RFL
Kigali

Abahanzi b’ibyamamare barimo Chameleone, Babirye na Bugembe bakoze alubumu y’indirimbo 18 za Noheli

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/11/2015 16:51
2


Mu gihe habura iminsi mike ibihugu hafi ya byose ku isi yose bikizihiza umunsi mukuru wa Noheli uba buri mwaka kuwa 25 Ukuboza, ukaba usobanura kuvuka kwa Yesu Kristo, bamwe mu bahanzi b’ibyamamare bo muri Uganda, bagize igitekerezo cyo gukora indirimbo z’Imana zivuga kuri Noheli.



Dr Jose Chameleone, Judith Babirye, Geofrey Luyata, Pastor Wilson Bugembe n’abandi bakoze alubumu y’indirimbo 18 za Noheli gusa nk’uko chano8 ibitangaza. Uyu mushinga watekerejwe bwa mbere kampani yitwa SMS One ari nayo yahuje aba bahanzi nyuma y’umwaka wose yifuza kubikora ariko ntibigereho.

Izi ndirimbo 18 za Noheli zakozwe n’abahanzi b’ibyamamare muri Uganda, zatunganyijwe na Producer Paddy Man wo muri One Studios. Abandi bahanzi bumvikana muri izi ndirimbo 18 n’abandi bagize uruhare mu ikorwa ryazo hari; Mesach Semakula, Mc Africa Kirwana, Gospel Elites Church of Uganda, Ssegawa Joseph, Maureen Nantume na Danjero Busurwa.

Paddy Man

Producer Paddy Man niwe wakoze iyi Alubumu


Dr Jose Chameleone ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo ziri kuri iyi alubumu


Judith Babirye umwamikazi mu muziki wa Gospel muri Uganda, nawe yagize uruhare mu ikorwa ry'iyi alubum


Pastor Wilson Bugembe nawe yafatanyije na bagenzi be mu gukora kuri iyi album y'indirimbo za Noheli


Mesach Semakula ni umwe mu bahanzi b'ibyamamare bagize uruhare muri iyi alubum ya Noheli

Zimwe muri izo ndirimbo zakozwe n'abahanzi batandukanye zigashyirwa kuri Alubumu "All Star Christmass Album 2015" hari; Lunaku Lukulu, Christmas y’omuto, Ssekukulu, Glory Glory, Merry Merry, Merry Christmas, Atuzaliddwa, Erinya Yesu, I love you, Oluyimba Christmas, Christmas e Uganda, Teyalimba n’izindi.

Nk’uko Ken Miziki wo muri SMS One abitangaza, izi ndirimbo uko ari 18 ngo ntabwo zizagurishwa kuri CD cyangwa ngo zikwirakwizwe hose nk’ibisanzwe ahubwo abazikeneye bazajya bazivana (downloading)  ku rubuga rwa MTN na Airtel ndetse bakazikoresha mu buryo bwa Callertune bwo kuzitabiraho.

Christmas Album






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Byiza cyane
  • Chirs8 years ago
    Bull shit. Sample iri he? Ignorants





Inyarwanda BACKGROUND