RFL
Kigali

Abahanzi basaga 120 ba muzika bagiye guhurira i Nyanza mu muganda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/10/2016 16:38
0


Nyuma y'uko abantu bataramenyekana biraye ku rwibutso rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu karere ka Nyanza, urugaga rw’abahanzi rufatanyije n’abaturage bo muri aka karere bagiye gukorera umuganda udasanzwe muri aka karere.



Nyuma y’iki gikorwa cy’umuganda urugaga rw’abahanzi ba muzika mu Rwanda, abitabiriye uyu muganda bazagira umwanya wo kuganirizwa n’abahanzi kuri gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’, ndetse abaturage bazaba bitabiriye uyu muganda bakazagira amahirwe yo kuganira nyuma yo guhura n’abahanzi bakunda mu buzima bwa buri munsi.

Uyu muganda uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2016, abahanzi bazawitabira  bazahaguruka i Kigali saa kumi n'ebyiri z’igitondo bahagurukiye kuri stade Amahoro i Remera. Bikaba byitezwe ko abahanzi bose bazitabira uyu muhango bakabaka 120.

                                                                                                       






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND