RFL
Kigali

Abahanzi bahatanira PGGSS8 bataramiye mu isoko ryo kuri Base mu karere ka Gakenke -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/06/2018 19:01
4


Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya 8 rirarimbanyije abahanzi bose uko ari 10 bahatanara iki gikombe bakomeje ibikorwa byo gutaramira abakunzi ba muzika mu bitaramo bitanu byateganyijwe. Ibitaramo 3 muri byo byamaze kurangira hasigaye ibindi 2, gusa mu mpera z’iki cyumweru aba bahanzi bari bafite akaruhuko.



Aka karuhuko ubusanzwe bari bemerewe kaje guhurirana n’igitaramo bagombaga gukorera mu karere ka Base mu isoko rya Base aho bakomeje gukangurira abafana gukomeza kubatora ndetse ari nako Bralirwa ikangurira abakunzi ba muzika bujuje imyaka gukomeza kwinywera inzoga yabo Primus ari nayo basangamo nimero batoreraho abahanzi bakunda, bashyigikiye mu irushanwa rya PGGSS8.

Aba bahanzi uko ari icumi bagiye ku rubyiniro bahereye kuko batomboye, aha Bruce Melody niwe wabanje kurubyiniro akurikirwa na Jay C,Active, Young Grace,Uncle Austin,Christopher,Queen Cha, Mico The Best, Just Family na Khalfan wasoje. Aba bahanzi bose baririmbaga indirimbo imwe gusa ubundi igihe bari ku rubyiniro bakibutsa abakunzi babo uko babatora.

Ibi bitaramo bisa n'ibyo gushimisha abatuye uduce ibitaramo binini bya Primus Guma Guma Super Star ya 8 itazanyuramo ariko nanone ni no mu rwego rwo guha amahirwe abahanzi bagahura n'abakunzi babo bakanabibutsa kubatora.

PGGSS8PGGSS8Mc Buryohe umaze kugira ubunararibonye niwe uba uyoboye ibiroriPGGSS8PGGSS8Bruce MelodyPGGSS8Jay CJay C abafana bamwemereye kumutora kuri KaneActivePGGSS8Itsinda rya ActiveYoung GraceYoung GraceYoung GracePGGSS8PGGSS8Uncle AustinChristopherChristopherChristopher abafana bamwemerera kumutora kuri 3PGGSS8Queen ChaQueen ChaMico The BestPGGSS8Mico The Bestjust familyjust familyJust FamilyKhalfanKhalfanKhalfan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Asante5 years ago
    Iburera Natwe Muzatugereho Ubutaha Kuko Natwe Tubakunda
  • Zaninka Francine 5 years ago
    Base iba mu karere ka Rulindo ntabwo ari gakenke.
  • 5 years ago
    NI neza kbsa melody arabikora.
  • si5 years ago
    "Aka karuhuko ubusanzwe bari bemerewe kaje guhurirana n’igitaramo bagombaga gukorera mu karere ka Base mu isoko rya Base aho " aka karere kaba mukihe gihugu ko akarere ka base ntako tuzi muri mirongo itatu tugize urwanda!





Inyarwanda BACKGROUND