RFL
Kigali

PGGSS8:Abahanzi basuye ishuri rya muzika rya Nyundo, Queen Cha na Young Grace biyemeza kuzajya kwiga-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/06/2018 8:53
1


Nkibisanzwe buri mwaka abahanzi baba bari muri Primus Guma Guma Super Star buri mwaka bajya gusura ishuri rya muzika rya Nyundo kuva iri shuri ryashingwa. Kuri ubu abahanzi bari muri PGGSS8 mbere yo kwerekeza i Huye aho bafite igitaramo cya gatatu cya PGGSS8 babanje gusura iri shuri baganiriza abaryigamo.



Muri uru rugendo bakoreye ku ishuri rya muzika bakiriwe na Might Popo umuyobozi w’iri shuri akaba n’umwe mu barishinze. Abahanzi bari muri PGGSS8 bemereye abanyeshuri biga muri iri shuri ubufatanye bwimbitse. Usibye ibi ariko kandi hari abahanzi bemereye ubuyobozi bw’iri shuri ko bafite inyota yo kongera ubumenyi babinyujije muri iri shuri ryigisha muzika barimo Young Grace ndetse na Queen Cha.

Umuraperi Jay C yatangaje ko we atazahiga ariko avuga ko ku bwe umwana we ariho aziga. Uncle Austin yatangaje ko aramutse avuze ko azajya kwiga muri iri shuri yaba abeshye nubwo yemera cyane ubumenyi abigayo bakurayo. Usibye kuganira no kungurana ubumenyi abahanzi bari muri PGGSS8 baririmbiyeho gato abanyeshuri ndetse n'abanyeshuri bereka abahanzi ko hari urwego bamaze kugeraho.

Nyuma yo gusura iki kigo abahanzi bahise bakomeza urugendo rwabo berekeza mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye aho baraye mbere gato y’igitaramo bagomba gukora kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

PGGSS8Bakiriwe n'umuyobozi w'iri shuriPGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8Abahanzi mu ishuri rya muzika rya NyundoPGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8Active ntiyari yuzuye kuko Tizzo yari yasigaye i Kigali yizihiza umunsi mukuru wa Eid - El- FitrQueen chaPGGSS8PGGSS8PGGSS8Abahanzi baganirije abanyeshuri bo mu ishuri rya muzikaMight PopoMight Popo yashimiye aba bahanzi ndetse abizeza ubufatanye n'iri shuri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manizabayo elie5 years ago
    Kabisa young grace na queen cha nibige muzika bagere ikirenge mucya knowless





Inyarwanda BACKGROUND