RFL
Kigali

Abahanzi bakizamuka bateguriwe Noheli n’Ubunani binyuze mu marushanwa azabahesha gutsindira ibihembo bitandukanye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:24/11/2017 18:38
1


Mu Rwanda ni kenshi hagiye haba amarushanwa atandukanye yo kuzamura abantu by’umwihariko urubyiruko rufite impano. Kuri ubu inzu itunganya amajwi ya T-Time Pro Music yateguriye abahanzi bakizamuka amarushanwa ndetse azanabafasha kuzamura impano zabo.



Ibi iyi nzu itunganya umuziki yabiteguye mu rwego rwo guha amahirwe aba bahanzi bakizamuka bazitabira aya marushanwa aho banatanze igabanuka ku biciro rya 50% ku bahanzi bose bazifuza gukorera indirimbo muri iyo studio. Rodrigue Tuyisenge uhagarariye iyo nzu itunganya umuziki yabwiye Inyarwanda.com ibijyanye n’aya marushanwa, “Twashyizeho discount ingana na 50% ndetse ubu twanahaye abahanzi bakizamuka Noheli n’Ubunani. Twabateguriye amarushanwa azahesha uzatsinda gusinya muri Label yacu ndetse tukanamukorera indirimbo ku buntu. Hari n’ibindi bihembo bitandukanye twateganyirije abazitabira iri rushanwa icyo dusaba abahanzi bakizamuka ni ukugana T-Time Pro Music gusa bakiyandikisha.”

T-Time

Tuyisenge Rodrigue uhagarariye T-Time Pro Music mu Rwanda yadusobanuriye ibijyanye n'iri rushanwa

Aya marushanwa azatangira ku itariki 28 Ugushyingo 2017 arangire ku itariki 19 Mutarama 2018.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shyaka6 years ago
    Iyo studio ikorera ahaganahe ko bataspecifyinze aho ikorera ngo abazabyifuzaaaa bazajyeyoooo???





Inyarwanda BACKGROUND