Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018 abahanzi bari guhatanira igihembo cya PGGSS8, ubuyobozi bwa EAP ndetse n'ubwa Bralirwa berekeje mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n'abamugariye kurugamba rwo kubohora igihugu batishoboye.
Iki gikorwa cyabereye ku biro by’akagari ka Murehe umurenge wa Muyumbo ahari hateraniye abaturage benshi bo muri uyu murenge bari banishimiye kubona aba bahanzi. Nyuma y’amagambo anyuranye yavuzwe n'abari bahagarariye inzego zinyuranye, abahanzi bahagurutse basuhuza abaturage bakajya banyuzamo bakanabaririmbiraho gato.
Nyuma y’aka kanya gato abahanzi bafashe umwanya bafatanyije n’ubuyobozi bwa Bralirwa na EAP bashyikiriza sheke ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ahwanye na mituweli igihumbi zashyikirijwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bo muri uyu murenge wa Muyumbo ndetse n’abamugariye kurugamba bakeneye ubwunganizi mu buzima bwa buri munsi.
Iki gikorwa cyakozwe n’ababahanzi ku bufatanye na Bralirwa nk'uko umuyobozi wa EAP yabitangarije Inyarwanda.com nyuma y’ikigikorwa. Nyuma y’iki gikorwa umuyozi wa EAP, Mushyoma Joseph uzwi cyane nka Bubu yatangaje ko hatahiwe igikorwa cyo gusurau rwibutso rwa Jenoside mbere gato ko ibitaramo bya PGGSS8 bitangira tariki 26 Gicurasi 2018.
Icyakora n'ubwo aba bahanzi bakoze iki gikorwa umuhanzi Bruce Melody ntabwo yabashije kugaragara aho cyabereye i Rwamagana cyane ko batangaje ko uyu muhanzi arwaye ndetse akaba yanasabye uruhushya ubuyobozi.
Mico The Best uhagarariye abahanzi bari muri PGGSS8 aramutsa abaturage mu izina ry'abahanzi
Umunyana Shanitah igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 yari ahari
Abayobozi ba Bralirwa na EAP bari bitabiriyeUmwe mu bayobozi ba Bralirwa ageza ijambo ku bari ahoMico The Best na Christopher Tizzo wo muri Active (ibumoso), Bahati na Chris bo muri Just FamilyDerek, Khalfan,Olivis,Jay C na JimmyUbwitabire bwari hejuruUwari uhagarariye ingabo zavuye ku rugerero yashimiye abakoze iki gikorwa Sheke ya miliyoni 3 ni yo yatangiwe ahaUmwe mu bamugariye ku rugamba ashimira ababatekerejehoYoung Grace, Uncle Austin na Queen ChaAbahanzi nyuma yo gutanga miliyoni 3 i Rwamagana
REBA HANO VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE
AMAFOTO+VIDEO:EMMY Nsengiyumva-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO