RFL
Kigali

Abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda bashavujwe n’urupfu rwa Mowzey Radio, hari n'abazajya kumushyingura-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/02/2018 13:49
7


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 ni bwo inkuru y’incamugongo yasesekaye mu Rwanda ko umuhanzi Moses Nakintije Ssekibogo uzwi nka Radio mu itsinda rya Goodlyfe yitabye Imana, nyuma y’iyi nkuru benshi mu bahanzi bo mu Rwanda bababajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu muhanzi wari uherutse gukubitwa agakomereka bikomeye.



Moses Nakintije Ssekibogo uzwi nka Mowzey Radio ni umusore wabanaga na Weseal mu itsinda Good Life rikunzwe mu muziki muri Uganda no mu karere. Radio yitabye Imana azize aburwayi nyuma yo gukomerekera bikomeye mu mirwano yabaye tariki 22 Mutarama 2018 aho yakubiswe n’abasore bahuriye mu kabari 'De Bar' kari Entebbe mu mujyi wa Kampala, bakaza kumurusha ingufu bakamukubita kugeza ubwo bamukomerekeje bikomeye mu mutwe.

Radio agikubitwa yabanje kujyanwa ku bitaro bya Nsambya Hospital i Kampala, ariko inshuti zahamugejeje zisanga ahakirirwa indembe huzuye, ni ko guhita ajyanwa kuri Case Clinic aho yahise atangira kwitabwaho n’abaganga, gusa magingo aya yamaze kwitaba Imana ku myaka 33 y'amavuko. Inshuti ze n'abavandimwe be ntako batagize ngo yitabweho mu kuvurwa n'inzobere ndetse hari n'amakuru avuga ko Perezida Museveni yatanze Miliyoni 30 z'amashiringi ya Uganda nk'inkunga yo kumuvuza.

Uyu muhanzi yari icyamamare ariko nanone akaba inshuti y’abahanzi bo mu Rwaqnda cyane ko yakunze gukorana nabo bya hafi yaba we ku giti cye cyangwa nk’itsinda Good Life yari ahuriyemo na mugenzi we Weasel. Nyakwigendera Radio yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Tom Close mu ndirimbo Mama w’abana, Urban Boys mu yitwa Pete Kidole; Bruce Melody mu yitwa Music; DJ Pius mu yitwa Play It again n’abandi.

Bamwe mu bahanzi nyarwanda bababajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu muhanzi wari ukunzwe bikomeye mu karere maze. Aba bahanzi bifashishije imbuga nkoranyambaga maze bamwifuriza kuruhukira mu mahoro. Usibye ibi ariko hari n'amakuru agera ku Inyarwanda ko hari abahanzi ndetse n'abandi bafite aho bahuriye na muzika bamaze kwishyira hamwe biyemeje kuzajya gushyingura uyu muhanzi uzashyingurwa tariki 3 Gashyantare 2018 i Kampala muri Uganda. 

 THE BEN

the ben

Humble Jizzo/Urban Boys


radio

 Platini Nemeye/ Dream Boys

radio

TMC/Dream Boys

radio

DJ PIUS

radio

TOM CLOSE

TOMBruce Melody

radioChristopher

radio

Phionnah Mbabazi

radio

Uncle Austin

radio

Mc Tino

radio

Meddy

radio

Alpha Rwirangira

radio

Rafiki Coga Style

radio

Nirere Shanel uzwi nka Miss Shanel

radio

Senderi Hit

radio

Young Grace

radio

King James

radio

Charly /Charly na Nina

radioMani Martin 

radio

Nina/ Charly na Nina

radio

Mico The best

radio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marthens 6 years ago
    Birababaje kubona apfa urupfu nka ruriya
  • fils6 years ago
    RIP MY VIP imana imuhe iruhuko ridashra kd asize umugani uhoraho. nukuri amaso yacu nubwenge bizahora bimwibuka.
  • Nsengimana Jack6 years ago
    Ndababaye Cyane Nagahinda Kenshi Kubera Umuvandimwe Wacu Radio Imana Imubabarire Imuhe Iruhoko Ridashyira.
  • Winnie6 years ago
    So sad kbsa we lost a lasta of melody man I loved you so much but then dear may your soul rest In paradise all your fans kbsa you'll always remain eternally in our hearts loved you @@@@.
  • Lionel Messi 6 years ago
    turababaye kubera kubura umuvandimwe ariko Imana imwakire mubayo imuhe iruhuko ridashira
  • Lewis6 years ago
    Hanza aha RDC ifatwa nkigihugu cya kajagari ariko abahanzi babo barabubaha byintagarugero,birababaje cyane kubona umuhanzi ufite impano ikomreye nka Radio ahitanwa ningirwa bouncer
  • 6 years ago
    nIpatirisi abagiZe ibyagonimukomezekwihangana





Inyarwanda BACKGROUND