RFL
Kigali

Abahanzi b’ibyamamare bakomeje kongerwa ku rutonde rw'abazaririmba mu gitaramo cyatumiwemo Harmonize

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/02/2018 16:11
0


Muri iyi minsi mu Rwanda hari gutegurwa igitaramo gikomeye byitezwe ko kizagaragaramo abahanzi bo mu Rwanda bakomeye ndetse na Harmonize umwe mu bahanzi bakunzwe muri aka karere uyu akaba umusore ukorana na Diamond mu nzu itunganya muzika ya Wasafi Record, kuri ubu imyiteguro y’iki gitaramo abari kugitegura bayigeze kure.



Kuri ubu nyuma yuko byemejwe ko iki gitaramo kizazamo Harmonize ndetse bigatangazwa ko abandi bazakigaragaramo ari Safi Madiba na Marina bo mu nzu ya The Mane kuri ubu umubare w’abahanzi bo mu Rwanda bazataramira muri iki gitaramo ukomeje kwiyongera cyane ko uretse aba ubu hamze gutangazwa abandi bahanzi batanu bo mu Rwanda banakomeye bazataramira abantu muri iki gitaramo.

Iki gitaramo cyo kumurika ku mugaragaro inzu ya The Mane ndetse no kwereka abafana abahanzi bayikoreramo barimo Safi Madiba ndetse na Marina byitezwe ko kizaba tariki 23 na 24 Werurwe 2018 mu mujyi wa Musanze ndetse na Kigali, aha i Musanze bakaba bazahataramira tariki  23 Werurwe 2018 muri stade ya Musanze, mu gihe mu mujyi wa Kigali ari tariki 24 Werurwe 2018 mu ihema rya Camp Kigali.

the maneIgitaramo cyatumiwemo umuhanzi Harmonize

Kuri ubu abahanzi bari bazwi ko bazitabira iki gitaramo ni Safi Madiba, Marina ndetse na Harmonize uzaba yaturutse muri Tanzania, kuri ubu icyakora aba bahanzi bamaze kwiyongeraho Active Group, Yvan Buravan, Riderman, King James ndetse na Queen Cha.

Nkuko twabitangarijwe na Bad Rama uyu akaba ari umuyobozi wa The Mane arinayo iri gutegura iki gitaramo. Ariko nanone uyu yanadutangarije ko hari abandi bahanzi bakivugana ku buryo vuba aha  yazaba yatumenyesheje urutonde rw’abandi bahanzi bazaba bemeye kuririmba muri iki gitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND