RFL
Kigali

Abahanzi bazaririmba muri East African Party bari gukora imyitozo ya nyuma–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/12/2017 13:57
0


Tariki 1 Mutarama 2018 ni bwo mu mujyi wa Kigali hitezwe igitaramo cya East African Party kigiye kuba ku nshuro yacyo ya cumi kikaba kizaririmbamo abahanzi banyuranye barimo abo mu Rwanda ndetse n’abandi batumiwe bazaturuka hanze y’u Rwanda by’umwihariko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.



Kuri ubu igitaramo kibura iminsi mike wakwibaza uko gahunda ihagaze mu bahanzi, igihari ni uko abahanzi bose bagomba kuririmba muri iki gitaramo bari gukora imyitozo ya nyuma bimenyereza ibyo bazaha abakunzi babo. Ubwo Inyarwanda.com yasuraga aho bakorera imyitozo twasanze ari amasaha ya Bruce Melody wari uri gukaza imyitozo ngo azashimishe abakunzi ba muzika ye.

Muri uku gusubiramo, Bruce Melody yaciye amarenga ko azakorana na Jay C bafitanye indirimbo iri mu ziharawe muri iki gihe, indirimbo bakoranmye yitwa “I’m back”, usibye Bruce Melody ariko kandi abandiu bahanzi nabo bazaririmba muri iki gitaramo ngo bari gukora imyitozo umunsi ku wundi cyane ko igitaramo gisa naho cyageze ariko nanone nkuko twabitangarijwe n'abari gufatanya naba bahanzi gucuranga ngo imyiteguro iri kugana ku musozo.

EAST AFRICAN PARTYEAST AFRICAN PARTY Igitaramo kigiye ku nshuro ya cumi

Andi makuru Inyarwanda.com ikura imbere mu bari gutegura iki gitaramo ni uko Ali Kiba nawe wari uri kwitegurira muri Tanzania aza kugera mu Rwanda saa kumi n’ebyiri n’igice z’uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017, aho agomba kuzasuzuma ibyuma neza kuri iki cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017, agasimburanwa na Sheebah Karungi uzaba agera mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017.

Tubibutse ko iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi nka; Tuff Gangz, Yvan Buravan, Riderman na Bruce Melody, Ali Kiba na Sheebah Karungi kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000frw) n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10,000frw). 

EAST AFRICAN PARTYEAST AFRICAN PARTYEAST AFRICAN PARTYEAST AFRICAN PARTYAbanyeshuri bo ku Nyundo ni bo bari gucurangira aba bahanziEAST AFRICAN PARTYEAST AFRICAN PARTYEAST AFRICAN PARTYEAST AFRICAN PARTYEAST AFRICAN PARTYJay C mu myitozojay cEAST AFRICAN PARTYJay C na Bruce Melody mu myitozo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND