Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 ni bwo inkuru y’incamugongo yasesekaye mu Rwanda ko umuhanzi Moses Nakintije Ssekibogo uzwi nka Radio mu itsinda rya Goodlyfe yitabye Imana, nyuma y’iyi nkuru benshi mu bahanzi bo mu Rwanda bababajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu muhanzi wari uherutse gukubitwa agakomereka bikomeye.
Moses Nakintije Ssekibogo uzwi nka Mowzey Radio ni umusore wabanaga na Weseal mu itsinda Good Life rikunzwe mu muziki muri Uganda no mu karere. Radio yitabye Imana azize aburwayi nyuma yo gukomerekera bikomeye mu mirwano yabaye tariki 22 Mutarama 2018 aho yakubiswe n’abasore bahuriye mu kabari 'De Bar' kari Entebbe mu mujyi wa Kampala, bakaza kumurusha ingufu bakamukubita kugeza ubwo bamukomerekeje bikomeye mu mutwe.
Radio agikubitwa yabanje kujyanwa ku bitaro bya Nsambya Hospital i Kampala, ariko inshuti zahamugejeje zisanga ahakirirwa indembe huzuye, ni ko guhita ajyanwa kuri Case Clinic aho yahise atangira kwitabwaho n’abaganga, gusa magingo aya yamaze kwitaba Imana ku myaka 33 y'amavuko. Inshuti ze n'abavandimwe be ntako batagize ngo yitabweho mu kuvurwa n'inzobere ndetse hari n'amakuru avuga ko Perezida Museveni yatanze Miliyoni 30 z'amashiringi ya Uganda nk'inkunga yo kumuvuza.
Uyu muhanzi yari icyamamare ariko nanone akaba inshuti y’abahanzi bo mu Rwaqnda cyane ko yakunze gukorana nabo bya hafi yaba we ku giti cye cyangwa nk’itsinda Good Life yari ahuriyemo na mugenzi we Weasel. Nyakwigendera Radio yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Tom Close mu ndirimbo Mama w’abana, Urban Boys mu yitwa Pete Kidole; Bruce Melody mu yitwa Music; DJ Pius mu yitwa Play It again n’abandi.
Bamwe mu bahanzi nyarwanda bababajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu muhanzi wari ukunzwe bikomeye mu karere maze. Aba bahanzi bifashishije imbuga nkoranyambaga maze bamwifuriza kuruhukira mu mahoro. Usibye ibi ariko hari n'amakuru agera ku Inyarwanda ko hari abahanzi ndetse n'abandi bafite aho bahuriye na muzika bamaze kwishyira hamwe biyemeje kuzajya gushyingura uyu muhanzi uzashyingurwa tariki 3 Gashyantare 2018 i Kampala muri Uganda.
THE BEN
Humble Jizzo/Urban Boys
Platini Nemeye/ Dream Boys
TMC/Dream Boys
DJ PIUS
TOM CLOSE
Bruce Melody
Christopher
Phionnah Mbabazi
Uncle Austin
Mc Tino
Meddy
Alpha Rwirangira
Rafiki Coga Style
Nirere Shanel uzwi nka Miss Shanel
Senderi Hit
Young Grace
King James
Charly /Charly na Nina
Mani Martin
Nina/ Charly na Nina
Mico The best
TANGA IGITECYEREZO