RFL
Kigali

Abahanzi bakomeye bo mu Rwanda no mu Burundi bagiye kuririmba mu gitaramo gikomeye i Kigali

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:2/10/2015 18:21
2


Abahanzi bakomeye bo mu Rwanda n’abo mu gihugu cy’u Burundi, bagiye gukorera igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali, ku ruhande rw’u Rwanda bakazaba barangajwe imbere na King James mu gihe ku ruhande rw’u Burundi bazaba bayobowe na Christian Ninteretse uheruka kwegukana Primusic muri iki gihugu.



Abahanzi benshi kandi bakunzwe bo mu Rwanda no mu Burundi, bazahurira mu gitaramo cyiswe “Kigali Buja Night Concert” kizabera muri Hotel Umubano iherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, kuwa Gatandatu tariki 10 z’uku kwezi kwa cumi guhera saa kumi n’ebyeri z’umugoroba, aho King James watwaye Primus Guma Guma Super Star muri 2012 n’Umurundi Christian Ninteretse wegukanye Primusic 2014, ari bo bahanzi batangajwe naho abandi benshi b’Abanyarwanda n’Abarundi bakaba ari uruhisho (Suprise) abazitabira iki gitaramo bazabasha kwibonera.

Uretse aba bahanzi batangajwe, hazaba hari n'abandi bagizwe ibanga ngo abazabyitabira babatere amatsiko

Uretse aba bahanzi batangajwe, hazaba hari n'abandi bagizwe ibanga ngo abazabyitabira babatere amatsiko

Mu kiganiro na Aimable Ngendahayo ukuriye itsinda ryateguye iki gitaramo, yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo cyateguwe hagamijwe gufasha abahanzi b’abarundi bari mu Rwanda, ngo bahabwe ikaze babashe no kwibona mu gihugu ndetse babone n’amafaranga yabafasha gukomeza ubuzima mu Rwanda. Yemeza ko bazafatanya n’abandi bahanzi b’abanyarwanda kugeza  ku bazitabira iki gitaramo umuziki w’umwimerere kandi uryoheye amatwi.

Ngendahayo Aimable; umwe mu bategura iki gitaramo cy'Abanyarwanda n'Abarundi

Ngendahayo Aimable; umwe mu bategura iki gitaramo cy'Abanyarwanda n'Abarundi

Muri iki gitaramo cy’umuziki w’umwimerere aho abahanzi bazaririmba mu buryo bwa LIVE, kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000), uyu Aimable Ngendahayo akaba ahamya ko abakunzi ba muzika bazacikwa n’iki gitaramo, bazaba bahombye byinshi kuko uretse King James na Christian, hari n’abandi bahanzi benshi bakiri uruhisho (surprise).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mumararungu 8 years ago
    Ni ibintubyiza
  • mumararungu 8 years ago
    Ni ibintubyiza





Inyarwanda BACKGROUND