzi ba muzika umuziki wiganjemo ubuhanga bukomeye cyane, kuri iyi nshuro iri serukiramuco rizataramamo abahanzi barenga 20.



Nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abitangaza ngo iri serukiramuco rizatangira tariki 26 Nyakanga 2018 kugeza tariki 28 Nyakanga 2018 ahateganyijwe ibitaramo bibiri bikomeye ndetse nundi munsi aho abantu bazitabira ku buntu igitaramo kizacurangwamo naba Djs bakomeye kandi banyuranye dore ko buri mu Dj ubishaka kuri ubu yakohereza Mimiziki yavangavanze bakumva urwego rwe rujyanye n'iri serukiramuco bakazamuha umwanya wo gucurangira imbaga y'abakunzi ba muzika bazaba bagiye kwirebera igitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018.

KigaliJoey Blake na Might Popo

Kuri ubu abahanzi bazava hanze y'igihugu baza gutaramira mu Rwanda batangiye kugera mu gihugu  aho ku ikubitiro haje Jah Bone D uyu munyarwanda ukomeye mu njyana ya Reggae akaba asanzwe aba ku mugabane w'Uburayi, nyuma y'uyu und waje mu Rwanda ni Joey Blake umuhanga mu njyana ya Jazz wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu akaba yaherukaga mu Rwanda mu myaka ibiri ishize cyane uyu ariko kandi nanone akorana bya hafi n'ishuri rya muzika rya Nyundo cyane ko ajya atanga amasomo ya muzika.

Iyo utereye ijisho kuri izi nyandiko Inyarwanda.com yabashije kubona usanga mu bahanzi bazatarama muri Kigali Up Festival harimo abahanzi bazaba bavuye hanze barimo Alpha Blondy icyamamare muri Afurika uririmba injyana ya Reggae, Lulu uyu akaba umuhanzi ukomeye muri Malawi uherutse no gukorana indirimbo na Danny Vumbi, JOEY BLAKE na KENNY WESLEY abahanga mu njyana ya Jazzy bakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugandekazi ANNET NANDUJJA nabandi benshi.

Kigali Up

Abahanzi bazataramira muri Kigali Up

Mu bahano mu Rwanda bagaragara kuri uru rutonde ruzaririmba muri iri serukiramuco hagaragaramo abahanzi nka Andy Bumuntu, itsinda rya Active, Jody Phibi, Phionah Mbabazi,Danny Nanone, Alyn Saano, nabandi benshi bazatarama muri iri serukiramuco rizamara iminsi ibiri ribera mu mujyi wa Kigali muri parikingi ya stade Amahoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND