RFL
Kigali

Perezida Kagame yijeje ubuvugizi abahanzi ku cyicaro cya FPR Inkotanyi ku buryo bajya bahakorera ibitaramo-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/08/2018 11:18
0


Perezida Paul Kagame yagejejweho ikibazo n’abahanzi nyarwanda bavuga ko bikigoranye kubona aho gukorera ibitaramo hisanzuye. Bavuze ibi bashingiye ku kuba hari byinshi mu bitaramo bitegurwa bigafungwa biturutse ku masaha akuze ndetse n’urusaku, bikabangamira abaturiye hafi aho.



Umukuru w’Igihugu yabijeje ko agiye kuganira n’abashinzwe inyubako y'icyicaro gikuru cy'umuryango wa FPR Inkotanyi. Si rimwe, si kabiri; ijwi ry’abahanzi nyarwanda rirangurura risaba guhabwa ahantu ho gukorera ibitaramo hujuje ibisabwa ku buryo ntawe byabangamira uturiye hafi aho ari nabyo byafasha abateguye icyo gitaramo kugeza ku masaha runaka baba batangaje, inyungu yabyo nayo ikaboneka.

Mu kiganiro #MeetThePresident cyahuje urubyiruho rw’abanyamwuga mu ngeri zitandukanye n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame haganiriwe ku ngingo zitandukanye. Urubyiruko ruhabwa umwanya wo kubaza ibibazo umukuru w’igihugu.

Iki kiganiro cyarimo n’abahanzi nyarwanda b’amazina azwi ari naho Igor Mabano, umunyamuziki akaba n’umwarimu ku ishuri rya muzika rya Nyundo yabwiye Perezida Kagame ko bagifite ikibazo cy’aho bakorera ibitaramo bitewe n’uko kenshi bifungwa biturutse ku rusaku n’amasaha akuze.

Mabano yabanje gushimira umukuru w’igihugu n’abo bakorana bashyizeho ikigo kigisha umuziki aho ari umwe mu banyeshuri barangije yo mbere akagira n’amahirwe yo kuba yarahise ahabwa akazi ko kwigisha ku ishuri yizeho. Yagize ati: "Murakoze njye nitwa Igor Mabano. Ndi umunyeshuri wize umuziki hano mu gihugu cy’u Rwanda kuri promotion ya mbere. Ndabashimira ko mwahaye agaciro umuziki wacu mukadushingira n’ishuri. Noneho impano dufite tukaziga, tukazigaragaza. Ubu ndi umwe mu banyeshuri bahawe akazi kuba umwarimu muri iryo shuri. Ndabashimira."

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko bakora umuziki ariko koko batabasha kubona uburyo bawubyaza umusaruro ibyo yise “Platform”. Ati “Ikibazo cyanjye mfite kirarebana n’umuziki w’u Rwanda. Dukora ibihangano byiza ariko platform y’uburyo twunguka ku bijyanye n’umuziki uko tuba twawukoze biracyari ikibazo. Ndifuza ko mwadufasha ku buryo twabona uburyo natwe umuziki mu byo dukora, abanyarwanda babyumvira ubuntu kuri iki gihe. Turifuza natwe kubona amafaranga.”

Yanavuze ko bikigoye umuhanzi nyarwanda gukora igitaramo ntigifungwe kuko ngo ibyinshi mu bitaramo birafungwa biturutse ku rusaku n’amasaha akuze ibyo bitaramo bibera. Yasabye umukuru w’Igihugu kubona ahantu bajya bakorera ibitaramo hisanzuye.   Ati “Icya kabiri ni ikicyanye n’ibitaramo dutegura cyangwa se concert muri rusange, rimwe na rimwe birahagarikwa kubera amasaha cyangwa se aho byakorewe bitewe n’urusaku, Murakoze.”

Image may contain: 7 people, people smiling, crowd and outdoor

Perezida Kagame yijeje abahanzi ko agiye kubakorera ubuvugizi bakajya bakorera ibitaramo ku cyicaro cy'inyubako y'umuryango FPR Inkotanyi

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yavuze ko nta kundi byagenda kuko ngo, buri kintu cyose gikwiye gukorwa kuri gahunda, ati “Eeeeh ibyo ni byo nta kundi byagenda. Ibintu byose bigomba kugira igihe cyabyo…Ni ukureba gusa ntabwo bafunze ngo bigarukire aho ariko buri gikorwa n’umwanya wacyo. Ari igihe ari naho gikorerwa.”

Mabano yakomeje gusobanurira Umukuru w’Igihugu amubwira ko basaba aho bajya bakorera igitaramo mu buryo bwagutse kandi igitaramo ntigihagarikwe nk’uko bijya bigenda. Umukuru w’igihugu, yavuze ko agiye kuganira n’abashinzwe inyubako y’icyicaro cya FPR Inkotanyi ku buryo yajya ikoreshwa mu bitaramo by’abahanzi. Perezida Kagame ati : "Aho mwakorera concert ni nka he wifuza?. Mabano ati “Turifuza kubona Salle basi nibura twakoreramo ibitaramo.

Perezida Kagame ati “Nk’iyi ntabwo byakoreshwa [yavugaga inyubako y'icyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi] ?. Abari mu ngoro ya FPR bafatanyije na Mabano Igor wari ubajije iki kibazo bishimiye iri jambo ry'Umukuru w'Igihugu bazamura amaboko bakubita agatwenge bashimira ibyo umukuru w’igihugu abemereye.

Igor Mabano wabajije ikibazo kijyanye n'aho gukorera ibitaramo

Mabano ati “Ni ibyo ng’ibyo twifuzaga.” Perezida Kagame ati “Hari abarebwa na hano nahoze mbona bicaye hariya ubwo turababwira bashake umwanya ukuntu hajya hakoreshwa rimwe na rimwe.” Umukuru w’Igihugu ariko yavuze ko bitajya biba buri gihe, ati “Ntabwo ari iteka kuko hari ibindi nabyo bihakorerwa.”

Ku bijyanye n’uko abahanzi bajya babyaza umusaruro umuziki bakora, Perezida Kagame yabwiye abashinzwe umuco ndetse na RDB kwegera abahanzi bakaganira kuri iki kibazo. Perezida Kagame ati “Mugomba gufasha bariya bantu hanyuma ushaka ubufasha tukaba twabushaka.”

Inyubako y’icyiciro gikuru cya FPR Inkotanyi yari ikoraniyemo urubyiruko rw’abanyamwuga mu ngeri zitandukanye ku mugoroba w’iki cyumweru tariki ya 19 Kanama 2018 giherereye mu kagari ka Nyagahinga, mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali iri ku buso bwa hegitari zirenga 11. Iyi nyubako yatashwe ku mugaragaro kuwa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017.

AMAFOTO:

Image may contain: 4 people, crowd

Image may contain: 4 people, crowd and outdoor

Bruce Melodie, Charly&Nina, Active n'abandi bitabiriye #MeetThePresident

Image may contain: crowd

Image may contain: one or more people, people sitting, crowd and table

Hon.Bamporiki Edouard, Minisitiri w'urubyiruko Rosemary Mbabazi n'urubyiruko rwihangiye imirimo baganirije abitariye #MeetThePresident

Pastor P acungira umukobwa wavugaga umuvugo

Bruce Melodie yaririmbiye urubyiruko rwari rukoraniye Arena Intare Conference

Uhereye iburyo;  Christopher, Davis D, Oda Paccy, Phiona ndetse na Olivis wa Active

Davis D

Yvan Buravan

REBA HANO PEREZIDA KAGAME AVUGA KO AGIYE GUSHAKA UKO ABAHANZI BAJYA BAKORERA IBITARAMO KU NYUBAKO YA FPR INKOTANYI

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND