RFL
Kigali

Inama y'igihugu y'abahanzi irasaba RSAU na RDB gutegura ibiganiro n’abafatanyabikorwa mbere yo gutangira kubishyuriza

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/04/2017 19:41
0


Muri iyi minsi hari inkundura yo guterana amagambo hagati y’ibigo by’itangazamakuru ndetse na sosiyete ya RSAU iherutse gutangaza ko igiye kwishyuza abantu bakoresha ibihangano by’abanyarwanda, inama y’igihugu y’abahanzi isohora itangazo risaba ko habanza hakabaho ibiganiro mbere y'uko iki cyemezo gishyirwa mu bikorwa.



Itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2017 ryagaragazaga ko Inama y’igihugu y’abahanzi yifuza ko koko umuhanzi yatera imbere ndetse n’itegeko rigakurikizwa icyakora mbere yuko ibyatangajwe bishyirwa mu ngiro hakaba haba ibiganiro hagati ya RDB, RSAU, abahanzi ndetse n’abafatanyabikorwa babo barimo n’itangazamakuru ryasamiye hejuru iby’iki cyemezo.

abahanziNtihabose Ismail umuyobozi w'Inama y'igihugu y'abahanzi

Nyuma yo kubona iri tangazo Inyarwanda.com yifuje kumenya byinshi ku bikubiye muri iri tangazo maze Ismail Ntihabose ubuyobozi w’inama y’igihugu y’abahanzi adutangariza ko barishyize hanze kugira ngo bahumurize abahanzi bari baguye mu kantu bumvise ibyemezo byabafatiwe kandi batarabimenyeshejwe babamenyeshe ko hari kwigwa ukuntu haba ibiganiro bakagira uruhare mu kugena uko icyemezo cyo kwishyuza ibihangano by’abahanzi cyakorwa.

Ikindi cyatumye bashyira hanze iri tangazo nkuko Ismail Ntihabose abitangaza ngo ni ugusaba RDB na RSAU ko bategura ibiganiro n’abafatanyabikorwa babo bagafatanya kwiga no gusobanukirwa uko iki gikorwa cyo kwishyura ibihangano by’abanyarwanda cyagenda ndetse abantu bakajya n’inama kuri iki cyemezo.

ibaruwaIbaruwa abahanzi banditse basaba RDB na RSAU gutegura ibiganiro

Abajijwe niba iri tangazo rituma ibikorwa RSAU yari yatangiye gutegura byaba bihagaze hakabanza ibyo biganiro yagize ati”Ntabwo ibiganiro byahagarika akazi ahubwo nibaza ko bikozwe hari n'igihe abantu basanga byakwigizwa imbere ntibibe muri Nyakanga 2017 cyangwa bikigizwa inyuma bitewe n’icyavuye mu biganiro icya mbere ni ibiganiro twe turasaba RDB na RSAU ko badutegurira ibiganiro n’abafatanyabikorwa tukigira hamwe icyakorwa kuri iki kibazo ndetse natwe nk’abahanzi tukabisobanukirwa.”

Tubibutse ko ibi byose bije nyuma y’ibyavuye mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje RDB na RSAU bavuga ko abakoresha ibihangano by’abanyarwanda batabyishyuye bagiye kujya bishyura, iki cyemezo ntabwo cyakiriwe neza n’ ibigo by’itangazamakuru. Uku kudahuza rero kukaba ariko gutumye inama y’igihugu y’abahanzi isaba ko habaho ibiganiro mbere yuko iki cyemezo gishyirwa mu bikorwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND